Mu buzima busanzwe usanga abantu benshi tubayeho uko twifuza mugihe dufite ubushobozi,twajya kurya tukibanda ku bituryohera cg ibyo dukunda nyamara bikaba bishobora kutagira icyo bimarira umubiri wacu kuko tuba twabifashe mu buryo budakwiye, umubiri ukabisohora byose cg ugakuramo intungamubiri zikenewe ibindi umubiri ukabisohora hanze ndetse ibinyamavuta n'ibinure umubiri ukabibika ku ruhu,ari nayo mpamvu umubyibuho ukabije ugenda wiyongera cyane mu bantu ndetse kandi bamwe bikabaviramo kurwara indwara zitandukanye. Indyo yuzuye yiganzamo imbuto Imbaraga umubiri ukoresha uzikura mubyo tuba twariye,sibyiza gufata ibiwunaniza,uzasanga abantu benshi bakunda kurya cyane mumasaha akuze yijoro,nyamara ubushakashatsi bwagaragajeko amafunguro meza ari aya mugitondo mbere yo gutangira akazi ndetse no kumanwa,bikabanzirizwa no kunywa amazi menshi. Bityo tukaba twifuje kubagezaho ibigize indyo yuzuye,indyo yuzuye igizwe n'ibiryo byudutsiko tugeze k...
Comments