ICYO ABAGANGA BAKORESHA KUGIRANGO BAMENYE IGIHE UMUBYEYI AZABYARIRA
Ababyeyi benshi bajya kwisuzumisha igihe batwite bakunda kubazwa igihe baherukira mu mihango, abenshi babyibazaho kuko rimwe na rimwe baba babwiye muganga ko babizi neza ko batwite.
Kuki umugore utwite muganga amubaza igihe aherukira mu mihango?
Benshi mu bagore rero babazwa iki kibazo, bacye nibo bamenya impamvu.
Ubundi umubyeyi uje kwisuzumisha atwite akorerwa byinshi harimo kureba uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo gutwita, ubw’umwana uri munda, ndetse n'ingorane afite cyangwa ashobora kugira n’ibindi.
Ariko kugirango abaganga bamenye inda afite igihe igezemo bituma bamukurikirana bijyanye nabyo, bamuza itariki aherukira mu mihango.
Iyi tariki nayo ibafasha kumenya ibyumweru umwana amaze munda ya nyina ndetse no kumenya igihe runaka yakwitegura kubyara.
Mu buganga hakunda gukoreshwa ibyumweru kurusha uko bakoresha amezi.
Urugero: mu buzima busanzwe havugwa ko inda ifite amezi 4 ariko mu buganga hakoreshwa kenshi ibyumweru 16.
Umuhanga Franz Karl Naegele (1778–1851) niwe washyizeho uburyo babara igihe umwana azavukira uhereye ku gihe umubyeyi aherukira mu mihango.
Akaba yaravuze ko kugirango ushake itariki umubyeyi azabyariraho ubegenza gutya:
- Ufata itariki aherukira mu mihango ukongeraho umwaka 1
- Ugakuraho amezi 3
- Ukongeraho iminsi 7
Urugero: umubyeyi wagiye mu mihango ku itariki ya 17/07/2012 akabonana n’umugabo mu gihe cy’uburumbuke agahita asama yazabyara:
Itariki aheruka mu mihango :17/07/2012
+ umwaka 1 = 17 /07 /2013
- amezi 3 = 17 /04/ 2013
+ iminsi 7 = 24 /04/ 2013
- amezi 3 = 17 /04/ 2013
+ iminsi 7 = 24 /04/ 2013
Gusa ntibivuze ko neza neza uyu mubyeyi twafashe azabyara kuri iriya tariki, ubushakashatsi bwerekana ko mbere ho ibyumweru 2 na nyuma ho ibyumweru bibiri ariho hafi 90% by’ababyeyi babyarira, bifasha abaganga ndetse n’umubyeyi gukurikiranwa byimbitse muri icyo gihe.
Babyeyi ngiyo impamvu muganga akubaza igihe uherukira mu mihango, niyo yaba abireba neza ko utwite.
source:uwizewell.blog.com
0 Comments:
Post a Comment