02 December, 2014

Filled Under:

INDWARA Y'IGISUKARI(Diabetes mellitus)

Diabetes mellitus ni iki? 
Diyebetes mellitus benshi bakunze kwita indwara y'igisukari ni uruhurirane rw`ihungabana mu mubiri w`umuntu guturutse ku izamuka rikabije ry`ibipimo by`isukari mu maraso. Ibyo biterwa n`ibintu bibiri :

1) Kubura k`umusemburo (hormone) witwa insuline.
2) Kuba uwo musemburo witwa insuline utabasha kwakirwa n`umubiri (Resistance) bifatanyije n`uko insuline itarekurwa ku rugero rukenewe.

Hari amoko abiri ya Diyabete:

1)Diyabete bita Type I, iterwa n`uko utunyabuzima remezo (cellules, cells) twitwa Islet B twangiritse. Iboneka cyane mu bana no mu ngimbi.
2)Diyabete bita Type II, niyo iboneka kenshi. Ubundi ku muntu muzima iyo Insulin itakiriwe neza ngo ikore akazi ishinzwe mu mubiri, habaho kongerwa mu bwinshi byayo, ariko kuri iyi Diyabete, ntabwo habaho kwiyongera k`ubwinshi bw`uwo musemburo. Iyi Diyabete iboneka kenshi ku bantu begeze ku myaka ya za 40, ariko ntibivuze ko n`abandi batayirwara.

UKO BAPIMA ISUKARI IRI MU MARASO


Diyabete y`ubwoko bwa 2 itangira buhoro buhoro
Ni indwara itangaje kuko yongera amahirwe yo kurwara indwara z`umutima n`imiyoboro y`maraso (cardiovascular diseases). Ni ngombwa kumenya ko iyo ndwara iza buhoro buhoro kuko mu ntangiriro igaragaza utumenyetso ducye cyane ku buryo uyirwaye ashobora kumara imyaka myinshi ataramenya ko ayirwaye.
Ikibabaje ni uko muri icyo gihe igenda yangiza umutima n`imiyoboro y`amaraso. Byaba byiza kuyipimisha mbere y`uko igeza igihe iganza uyirwaye.

Ibintu bishobora kongera amahirwe (ibyago) kurusha ibindi mu gutera iyi ndwara!!

1. Ni imwe mu ndwara iva mu muryango (hereditaire). Kuba ufite umubyeyi cyangwa umuvandimwe wayirwaye.
2. Umubyibuho ukabije cyane cyane iyo inda yabyibushye, ibyo bigaragara ku muzenguruko w`urukenyerero (ceinture) kuba gore 80cm, ku bagabo 94cm.
3. Imirire yiganjemo ibinyamavuta bikomoka ku nyamaswa. Kuba kandi iyo mirire ikennye ku mboga n`imbuto.
4. Kuba urwaye indwara y`umuvuduko w`amaraso ukabije (hypertension) ibyo na byo byongera amahirwe yawe yo kuba warwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
5. Kutanyeganyega (sedentarity lifestyle). Uko udakora imyitozo ni nako wongera amahirwe yawe yo kuyirwara.


6. Kuba wararwaye Diyabete mu gihe cyo gutwita, aha turavuga abagore, iyo yitwa ‘Gestational diabetis”. Kuba umugore kandi yarabyaye umwana munini cyane hejuru ya 4 kg na byo byongera amahirwe mabi.
7. Umuvuduko ukabije w`amaraso (hypertension), ubwiyongere mu maraso bwa triglyceride, kugabanyuka kwa HDL-Cholesterol ari yo cholesterol nziza, hamwe n`ibipimo by`isukari nyinshi mu maraso igihe umuntu atariye.
8. Imyaka yigiye hejuru, Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri yibasira abarengeje imyaka 40 y`amavuko.
Diyabete y`ubwoko bwa kabiri ni indwara yakwirindwa! Niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi byavuzwe hejuru, byaba byiza ugiye kwa  muganga hakwegereye ukisuzumusha. 



0 Comments: