21 February, 2017

Filled Under: , ,

Mbese wabwirwa n’iki ko urwaye indwara y’umwijima?

Imikorere mibi y’umwijima igaragarira mu buryo bunyuranye. Iyo mikorere mibi ikaba ishingiye ku bwumvikane buke buboneka hagati y’umwijima hamwe n’impindura. Ibi bishobora gutera izi ndwara zikurikira :
a) Umwijima unaniwe inshingano zawo. Ibi bigusaba kubanza kumenya umurimo w’umwijima mu mpagarike y’umuntu. Nyamara dushingiye ku byavuzwe na PAMPLONA ROGER muri « Le guide des plantes médicinales, PG 379 ». yavuze ko umwijima ari akagingo bita glande (imvubura). Ni ko kanini mu zindi ngingo z’imvubura zihuriye ku murimo.
Umwijima ushinzwe imirimo inyuranye yo mu mpagarike. Ariko hari imikorere iruta iyindi igera kuri 3 umwijima ushinzwe:
1. Guhinduranya ibyo kurya bikavukamo intungamubiri zikenewe
2. Umwijima ni wo utunganya indurwe ukayibika mu mpindura. Maze impindura ikayigeza mu gifu binyuze mu muzingo w’umuheha uvuye mu gifu ugana mu mara. Uwo muzingo witwa DUODENUM.
3. Umwijima ufite inshingano yo gutunganya amaraso ukoresheje kuburizamo no gutangira imyanda no gusohora uburozi bunyuranye bugenda mu maraso.
Icyitonderwa: Dukurikije inshingano nyinshi umwijima ufite, ni yo mpamvu iyo ukoze nabi, haboneka uburibwe bunyuranye mu mpagarike yose y’umubiri.
– icya mbere n’umwijima ukoze nabi, ibyo urya byaba impfabusa maze intungamubiri ntizigere aho zikenewe.
– Icya kabiri ni uko indurwe itaboneka ku gihe kigenwe, ibyo byatera igifu kumererwa nabi, gahunda yacyo n’iy’amara bikagenda nabi.
– Icya gatatu umwijima unaniwe gutunganya amaraso no gukuramo imyanda, umutwe wakora nabi, uruhu n’inyama bishobora kurwara ku bw’imyanda iba yaheze mu maraso. Ingingo zose z’umubiri zahunika amaraso adakwiriye, kandi uburozi bwakwibumbira hamwe bukaba ububyimba, ibiturugunyu no kwipfundika kw’imitsi. Ubonye ibi tubagejejeho bitagufashije waza kwivuriro ryacu tukagufasha biruseho doreko tubasuzuma twasanga urwaye tugahita tuguha Umuti ugukiza ukisubirira mukazi  .Ubaye ushaka kumenya uburyo warinda umubiri wawe nuburyo wafasha abandi bafite uburwayi butandukanye waza tukaguhugura ubundi tugafatanya kandi nawe ugira ako ushira ku mufuka. Dukorera Mu Mugi wa KIGALI kwa Rubangura. Hamagara 0722198296/0782796172/0733279892 cyangwa utwandikire kuri Whatsap kuri numero +250722198296  niba ushaka kwivuza, gufatanya natwe cyangwa kugura umuti.


0 Comments: