22 January, 2015

Filled Under: , ,

Uko wamenya ko urwaye Indwara ya Amibe(Entamoeba Histolitica) n'uko wayirinda


INDWARA YA AMIBE(ANTAMOEBE HISTOLITICA)
Iby'ibanze twayimenyaho: Indwara ya Amibe ni indwara ituruka ku umwanda w’amazi anyobwa cyangwa akoreshwa mu ngo ndetse n’ibiribwa bidasukuye bishobora gutera amibe, iyi ndwara iterwa n’utunyabuzima duto two mu bwoko bwa “Entamoeba histolytica”, utu dukoko tukaba twinjira mu mubiri w’umuntu iyo umuntu anyoye amazi yanduye cyangwa ibiribwa byandujwe n’amagi aza kuvukamo “E.histolytica” ari na zo zitera iriya ndwara.

Amagi ya “E.histolytica” ashobora kumara igihe kinini hanze y’umubiri mbere yo kwinjira mu mubiri, iyo ageze mu rura ruto ahita abyara ubukoko buzwiho gutera iriya ndwara ya Amibe kuko iyo turiya dukoko tugeze mu rura duhita dutangira kugenda tumunga gahoro gahoro ibigize urura ruto ari yo mpamvu umuntu ahita atangira kugira udusebe mu mara akaba ari yo ntandaro y’uburibwe umurwayi wa Amibe agaragaza.
Ibimenyetso bya amibe:

Akenshi umurwayi wa Amibe atangira kugaragaza ibimenyetso ku byumweru bibiri kugeza kuri bine amaze kwandura turiya dukoko duto dutera Amibe, mu bimenyetso biranga umurwayi wa Amibe twavugamo:

-    Uburibwe bwinshi bwo mu nda,
-    Impiswi akenshi hakagaragara mo amaraso,
-    Kugira umuriro cyane cyane ku bana.

Akenshi udukoko dutera Amibe n’amagi yatwo bivumburwa n’abaganga iyo bapimye bifashishije “Microscope” umusarani w’umurwayi wa Amibe. Utu dukoko twa Amibe kandi dushobora kwinjira mu maraso duciye mu mara mato ku buryo twatuma n’ibindi bice by’umubiri bifatwa cyane cyane umwijima ni wo ukunze kwibasirwa nyuma y’amara mato.

Uko twakwirinda Amibe n'uko Ivurwa
Inama y’ibanze yo kwirinda iyi ndwara ni ukugira isuku y’amazi’ ibiribwa n’isuku y’ibikoresho byo mu rugo ukoresha amazi atetse cyangwa ugakoresha amazi arimo imiti yagenewe gusukura amazi, koza ibiribwa mbere yo kubirya, gukaraba intoki kenshi gashoboka cyane cyane uvuye mu bwiherero na mbere yo kurya cyangwa konsa umwana ku babyeyi bonsa.

Abantu benshi bibeshya ko Amibe idakira ariko ni ukutabimenya kuko Amibe ivurwa kandi igakira burundu. Ahubwo ni ingenzi kwirinda bihagije kuko akenshi iyo umuntu yavuwe agakira maze ntagire isuku ihagije akongera kwandura akeka ko atakize neza kandi Atari byo, byaba byiza rero ugize isuku maze ukaba wirinze burundu indwara ya Amibe.

source:umuganga.rw

3 Comments:

Sarah said...

I need this article content, Create much-loved, I'd personally like additional information employing this, great deal of thought is specially interesting., Bless anyone suitable for producing. Malaria Treatment

Unknown said...

NOW YOU CAN GET A MEDICINE FOR AMIBIAS FOR ONLY 15.000 Frws P'lse contact:0788354951

Dynapharm said...

*#MENYA_ICYO_WAKORA_UKIRINDA_KURANGIZA_VUBA_cg_KUBURA_UBUSHAKE, MUGORE NAWE MUGABO.

#IGISUBIZO NG'IKI
πŸ‘‡πŸΌπŸ‘‡πŸΌπŸ‘‡πŸΌπŸ‘‡πŸΌ
*+250783887766*

#Gukoresha neza uyu muti kabuhariwe ukorerwa muri Nature's way®, Malaysia

*Byagukiza burundu*

✓kubura ubushake bwo gutera akabariro.

✓kurangiza vuba n'ibindi byerekeranye no gutera akabariro.

✓Gucika intege muri iki gikorwa (Kunyuzwamo ijisho)

✔️Kurangiza ituru yambere indi igatinda cg ikanga burundu..(Kugwa agacuho)
Call or WhatsApp +250783887766 uhabwe umuti.

⏬ABADAMU NABA'KOBABWA namwe tubafitiye umuti kuri:πŸ‘‡πŸΌπŸ‘‡πŸΌπŸ‘‡πŸΌ

✅ Infection zose ziravurwa zigakira burundu.

✅Kubura ubushake n'amavangingo.

✅Ingaruka za onapo(kuboneza urubyaro).

✅Kubura urubyaro bitewe no kwifunga kwimiyobora ntanga ndetse nibibyimba muri nyababyeyi.
✅kubura imihango cyangwa Iza nabi ,Imisemburo yavuye kuri gahunda ....

#Twandikire WhatsApp cyangwa call tugufashe
+250 783887766
WhatsApp , call , SMS
BAZA MUGANGA✍πŸ»πŸš‘πŸš‘.

NB: *Dutanga inama ku ndwara ya Diyabete , Umuvuduko w'amaraso tuguha ibiwugabanya ukajya kugipimo gikwiye normal ,Tugufasha kugabanya ibiro ndetse n'umubyibuho ukabije bigendanye na group sangue yawe!! Tuguha inama kuri Sports ukwiye gukora nibyo ukwiye kurya. Dukorana na MINISANTE na FDA Rwanda.*

⚠️Imiti yacu ntago bisaba kuyikoresha buri gihe kuko uyikoresha inshuro imwe ugakira burundu.

#Tubyohereza Aho waba uherereye Kwisi hose kumigabane yose
twifashisha IPOSTA or DHL
more info please ask
*+250783887766*

MUSHOBORA NO KUDUSANGA AHO DUKORERA:

↔️RWANDA (kigali, Musanze, Rubavu.).
↔️ BURUNDI (bujumbura).
↔️ ZAMBIA.

Call or WhatsApp:
+250783887766