BAGABO, MWARI MUZI KO MUFITE INYAMA
ABAGORE BATAGIRA YITWA “PROSTATE” ISHOBORA KUBA INDIRI YA KANSERI KURI
BAMWE MURI MWE? MWAKORA IKI NGO BITAGENDA NABI?
Icyo kibyimba gitangira kitari kanseri, gishobora kuba cyabagwa umuntu
agakira nta zindi nkurikizi. Ariko uko igihe kigenda, utanisuzumisha,
niko icyo kibyimba kigenda kiba kanseri. Kanseri ihindura iyo nyama mbi
cyane igenda yinjira umubiri hirya no hino, aho igeze iharwaza, ugasanga
umuntu yarembye byo gupfa, akabaho nabi paka apfuye. Ugasanga kunyara
no kwituma ni ibibazo (inkari n’umusarane ntibihite kuko icyo kibyimba
kiba cyapyinagaje, kinjiye, kikanabongamira imikorere y’imiyoboro
y’inkari n’umusarane).
Iyo byageze mu rwego rwa kanseri, kuvura biraruhanya cyangwa
ntibinashoboke. Kutazahazwa n’iyo ndwara bishingiye kukuvumbura hakiri
kare ububyimba bwa “prostate” butaraba kanseri.
Iyo muganga asanze bitaraba kanseri, cyangwa ari kanseri itaracengera
umubiri, kubagwa ugakira burundu birashoboka. Igisabwa rero ni uguhora
wisuzumisha kenshi gashoboka, muganga akora mu kibuno uko uje
kwimwisuzumishaho, maze yasanga “prostate” yabyimbyeho bidasanzwe
yanatakaje uburinganire bwayo, akagukorera ibiamini bimwe na bimwe( nko
gucisha “prostate” mu cyuma, …) maze akamenya niba ari kanseri cyangwa
ikibyimba gisanzwe.
Ikibazo ni abagabo benshi mu Rwanda batinda kujya kwisuzumisha mu kibuno bamwe bakazisuzumisha ari uko ibibazo byabaye ingutu, nta
garuriro.
Hagombye gukorwa iki rero? Umugabo wese utangiye gukura mu myaka
(guhera ku myaka 30-35) yagombye kujya ajya kureba muganga kenshi (buri
mwaka) kugirango amusuzumeino kanseri. Ubu nibwo buryo bwonyine
bwafasha abagabo kuri icyi kibazo cya “prostate”.
0 Comments:
Post a Comment