08 January, 2018

Filled Under:

BYINSHI KURI VIRUS ITERA SIDA N'IMPAMVU HARI UBWOKO BW'ABANTU BUDASHOBORA KUYANDURA

SIDA ni indwara iterwa n'ubwandu bw'agakoko ko mu bwoko bwa virus kitwa VIH (Virus d'Immuno Humaine) ikaba yandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye ikorwa hagati y'umugabo n'umugore mu gihe umwe muri bombi aba afite bwa bwandu.
Ishobora no kwandurira mu bikoresho bijombana nk'inshinge n'ibikwasi,inzembe,...
Ishobora kandi kwandura igihe umubyeyi arimo abyara bitabereye kwa muganga cg akanduza uruhinja igihe arwonsa.                                      

Iyi ndwara,iyo ikigera mu mubiri irihisha,ikabanza igakura (Replication) aho yifashisha ubwirinzi bwo mubwoko bwa lymphocytes T twitwa CD4 (Cluster Differenciation 4),ikagenda ibwica kugeza aho umubiri ucikiye intege,ninabwo ibyuririzi bitangira kugaragara,tukavuga ko yabaye SIDA.Iki gihe ishobora no kumara imyaka 10 mumubiri itarahinduka SIDA mugihe uyibana utabizi.

T Lymphocytes zo mubwoko bwa CD4 (CD4+ Helper cells) nizo zonyine zifite agace kabugenewe kakira izo virus (Specific receptors).

Ese udafite CD4 mu mubiri wabaho?

Igisubizo ni oya,ntiwabaho kuko yaba ari inenge kuko zigira uruhare cyane mugufatanya na MHC (Major Histocompatibility Complex) Class 2 mu kwerekana ishusho y'udukoko twateye umubiri ndetse zikanafatanya na Lymphocytes T mukurinda umubiri.

Ese hari ubwoko bw'abantu bashobora kubaho ntibandure?

Yego,hari race y'abantu cyane bo ku mugabane wa ASIA bavukana CD4 nk'abandi ariko nyuma hakabaho ihinduranya (mutation) yitwa Delta 32 aho haremwa proteine yitwa CCRS kuri bwa bwoko bw'ubwirinzi bwa CD4,Icyo gihe iyo virus ya SIDA ije,iyo proteine iyibuza kwinjira,bigatuma za virus ziba mumubiri gusa ntakintu na gito zigutwaye.


0 Comments: