03 February, 2015

Filled Under:

Bigenda gute kugirango umuntu agire iseseme maze aruke? Ni gute nafasha umuntu uri kuruka? Ni ryari kuruka biba biteje ikibazo?


KUGIRA ISESEME NO KURUKA
Kugira isesemi no kuruka ni uburwayi busanzwe, bukaba burwarwa na buri wese rimwe na rimwe mu minsi
y'ubuzima bwe. Akenshi bikaba bifatwa nk'ibimenyetso by'indwara aho gufatwa nk'uburwayi nyirizina. Hafi ya kenshi iyo utangiye kuruka cyangwa kurwara impiswi bitunguranye birikiza hagati y'umunsi 1-3.
Ibimenyetso by'izi ndwara:

• Kimwe mu bikunze gutera kuruka mu buryo butunguranye ni ukubyimba kw'amara. Kuruka gutunguranye, akenshi biba ari ibintu bibangamiye umubiri kandi mu birutsi haba harimo ibintu bivuye mu gifu cyangwa mu nda biba ari amazi rimwe na rimwe asa n'icyatsi. Muri icyo gihe akenshi umuntu ahitwa ibintu bisa n'amazi, mu nda hakagongera kandi akenshi umuntu akagira n'umuriro.
• Ibimenyetso by'uko ingano y'amazi mu mubiri w'umuntu iba idahagije: inkari ziragabanuka, ururimi ruruma n'umubiri ukeruruka, muri rusange umuntu akumva atameze neza, amaso agaturumbuka.
Kwivura iyi ndwara:
• Kunywa ibintu bihagije (urugero:umutobe bavanga n'amazi). Ushobora kugerageza kunywa make make (desilitiro cyangwa ku inshuro imwe ukanywa make) kandi ukanywa ahagije ariko inshuro nyinshi. Urugero nko kunywa ayajya ku kiyiko buri hagati y'iminota 10. Ni byiza ko ibintu umuntu anywa biba bikonje.
• Niba kunywa birushaho gutuma uruka, tegereza amasaha make wongere ugerageze.
• Ku muntu mukuru kuruka iminsi ibiri ntibitera ingaruka yo kubura amazi mu mubiri, n' ubwo ibyo yaba anywa byose byajya bihita bigaruka.
• Kunyunguta barafu, kunywa umutobe ukonje cyane.
• Mu gihe umuntu akunda kuruka ni byiza ko agenzura niba ibyo yanyweye bihagije.
• Ushobora kugaruza ibyo uba warutse unywa umuti uvangwa n'amazi uboneka muri farumasi. Uba urimo ibintu bingana n'amazi aba akenewe mu mubiri, utuma n'amara akora neza.
Itabaze ibitaro cyanwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Kuruka kwatewe n' uko wakoze impanuka.
• Kuruka kwatumye wumva urushaho kumererwa nabi.
• Utanywa bihagije cyangwa ibyo unyweye byose ugahita ubiruka kandi ukaba ufite ibimenyetso by'uko udafite amazi ahagije mu mubiri.
• Ubabara cyane.
• Ufite uburwayi usanganywe, urugero nka diyabete, isukari ufite mu mubiri ikaba itari ku rugero rukwiriye. Ibimenyetso by'uburwayi bikuriho kandi uko wivuye mu rugo bikaba ntacyo
byakumariye. Umwana muto n'umuntu uri mu zabukuru bagomaba guhita bihutira kwivuza.

0 Comments: