22 January, 2015

Filled Under: , ,

Soma byinshi ku kuntu ushobora Guhangana n'indwara y'ibicurane(Common cold)


Iby'ibanze twayimenyaho: Ibicurane ni indwara iterwa na virusi yitwa myxovirus influenzae yo mu bwoko bwa A, B na C. Si umuntu ushobora guterwa n`iyi virusi gusa kuko n’ibiguruka, ibinyamabere (mammifères) byinshi birwara ibicurane.
Aha ibyibandwaho ni ibicurane bikunze kugaragara ku bantu bizwi ku izina rya grippe hivernal mu ndimi z`amahanga.
Iyi ndwara y’ibicurane ikunda kwibasira abantu mu gihe cy`imbeho, aho usanga abatari bake yabazahaje buri mwanya intoki zitava ku mazuru.
Iyi ndwara yibasira abantu bo mu ngeri zose mu bice bitadukanye by`Isi. Zimwe mu ngaruka zayo itera, zirimo izindi ndwara zikomeye zo mu bihaha ndetse bishobora no kuviramo umuntu urupfu.
Ibimenyetso byayo:Indwara y’ibicurane ikaba irangwa n`ibimenyetso biza bitunguranye, ariko bitamara iminsi myinshi. Muri ibyo bimenyetso harimo kuribwa umutwe, kuzamuka ku gipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri, gufungana kw’amazuru n’umuhogo ndetse n’inkorora.
 Ndwara ikaba yandura biciye mu nzira z’ubuhumekero, mu macandwe, no mu kwitsamura ikindi kandi ngo Gukoresha imiti ya antibiyotike (antibiotiques) si byiza cyane kuko idafite ubushobozi bwo kwica burundu iyi virusi.
Uko wakwirinda n'uko wahangana n'iyi ndwara: Hari byinshi   bitangwaho inama ushobora gukora kugira ngo ufashe umubiri wawe guhangana n`indwara y’ibicurane, muri ibyo harimo ko ugomba kugerageza ugafata indyo ikungahaye mu mboga n`imbuto, kuko umubiri ufite ububasha karemano bwo guhangana n`indwara zinyuranye.
Ni ngombwa mu ifunguro rya buri munsi dufata kutiyibagiza imboga n`imbuto kuko zifasha umubiri kongera umubare w’abasirikare bawurinda.
Ugomba kandi gufata ibintu bishyushye nk’icyayi cyangwa isosi y’ibitunguru bya epinari, ibyoi bikaba bifasha umubiri gusohora imyanda inyuranye iwurimo.
Ni byiza kandi kwirinda gufata ibiryo birimo amavuta menshi, ndetse ni na byiza kunywa amazi menshi n’icyayi inshuro zirenze imwe ku munsi mu gihe umuntu yarwaye ibicurane.
source: tohoza

0 Comments: