27 December, 2014

Filled Under: ,

IBYO UTARI UZI KU NDWARA YA MBURUGU CYANGWA SE IMITEZI(syphilis).

Iby'ibanze twayimenyaho: Indwara ya Mburugu ni imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, umuntu uyirwaye iyo ayigiranye n’utayirwaye icyo gihe utari uyirwaye arayandura.
Amoko y'iyi ndwara:Hari amoko 3 y’indwara ya Mburugu. Hari” Venereal syphilis” ikaba ari Mburugu ikwirakwizwa n’imibonano mpuzabitsina  ku bantu 2 umwe ayirwaye undi atayirwaye. 
Ubwoko bwa 2 ni “Congenital Syphilis ” ikaba ari Mburugu umubyeyi yanduza umwana we amutwite cyane cyane inda ifite amezi 4.
Ubwoko bwa 3 ni “Endemic Syphilis ” ibinyoro bikunda kuboneka ahantu henda kuba ubutayu.
Hari na Mburugu iterwa n’agakoko bita “Treponema pallidum”. Aha rero tugiye kwita cyane kuri Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina, yandura mu gihe uyirwaye ayikoranye n’utayirwaye”Venereal syphilis”. Mburugu kandi ishobora kuvukanwa.
Mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina  igaragara mu byiciro 3.
Ibyiciro bya mburugu yandurira mu mibonano mpuzabitsina n'ibimenyetso bibiranga:
  • Ikiciro cya mbere “Primary phase”: Iki kiciro kigaragara hagati y’ibyumweru 3 n’amezi 3 uyanduye, kirangwa n’ibimenyetso birimo agasebe ku gitsina kataryana, kadacukura mu mubiri, kadafite amashyira, ukarebye ukabona gakeye.Ikibyimba mu ntantu gikomeye kitaryana.Uyirwaye agira ibiswaganga mu ntantu (mu mayasha). Ako gasebe karijyana nta muti mu byumweru bimwe na bimwe hagasigara cya kibyimba cyo mu ntantu gikomeye kitaryana.
  • Ikiciro cya 2”Secondary phase ” kiva ku mezi atatu kikagera ku myaka 3. Umuntu urwaye Mburugu igeze muri icyo kiciro ashobora kugira umuriro, kurwara umutwe, kuribwa mu magufwa, kugira utubyimba twinshi, gusesa ibintu ku mubiri bisa n’ururabo rw’idoma (rose), ashobora gusesa n’ibindi bintu ku mubiri bisa n’ibihushi, kugira ikibara ku munwa kimeze nk’ikirimo amazi, kuzana ibintu mu birenge no mu biganza ugasanga umuntu asatagurika ndetse anashishuka, kumungwa kw’inzara no gupfuka umusatsi.
  • Icyiciro cya 3”Tertiary phase ”kuva ku myaka 3 kuzamura. Iki cyiciro kirangwa n’uko umuntu ukigezemo asesa ibintu ku ruhu byiyongera, ku munwa haza ikibara gitukura, amagufwa akangirika, umuntu atangira guta umutwe, kuba paralize cyangwa se kugagara ibice bimwe na bimwe by'umubiri ntibikore neza, imyanya y’imbere mu mubiri ikangirika(umutima,umwijima,n’ibindi)[heart renal or liver failure].                                         
Ibindi twamenya kuri mburugu: Ku mwana wavukanye mburugu,usanga asheshe ibintu ku ruhu birimo amazi cyane cyane mu maso, ku maboko, ku gitsina, mu birenge, mu biganza no ku kibuno. Akunda kurwara ibicurane bidakira, utubyimba, kubyimba umwijima, kwangirika kw’amagufwa, kwangirka k’ubwonko, gucika kw’amenyo, gupfa amatwi n’ibindi.
    Ingamba zafatwa mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara
    Kujya kwa muganga hakiri kare ukibona bimwe mu bimenyetso byavuzwe by’iyi ndwara. Kwirinda kwivuza magendu kuko bishobora gutuma indwara yiyongera kurushaho.
    Ku birebana n’inama yagirwa abantu mu rwego rwo kuyirinda no kwirinda kuyikwirakwiza, Kubera  ko twamenye aho iyi ndwara yandurira, ubwo kwirinda imibonano mpuzabitsina igihe cyose utarashaka ari ngombwa kuko aribwo buryo bwizewe bwo kuyirinda, ikindi ni ukwirinda guca inyuma uwo mwashakanye.

    0 Comments: