Umuvuduko w’amaraso ukabije ni uburwayi bukomeye,bukomeje
guhitana abantu benshi muri iki gihe, akenshi umuntu ashobora kubana na wo nta
kimenyetso cy’uburwayi agaragaza nyamara ingingo ze nyinshi zikaba
zakwangirika.Ibyo bituma abantu bafite umuvuduko w’amaraso mwinshi bakunze
kujya kwa Muganga bazanywe n’ibimenyetso by’ingaruka zawo, kandi barashoboraga
kubyirinda iyo baza kwipimisha kare bakamenya uko bitwararika
Ese umuvuduko w’amaraso ni iki ?
Umuvuduko w’amaraso ni ingufu amaraso agendana mu miyoboro
yayo aribyo bituma abasha kugera mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubusanzwe
igipimo cyemewe ni 120/80 cg 12/8 aribyo byerekana ingufu ziba ziri mu mutima
igihe wohereza amaraso mu bice bitandukanye by’umubiri, nizirimo umaze
kuyohereza (aribyo bizwi nka systole/diastole) . Iyo rero icyo gipimo cyarenze 140/90 cg
14/9 biba bivuze ko umuntu afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso uri
hejuru.Gusa nanone bemeza ko umuntu afite umuvuduko w’amaraso ukabije nyuma yo
gupimwa inshuro nyinshi basanga uhora hejuru. Zimwe mu ngingo zibasirwa n’iyi
ndwara ya hypertension ni amaso, umutima, ubwonko n’impyiko.
Ese umuvuduko w’amaraso ukabije uterwa n’iki ?
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuvuduko ukabije,
ariko cyane cyane imyitwarire yawe : uko ubaho, ibyo urya n’ibyo unywa biza ku
mwanya wa mbere mu gutera iyi ndwara.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuyitera :
* Ushobora kuyikomora ku babyeyi, cg indwara ikagenda iza
uko ugenda ugana mu zabukuru (akenshi hejuru y’imyaka 45)
* Kuba ufite ibiro byinshi cg ubyibushye bikabije.
* Kunywa itabi : bimwe mu bigize itabi bizwiho kwangiza
imijyana (udutsi duto cyane tuvana amaraso mu mutima tuyajyana mu bice
bitandukanye by’umubiri) cyane. Itabi rituma imijyana iba mito cyane, bigatuma
umuvuduko wiyongera.
* Kunywa inzoga nyinshi.
* Kurya umunyu mwinshi.
* Kurya cyane ibiryo birimo amavuta menshi.
* Kudakora imyitozo ngorora mubiri.
* Guhora uhangayitse cyane bishobora gutuma amaraso yawe
ahora ku muvuduko ukabije buri gihe.
* Kuba urwaye indwara nka ; diyabete, impyiko, ndetse no
kubura ibitotsi.
* Ikoreshwa ry’imiti imwe n’imwe nk’ imiti iringaniza
urubyaro, imiti y’ibicurane, imiti ifungura imyanya y’ubuhumekero, imiti ikiza
ububare,……
* Gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe. Cocaine cg
amphetamines zongera ku buryo bukomeye umuvuduko w’amaraso.
Ese ni izihe ngaruka z’umuvuduko w’amaraso ukabije ?
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuwugendana nta
kimenyetso na kimwe ubona. Ibi bikaba bituma yica uyifite itunguranye, ari byo
bita tueur silencieux, mu rurimi rw’igifaransa kuko uyu muvuduko ushobora
kwangiza nk’imitsi ijyana amaraso mu mutima, mu bwonko, ndetse no mu mpyiko,
ariko nta kimenyetso cyari cyagaragara.
Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora gutera indwara
z’umutima. Iyo umuvuduko ukabije w’amaraso wangije imitsi y’amaraso yo mu
bwonko, umuntu ashobora kuvira mu bwonko (hemorrhagie cerebral) ndetse akaba
yahita agwa muri koma, kimwe n’uko ashobora guhita apfa, ari byo bita accident
vasculaire cerebral (AVC) mu rurimi rw’igifaransa.
Ese waba uzi imiti yakuvura iyi ndwara ?
Ubundi iyi ndwara ushobora kuyirinda cyane cyane wirinda
ibiyitera twavuze haruguru.Gusa birashoboka ko waba waramaze kurwara iyi
ndwara,gukira bikaba byaranze.Ubu habonetse imiti myimerere ikozwe mu bimera
kandi ikaba yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ibifitiye ibyemezo mpuzamahanga
(twavuga nka : FDA:Food and Drug Administration,n’ibindi) .Iyo miti rero ikaba
iringaniza umuvuduko w’amaraso ndetse ikarinda n’umutima kuba wakora nabi.Muri
iyo miti twavugamo nka :Cardiopower capsule, SuperCoQ10 Capsule, Gingko biloba
capsule........... ...Nta ngaruka igira kuko ikoze mu bimera. Ubonye ibi
tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro ryacu tukagufasha biruseho
doreko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira
mukazi .Ubaye ushaka kumenya uburyo
warinda umubiri wawe nuburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza
tukaguhugura tugafatanya. Wikwitinya uburwayi ufite ubwaribwo bwose
tugane turagufasha .Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296 niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.
0 Comments:
Post a Comment