28 September, 2016

Filled Under: , ,

UMUGORE YONSA ATWITE NI IZIHE NGARUKA BIGIRA K'UWO ATWITE? ESE WE BIMUGIRAHO IZIHE NGARUKA? ESE HARI INGARUKA BIGIRA K'UWO YONSA?

ESE UMUGORE YONKEJE ATWITE BYAGIRA INGARUKA KURI WE, K'UWO ATWITE CYANGWA UWO YONSA?
Abantu benshi bibaza iki kibazo kuko bijya bibaho ko umugore asama kandi yonsaga, bigatuma hibazwa niba agomba gukomeza konsa cyangwa se kubihagarika, bitewe no gutinya ko byamugiraho ingaruka we ubwe, uwo yonsa cyangwa se uwo atwite. Abantu babivugaho byinshi bitandukanye, ariko reka turebe icyo abahanga babivugaho.
INGARUKA ZO KONSA KU MUGORE UTWITE KU BUZIMA BWE BWITE
Hari ubushakashatsi bwerekanye ko umugore iyo yonsa atwite ashobora kugira ibibazo byerekeranye n'intungamubiri (problemes nutritionnel) bigaragarira cyane cyane mu kunanuka cyangwa se gutakaza ibiro (Merchant, 1990). Icyakora, abo bashakashatsi bagaragaje ko ibyo bibaho ku bagore bari basanzwe n'ubundi bafite ibibazo byo kubona ibibatunga, bityo abatabifite bakaba batagira izi impungenge. Ikindi kivugwa ku ngaruka zishobora kuba kuri uyu mubyeyi ni ukubyara igihe kitageze. Ibi ababivuga bashingira ko iyo umugore yonsa hari umusemburo uboneka mu mubiri we bita ocytocyne ari nawe utuma agira ibise mu gihe cyo kubyara, bityo mu gihe yonsa wa musemburo ukaba waba mwinshi maze ugatuma abyara atarageza igihe. Ibi ariko abandi bashakashatsi barabihinyuye bagaragaza ko nyababyeyi itagira icyo ikorwaho n'uriya musemburo mbere y'amezi arindwi (ibyumweru 28) yo gutwita n'ubwo bigikenewe gukorerwa izindi nyigo. Ubundi bushakashatsi bwakorewe California muri Amerika ku bagore 57 bonsaga batwite bwagaragaje ko nta ngaruka byigeze bigira kuri bo cyangwa ku mitwitire yabo.
INGARUKA KU BUZIMA BW`UMWANA IYO YONKA MAMA WE UWITE
Ubushakakashatsi bwerekanye ko hari impinduka ziba ku mashereka cyane cyane mu buryohe bwayo no kuba aba make, ibi bikunze kuba iyo inda igejeje amezi atandatu, aho amashereka ahinduka akamera nk'umuhondo (ya mashereka aza umugore akimara kubyara bita collostrum) , bigatuma abana bamwe banga kuyonka, bakicutsa. Inyigo (Newton, 1979) yakozwe ku bagore 503 bonsaga batwite yerekanye ko 69% y'abana babo bicukije. Indi nyigo (Moscone, 1993) yo ivuga ko 57% bicukije. Icyakora izo nyigo zombi zivuga ko ntawahamya ko ibyo byatewe n'uko ba nyina bari batwite (hashobora kuba hari izindi mpamvu).
Ibi ariko bitandukanye n'ibivugwa ko ayo mashereka ahinduka uburozi, kuko nta bushakashatsi bwerekanye ko yica abana. Ubushakashatsi bwa Moscone bwerekanye ko ahubwo abacutswa aribo barwara impiswi kurusha abakomeza konka. Cyakora yagaragaje ko abo bana badatandukanye ku buryo bugaragara mu mirwarire yabo.
IYO UMUGORE YONSA ATWITE NI IZIHE NGARUKA K`UWO ATWITE?
Abashakashatsi bamwe bagaragaje ko abana bonkerejweho bavuka nk'abandi, bakavuka nta bibazo byihariye bafite ugereranyije n'abandi bana batonkerejweho. Icyakora hari abandi bashakashatsi bagaragaje ko abana bonkerejweho bashobora kutiyongera mu biro mu minsi 30 ya mbere nk'abandi bana.
UMWANZURO
Iyo umugore asamye yonsa, hashobora kuba imihindukire ku mashereka ye ijyanye cyane cyane no guhindura uburyohe no kugabanuka mu bwinshi bwayo, bikaba byatuma umwana yivana kw`ibere. Nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko aya mashereka atari mabi ku mwana, cyane cyane ko ingaruka zo gucutswa imburagihe arizo nyinshi kandi mbi. Naho kuri nyina, nta ngaruka bimugiraho iyo yubahirije amabwiriza ajyanye n'imirire inoze. N'ubwo umwana uvutse yaronkerejweho ashobora kutiyongera ibiro mu minsi ya mbere akimara kuvuka, nta zindi ngaruka zagaragaye uyu mwana yagira.
Iyo rero bibayeho ko umugore asama kandi yonsaga, sibyiza guhita yihutira gucutsa uwo yonsaga, ahubwo twamugira inama yo kwegera abaganga, bakamufasha kureba igikwiye hakurikijwe uko ubuzima bwe bumeze. Haramutse hanafashwe icyemezo cyo gucutsa, bakamugira inama y'uko yabikora mu buryo butagira ingaruka ku mwana ucukijwe. Twibutse ko umwana ucutse imburagihe cyangwa ku buryo butanoze ashobora kurwara indwara nyinshi zimuzahaza ndetse zikaba zanamuhitana.

0 Comments: