IMPENGERI CYANGWA UTUBYIMBA
Reba no ku miswa yo mu birenge.
Impengeri ni utubyimba duto duterwa na virusi ituma abana bazana uduheri, ntibikunze kuba ku bantu bakuru. Abakunda kurwara impengeri cyane cyane ni abantu bafite uruhu rwumye n'abana bafite uruhu rurwaragurika. Igihe cyo kwandura gisimburana kuva ku ibyumweru bibiri kugeza ku byumweru bitandatu.
Impengeri akenshi zimara amezi, rimwe na rimwe zikamara imyaka kandi aho zivuye ntizihasiga inkovu.
Umwana uzirwaye ntabwo abagomba kwirindwa kwegera abandi, ngo bimubuze kujya ku kigo cy'incuke cyangwa ngo bimibuze kujya ku ishuri. Impengeri cyangwa utubyimba ubusanzwe turikiza nta wundi muti uhambaye bisaba.
Ibimenyetso by'iyi ndwara:
• Agahengeri kaba kangana na milimetero ebyiri urebeshe amaso agahengeri kaba kangana n'agaheri gasanzwe ariko mo hagati ushobora kubonamo akantu.
• Impengeri zishobora kuba ari mbarwa, zirenga icumi cyangwa zirenga ijana.
• Akenshi impengeri ziza ahantu hari uruhu rworoshye nko ku kibero, cyangwa se mu kwaha.
• Iyo kaje ari kamwe kamwe biragoye kumenya ko ari zo.
Uko wavura impengeri ku giti cyawe:
• Irinde kuhakobora.
• Wishima mu mpengeri.
• Kwisiga amavuta asanzwe/amavuta ya hidrokorutizone(Hydrocortizone) ashobora gutuma uzirwaye yoroherwa.
• Isuku y'intoki ni ingenzi!
Itabaze ibitaro bikwegereye cyangwa ikigo nderabuzima cyawe, niba:
• Impengeri ari nini cyane cyangwa ari nyinshi cyane.
• Aho impengeri ziri hokera, hatukura cyangwa hatutumbye
• Utarakize kandi waragerageje kwivurira mu rugo.
0 Comments:
Post a Comment