22 January, 2015

Filled Under: ,

DORE ICYAKUBWIRA KO URWAYE INDWARA YA APANDISITE(APPENDICITIS)


INDWARA YA APANDISITE

Iby'ibanze twayimenyaho:

Appendicite ni indwara yibasira agahago gato gafashe ku rura runini, mu ruhande rw'iburyo bw' inda y’umuntu. Abahanga mu by’ubuzima bakaba batangaza ko ahanini nta mpamvu izwi yaba itera uburwayi bw 'aka gahago, ariko ngo iyo hagize ikijyamo nk’amabuye n’indi myanda urura ruba rutabashije gutambutsa ngo bisohokane n’amabyi, bishobora kukangiza bikanakazibya bityo umuntu akaba yagira ibibazo bikomeye byo kurwara appendicite ndetse yaramuka itivujwe mu buryo bwihuse ikaviramo umuntu urupfu. Iyi ndwara ya apandicite ikaba yibasira 5% by’abatuye isi, cyane cyane abana, ingimbi ndetse n’abangavu.
Impamvu zitera iyi ndwara ntabwo ziramenyekana neza kugeza ubu, ariko akenshi usanga ngo iterwa n’uko umwanda wakagombye gusohokana n’indi uba wabaye mwinshi hanyuma bigatera iyi nyama yo mu nda kunanirwa, ari byo nyine binabyara appendicite. Ikindi nuko indwara zimwe za zimwe nk’ikibyimba ndetse n’indwara zifata urwungano ngogozi bishobora kuba zimwe mu mpamvu z’iyi ndwara.
Nk’uko abaganga b’indwara zo mu mubiri babitangaza ngo apandicite ni ukuvuga uburwayi bwa kariya gahago ntibwandura , bisobanuye ko umuntu atakwandura bivuye ku wundi muntu urwaye appendicite, kandi ngo usanga iyi ndwara ikiri ikibazo gikomeye cyane, kuko iri mu ndwara nke cyane umuntu adashobora kwirinda ngo keretse yarakuwemo kariya gahago akiri umwana, kuko uwo bagakuyemo nta ngaruka cyangwa ikibazo agira mu buzima bwe ngo ahubwo aba aciye ukubiri n’indwara ya appendicite.
Abantu bamenyereye kumva ngo umuntu bamubaze apandicite ndetse bakumva ko hari n’abo yahitanye. Usanga akenshi umuntu ashobora kwibaza ibimenyetso by’umwihariko by’indwara ya appendicite cyane cyane ko ari imwe mu ndwara zitinyitse.

Ibimenyetso by’indwara ya appendicite

Abantu bafashwe n’indwara ya appendicite bashobora kugira ibimenyetso bitandukanye ariko akenshi usanga hari ibyo bagenda bahuriraho. Umuntu ugifatwa na appendicite ashobora kumva asa n’urwaye igifu cyangwa akumva ibyo yariye byanze kumushiramo, mbese akumva yabyimbye bityo ntapfe kumva afite inzara. Umuntu wafashwe n’appendicite agira ububabare cyane cyane mu ruhande rw'iburyo ahagana mu nda yo hasi, bukajyenda bwiyongera cyane iyo arimo agenda n’amaguru, akoroye, ahumetse cyangwa se akoze aho ari kumva ububabare.
Umuntu wafashwe n’appendicite agira umuriro woroheje ariko ujyenda uzamuka uko uburwayi bujyenda bukara. Nanone uwafashwe n’apandisite agira inda ikomeye ari nako aribwa cyane, i hejuru y’ibyo akagira n’ikibazo cyo kwituma impatwe (constipation). Ubwo buribwe bukabije umuntu wafashwe n’appendicite agira butuma atabasha kugenda neza cyangwa kunyeganyega, gusimbuka, gukorora akababara ndetse no guhumeka bikamubera ikibazo.
Kuri bamwe na bamwe bafashwe n’appendicite nyuma y’ububabare bwinshi batangira kuruka, nyuma y'amasaha make bwa bubabare bugatangira gukwira impande zose z’inda, zirimo urw’iburyo kandi ari nako burushaho kwiyongera aho bwatangiriye.
Abantu bakangurirwa kugana kwa muganga igihe bafite ikibazo mu nda
Appendicite ni indwara ishobora kuvurwa igakira, iyo ivuriwe igihe, ariko iyo bitinze ishobora guhitana uyirwaye. Ku bw’ibyo, abantu bakaba bakangurirwa kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose bumva mu nda bitagenda neza kugira ngo muganga asuzume niba atari iyo ndwara yamufashe ishobora no kumwambura ubuzima mu gihe itavuriwe ku gihe.
Ikibazo gikunze kugaragara ku bantu benshi, usanga baramenyereye ko iyo bagize ububabare bwo mu nda aba ari uburwayi bw’inzoka bwabafashe cyangwa ubundi burwayi bworoheje bityo ugasanga bajya muri za farumasi kugura imiti bakivura magendu; mu by’ukuri batazi icyo barwaye. Iyi ngeso ikwiriye gucika, bityo mu gihe cyose umuntu yumvise afite ububabare bwo mu nda cyangwa gutumba akumva adashaka kurya, akihutira kujya kwa muganga. Umuco wo kwivura umuntu atazi icyobarwaye ufite ingaruka mbi kuko, uko umuntu atinda kwivuza indwara iyo ariyo yose arwaye, ikomera bikaba byamuviramo urupfu.

0 Comments: