27 January, 2015

Filled Under: ,

SOBANUKIRWA IBIJYANYE N'INDWARA Z'URUHU N'UKO WAZIVURA MBERE YO KUJYA KU IVURIRO


SOBANUKIRWA IBIJYANYE N'INDWARA Z'URUHU

Umwera uterwa n'umwuka wumye wo hanze, gukaraba inshuro nyinshi, no guhindagurika k'ubushyuhe (igihe cy' ubushyuhe/igihe cy' ubukonje). Ubuheri bushobora guterwa no guhindagurika k'umubiri, udusimba dutoya cyane twangiza umubiri, virusi cyangwa ibihumyo(uduhumyo duto dutera indwara nk'ibihushi,...) nabyo biri mu bishobora kuba byakwangiza umubiri, ibintu bikoze mu butabire bishobora kwangiza umubiri( nk'imiti cyangwa amavuta amwe n'amwe twisiga), uburwayi buturuka kubisanira( cyanga ibyo dukomora mu babyeyi biri genetic) cyangwa n'izindi mpamvu. Uburyaryate bwongerwa n'ibyuya, amavuta afashe cyane, umunaniro uterwa no gutekereza cyane cyangwa imyenda ikanyaraye.

Ibimenyetso bishobora kukwereka ko ufite ikibazo cy'indwara y'uruhu:

• Gukomera k'uruhu, kocyera, gusa n'ahacitse igisebe, guhindura ibara k'uruhu no kuryaryata.
• Uruhu rwafashwe n'indwara ruratukura rukokera kandi ukumva hakurya.

• Ku mubiri hashobora kuzaho uduheri turimo amazi.

Uko wabyitwaramo igihe ubonye ibimenyetso

• Gira isuku y'umubiri, ukunde kwiyuhagirisha amazi meza y'akazuyazi kandi ukarabe isabune idahumura, birahagije ko ukaraba buri gihe ubonako ari ngombwa.
• Karaba kandi uhanagure neza hagati y'amano n'ibindi bice by'umubiri bifatanye, shyira puderi cyangwa udutambaro twabugenewe/ipamba ryagenewe gushyirwa hagati y'amano ubishyire n'ahandi hantu hafatanye ku mubiri hakunda gututubikana hagashishuka.
• Kweruruka ku mubiri no kuzana uduheri bishobora kuvurwa n'amavuta agurishirizwa mu ma farumasi
cyangwa amavuta yorohereye agabanya uburayaryate. Uruhu ruryaryata ushobora gukoresha amavuta ya korutizone aboneka muri farumasi.
• Irinde kwishimagura! Ca inzara uzigire ngufi cyangwa ambara uturinda ntoki dukoze muri koto.
• Irinde gukoresha ibintu bigira ingaruka ku mubiri (nk' isabune yo koga cyangwa amaranje yuzuye inkari cyangwa ibyuya).
• Bika amavuta muri firigo kugira ngo nujya kuyakoresha azamerere uruhu neza kuko azaba akonje.
• Ambara imyenda irekuye, icyaba kiza nuko wakwambara amakariso yakozwe muri koto.

Igihe byaba ngombwa kujya ku ivuriro:

• Ufite ibiheri byinshi cyane bitutubikanye cyangwa biva.
• Uburyaryate ari bwinshi cyane nubwo wagerageje kwivura mu rugo.
• Ibiheri biri kugutera ibindi bibazo nko kugira umuriro cyangwa kumva utameze neza.
• Ibiheri bitarakijijwe n'umuti wakoresheje mu rugo.

0 Comments: