INDWARA ZO MU MYANYA NDANGAGITSINA
Ahanini indwara zo mu myanya ndangagitsina zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Indwara zo mu myanya ndangagitsina ni izi:
o Kalamidiya
o Kondoloma
o Mburugu
o Imitezi
o Imisuha
o Virusi itera SIDA
Rimwe na rimwe iyo umugore ababara mu gitsina, hari uduheri, arwaye umwijima wo mu rwego rwa hepatiti B, bibarirwa mu ndwara zo mu myanya ndangagitsina.
Ibimenyetso by'izi ndwara:
• Indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntizikunda guhita zigaragaza ibimenyetso.
Ushobora no kuyimarana umwaka nta kimenyetso.
• Kubabara uri kunyara cyangwa mu nda yo hasi.
• Kunyara ibintu byenda gusa n'amashyira.
• Kuzana ibisebe ku gitsina.
Uko wakwivura izi ndwara:
• Uko indwara ibonetse hakiri kare niko haba hari amahirwe yo kuyikira. Umuti w' antibiyotike ushobora kuvura imitezi, mburugu n'ibyuririzi. Virusi itera SIDA nta miti ifite yo kuyikiza, ariko hari
imiti ituma iyo virusi itaguma kugira ubukana mu mubiri w'umuntu, igatuma ibyuririzi bitaza vuba.
Itabaze ibitaro cyangwa ikigo nderabuzima cyawe niba:
• Ujya kunyara ukababara, unyara ibimeze nk'amashyira cyangwa wazanye ibisebe ku gitsina. Iyo ufite ibi imenyetso baba bagomba kugusuzuma iminsi itarenze ibiri!
• Niba uzi ko wakoze imibonano mpuzabitsina itemewe cyangwa ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Birahagije iyo usabye gusuzumwa mu minsi mikeya.
Niba ukeka ko wanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina wakoresha agakingirizo mu gihe
cyose uri gukora imibonanompuzabitsina kugira ngo wirinde kwanduza uwo mwashakanye. Koresha agakingirizo mu
gihe ugiye gukora imibonano mpuzabitsina bigutunguye kugira ngo wikingire. Agakingirizo iyo
gakoreshejwe neza kakurinda kwandura cyangwa kwanduza indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina. Ujye wibuka ko gukora imibonano mpuzabitsina n'uwo muhuje igitsina /gusomana ku gitsina,
gukora imibonano ukoresheje umunwa nabyo ushobora kubyanduriramo indwara zandurira mu mibonano
mpuzabitsina.
1 Comments:
*IGITSINAGORE TWITE KUBUZIMA BWACU.*
*(+250783887766)*
Ikibazo cy'ama infections Ku gitsinagore, ni ikibazo gihangayikishije ababyeyi n'abakobwa benshi, aho usanga bamwe barabuze urubyaro, abandi barabuze imihango cyangwa ikaza nabi, abazana ibintu by'umweru mu gitsina cyangwa impumuro mbi, hari nabo usanga nta bushake bagira cyangwa barabuze amavangingo mu gihe cy'imibonano.
Gusa ibi biravurwa bigakira iyo ukoresheje HERBAL MAHARANI, FATIMA na FEMININE WASH.
Inyungu zo gukoresha maharani, fatima na Feminine wash:
✅ Byongera amavangingo mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, ubushake n'ububobere.
✅Birinda kugira mu nda hanini (gutendera) bikanabikuraho burundu.
✅ Ikuraho infection urinaire cyangwa vaginale izo arizo zose kabone niyo waba warazivuje zaranze gukira.
✅ Ikuraho burundu kubabara mu gihe cy'imihango, kubabara umugongo, ndetse ituma imihango isubira kuri gahunda.
✅Ituma wisubiranya vuba umaze kubyara.
✅ Isubiza imihango kuri gahunda kandi igatuma ubona imihango niyo waba umaze imyaka utayibona cyangwa utarayibona na rimwe.
✅ ikuraho ingaruka zose ziterwa na onapo.
✅Ituma ugira uruhu rwiza.
9. abantu bazana imihango yavuze irabicagagura ikaza neza.
✅ Iringaniza imisemburo yose y'abadamu n'abakobwa ijyanye n'imyororokere.
✅ikuraho ingaruka zose zo gucura.
✅Ikura imyanda yose ndetse na infection mu myanya myibarukiro.
✅ Yongera ubushake mu kubonana n'umugabo.
✅ Ivura ibibyimba byo muri nyababyeyi bikagenda burundu batiriwe bakubaga.
✅ ivura kubyimbagatana kwa hato na hato.
Dukorera mu mujyi wa Kigali hafi n'agakinjiro ka Nyarugenge.
Kubari mumahanga nabo tuyibagezaho neza cyane.
Ku bindi bisobanuro naho mwayikura mwahamagara cyangwa mukatwandikira kuri WhatsApp:
*+250 783887766.
Kora share kugirango n'abandi bafite ibi bibazo bagezweho imiti.
🔽 *BUJUMBURA ntitwabibagiwe kuko naho tuhagira branch*
Post a Comment