Buriya hari ibimenyetso byinshi abantu batajya baha agaciro
ariko bishobora kukwereka ko umuntu arwaye Cancer cyangwa wowe ubwawe ukaba
uyifite ariko icyo kintu utarigeze ugiha agaciro.
Dore bimwe muri ibyo bimenyetso byatuma utangira kwikekaho ko
waba urwaye Cancer bityo ukaba wajya kwipimisha ugatangira kwivuza.
1:Guhumeka bigoranye usa nkaho usemeka:Ubu buryo bwo
guhumeka umuntu ahumagira cyane ngo bushobora kuba ikemenyetso cy’uburwayi bwa
Cancer y’ibihaha.
2.Inkorora y’igikatu ivanzemo n’ubabare budasanzwe bwo
mu gatuza :aha uburwayi bwa Cancer y’ibihaha ahanini nabwo bugaragazwa no
gukorora kudasanzwe gukabije cyane.
aha ngo uburyo bwo kumenya itandukaniro ni ukumenya niba iyo
nkorora yakubayeho karande cyangwa ari iy’igihe gito.
3.Amainfections ahoraho”Cyangwa guhora umuntu agira ibisebe
binenda ntibipfe gukira”:Ibi ahanini ngo bishobora guterwa nicyo kibazo ko
Cancer irimo, noneho kuba icyo bita Globules Blancs zikora akazi gakomeye mu
marasaro ubwo iyo zacitse intege kubera ubwo burwayi niho ubwo busebe budakira
bugenda bunenda niho buza.Iyo akaba ari Cancer yo mu maraso .
4.Kumagana umubiri hose kugeraho aho ubura n’amacandwe:Icyo
kibazo nacyo ngo gifite aho gihurira na Cancer yo mu bwonko ndetse na Cancer yo
mu gifu kuko ayo matembakanwa niyo afasha mu igogorwa ry’ibiribwa ahanini.
5.Gutakaza ibiro nta kibazo namba ufite : Icyo nacyo ni
ikibazo gikomeye cyane ugomba kwitaho ukaba wagana muganga kugirango umenye
niba nta Cancer irimo, iyo Cancer akaba ariyo bita cancer du Colon ifatira
murura runini.
Hari ibimenyetso byinshi bya Cancer gusa ibi ni bimwe mubyo
twabashije kubabonera, mu gihe byakugeraho gerageza kugana muganga akugire
inama cyangwa anaguhe imiti ifatika ikwiye kuvura iyo ndwara urebe ko wakira
bigishoboka amazi atararenga inkombe.
0 Comments:
Post a Comment