28 September, 2016

Filled Under: ,

Wari uziko ibicurane bishobora guhitana umwana wawe igihe utamwitayeho? Dore icyo wakora!

BABYEYI, MWARI MUZI KO IBICURANE BY’ABANA BISHOBORA KUBA INTANDARO Y’URUPFU RWABO
Burya akenshi ibicurane biterwa n’udukoko twitwa “virus”. Duturutse mu zuru, utu dukoko rero dushobora kujya mu bice by’umubiri bitandukanye ari nako dutera ibibazo bishobora kumerere nabi abana bafashwe:
  • MU MAZURU: inyama zayo zirabyimba n’ibimwira bikaba byinshi, maze amazuru agafungana, guhumeka bikaba ikibazo. Ku mpinja n’utwana duto tutazi kwipfuna, kubera ko umuyoboro wo mu mazuru uba wabaye muto cyane, kwinjiza umwuka biragorana, bigasaba gukoresha akanwa, bityo kwonka bikagorana cyangwa ntibibe bigishobotse (kubera ko iyo yonka ubusanzwe ahumekera mu mazuru), ubwo inzara n’umwuma bikaba byamumerera nabi, n’amaraso akabona umwuka muke maze inyama zifitiye umubiri akamaro kurusha izindi (ubwonko, umutima, imbyiko,…) ntizibone umwuka uhagije maze zikahazaharira bikaba byamuviramo gupfa.
  • MU TUYOBORO DUTO TW’UBUHUMEKERO ari natwo tugeza umwuka aho amaraso awuvomera, natwo turafungana, umwuka ugahita ku muhate umwana akoresheje imbaraga nyinshi ( agahumeka nabi asemeka nk’urwaye asima maze hagati y’imbavu hakika bidasanzwe), bityo umwuka mubi wakoreshejwe n’umubiri(CO2) ugasoka nabi ukigumira mu bihaha(ukabona agatuza karareze, kabyimbye), amaraso ntabone umwuka mwiza uhagije (kubera ko uba wivanze n’umwuka mubi”CO2), bityo za nyama zifitiye umubiri kurusha izindi ntizibone umwuka uhagije maze zigakora nabi umuntu akaba yabizira.
  • MU GIFU N’AMARA iyo zigezemo nibwo umwana ahitwa akaruka ugasanga umwuma uramuhitanye iyo utarebye neza.
  • MU MUTWE iyo izo virus zigezemo, umwana arwara mugiga, ubwonko bukangirika, umwana akagagara, agata ubwenge(coma) n’ububi bwabyo byose bishobora kumuviramo gupha.
  • MU MATWI, izo virus zirahabyimbisha, hakaba hazamo n’amashyira akanatoboka(umuhaha), umwana akaribwa cyane, imyanya ituma twumva ikaba yakwangirika maze kumva bikangirika.
  • MU MUTIMA inyama zawo zikabyimba yewe n’ibihu biwukikije bikarekamo amazi maze umutima ukananirwa ntukore akazi kawo neza, amaraso ntatembere neza, umwana akaba yakwitaba Imana.
Nubwo akenshi ibicurane byikiza, kubera ziriya mbamvu zose twavuze haruguru, ibicurane by’abana ntimwagombye kubifata nk’ibyoroshye, ahubwo twagombye kubarinda ibituma babirwara( biziba amazuru maze udukoko tukabigenderaho tukibaruka tukaba twinshi):
  • ibintu byose bitumuka nk’umukungu, amoya, intanga z’indabyo, imyenda ya coton ishaje,
  • imiyaga cyane cyane ikonje,
  • kunywera itabi iruhande rwabo,
  • kubegera kandi urwaye grippe.
Icyo gukora iyo umwana yafashwe:
  • Kumurinda ibintu byose bitera kuziba amazuru twavuze haruguru
  • Kwirinda gukoresha ingufu nyinshi (kuruhuka)
  • Kumuha ibinyobwa byinshi kuko muguhumeka nabi atakaza amazi menshi,
  • Kureba muganga kugirango mufate ingamba zo kuzibura amazuru, ni biba na ngombwa amwongerere umwuka n’imiti imufasha igihe za nyama zifitiye umubiri akamaro kurusha izindi zafashwe.

0 Comments: