INDWARA YO KUBYIMBIRWA K'UMUYOBORO W'INKARI KU BANTU BAKURU
Muri rusange indwara yo kubyimbirwa k'umuyoboro w'inkari ikunze gufata igitsina gore n'abantu bageze mu za bukuru.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
• Kumva ushaka kwihagarika buri kanya.
• Kumva ubabara mu gihe wihagarika.
• Kugira umuriro.
• Kubabara umugongo wo hasi no mu nda yo hasi.
• Kugira isesemi no kuruka.
• Kuzana amaraso avanze n'inkari igihe wihagarika.
Uko wakwivura iyi ndwara:
• Nywa ibintu byinshi, urugero umutobe w'inkeri cyangwa amazi.
• Nywa ikinini kigabanya ububabare mu gihe ari ngombwa.
• Kujya kunyara hagati y'amasaha 3-4 na buri gihe nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina.
• Uharanire kugira isuku ihagije.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba(mbere na mbere ubahamagre kuri telefone)
• Ufite umuriro, ubabara mu mugongo wo hasi, ucika intege muri rusange.
• Ugira isesemi kandi ukaruka
• Ufata imiti ya kanseri.
• Urwaye diyabeti, utwite cyangwa wonsa.
• Uri mu zabukura utangiye kujya akorora cyangwa uvuga ibintu bidahuye.
• Mu nkari harimo amaraso.
• Umwana cyangwa umugabo ufite ibimenyetso by'uburwayi bwo mu rwungano rw'inkari.
• Nubwo unywa umuti wa antibiyotike ibimenyetso by'uburwayi bikaba bikikugaragaraho.
• Ibimenyetso byo kurwara mu myanya y'urunyariro ntibigabanuke kandi wagerageje kwivurira mu rugo.
Niba utwite, itabaze abaganga bavura indwara z'abagore!
0 Comments:
Post a Comment