Umutima ni inyama yo mu gatuza, iherereye hagati y’ibihaha.
Iyo nyama ikaba ingana hafi y’igipfunsi cya nyirayo. Akamaro k’umutima ni
ugusunika amaraso uyohereza mu bice binyuranye by’umubiri no kwakira avuye mu
bice binyuranye by’umubiri agatunganywa. Mu migendere y’amaraso hakaba
hakoreshwa imiyoboro yitwa imijyana (arteries) ari yo ijyana amaraso mu mubiri
cyangwa mu bihaha avuye mu mutima hakabaho n’imigarura (veins) igarura amaraso
yanduye mu mutima avuye mu bihaha cyangwa mu bindi bice by’umubiri. Kugira ngo
amaraso ave mu mujyana agere mu mugarura anyura mu tundi dutsi duto mu ndimi
z’amahanga twitwa capillaires. Kuba amaraso yitwa ko yanduye ntibivuze ko hari
indwara yateza, ahubwo ni uko aba arimo umwuka mubi wa gaz carbonique, gusa iyo
uyu mwuka ubaye mwinshi bibangamira ihumeka bikaba byanatera ubundi burwayi.
Umutima ukaba ugizwe n’ibice 4 by’ingenzi
* Agatwi k’iburyo (Aureillette droite) kakira amaraso avuye
mu migarura nako kakayohereza mu kabondo k’iburyo
* Akabondo k’iburyo (Ventricule droite) kakira amaraso avuye
mu gatwi k’iburyo kakayohereza mu bihaha ari naho asukurirwa, aho umwuka mwiza
wa oxygen usimbura uwa gaz carbonique
* Agatwi k’ibumoso (Aureillette gauche) kakira amaraso
yuzuye umwuka oxygen avuye mu bihaha kakawohereza mu kabondo k’ibumoso
* Akabondo k’ibumoso (Ventricule gauche) ni nako gafite
ingufu,kohereza amaraso akungahaye kuri oxygen aturutse mu gatwi k’ibumoso
kakayohereza mu bindi bice binyuranye by’umubiri.
Ese ni izihe ndwara zikunze gufata umutima ?
Akenshi,kurwara umutima abantu babifata nkaho ari indwara
imwe,nyamara uburwayi bw’umutima burimo amoko menshi,ni nabyiza kwisuzumisha
kugira ngo umenye neza uburwayi ubwo ari bwo,muri yo twavugamo :
* Coronary artery disease : ni indwara iterwa nuko
cholesterol (urugimbu) yagiye ikaziba imiyoboro izana amaraso mu mutima. Uko
iyi mitsi iziba bishobora kugeraho bigatera amaraso kwipfundika, nuko umutima
ugahagarara gutera. Nibyo byitwa akenshi ngo yishwe n’umutima. Ubu burwayi
nibwo butera ubuzwi nka myocardial infarction (heart attack), burangwa n'uko
umutima ubura oxygen, ugaca.
* Angina pectoris : ubu ni uburwayi buterwa nuko imitsi yo
ku mutima iba mito nuko ukumva mu gatuza hakubabaza cyane cyane iyo winjije
umwuka cyangwa ukoze igituma agatuza kaguka.
* Arrhythmia : ibi ni ugutera kudasanzwe k’umutima, akenshi
biterwa nuko hari impinduka mu gukora kw’ibikoresha umutima. Akenshi ntacyo
biba bitwaye biranikiza ariko nanone hari igihe bisaba kujya kwivuza, iyo biba
kenshi.
* Congestive heart failure : hari igihe umutima unebwa ku
buryo utabasha kohereza amaraso akenewe (ahagije mu mubiri). Ibi birangwa
ahanini no guhumeka insigane hamwe no kubyimba amaguru.
* Myocarditis : kubyimba k’umutima akenshi biturutse kuri
virusi runaka
* Pericarditis : kubyimba kw’agahu gatwikiriye umutima
akenshi biterwa no kwandura virusi runaka, indwara y’impyiko, no kubura
ubudahangarwa. Ibi bishobora no guteza kuzura amazi hagati y’agahu n’umutima
ubwawo bizwi nka pericardial effusion
Izi si zo ndwara zifata umutima zonyine, gusa ni zo zikunze
kuboneka mu barwayi benshi b’umutima.
Urifuza ko hari ikindi twavuga ku ndwara z'umutima?Twandikire. Reba ahanditse contacts aho hejuru.
0 Comments:
Post a Comment