04 May, 2015

Filled Under:

Indwara y'ibihushi ifata ku ruhu! dore ibiyiranga n'ibimenyetso byayo


Indwara y'ibihushi
Ibihushi n’indwara iterwa n’agakoko kataboneshwa ijisho kazwi ku izina rya ” dermatophyte”mu ndimi z’amahanga. Ako gakoko kibera inyuma ku ruhu, ku turemangingo twapfuye (tissus mortes). Ntikajya kinjira imbere mu turemangingo two mu mubiri  kuko gatungwa n’utwoya twose tuva mu ruhu ugasaga aho ako gakoko kororokeye umubiri wahinduye ibara. Agakoko ka dermatophyte  kameze nk’ibihumyo bitaribwa bigenda bigakurira k’ugishishwa cy’igiti.

Agakoko ka dermatophyte gafite ishusho imeze nk’impeta kagira ibara ritukura.  Gakunze kwibasira inyuma y’uruhu,umusatsi ndetse n’inzara kuburyo igice cy’umubiri kafashe kahasiga ubusembwa ugasanga uruhu rwatonnye amabara atandukanye. 
Indwara y’ibihushi yibasira cyane cyane  abana bari munsi y’imyaka 12 uretse ko n’abantu bakuze hari igihe usanga bayirwaye. 
Iyi ndwara ishobora kwandura   umuntu k’uwundi mugihe basangiye ibikoresho byifashishwa n’abogoshi,ibisokozo,ingofero, gutiririkanya imyenda ndetse n’igihe uruhu rw’ umurwayi wayo arukubye k’uruhu  rw’umuntu atayirwaye.

Indwara y’ibihushi irangwa n’uko umusatsi uba washize k’umutwe,uburibwe bukabije inyuma k’uruhu bigatuma umurwayi yishimagura,aho ako gakoko kaba k’ibasiye kahashyira ishusho y’uruziga ifite ibara ry’umutuku cyangwa umweru bitewe naho kibasiye.
Bumwe mu buryo bwo kuyirinda ni uguhorana isuku y’uruhu,kudatiririkanya imyenda ndetse n’ibikoresho by’ubwogoshi.
Indwara y’ibihushi ntiyibasira abantu gusa kuko zimwe mu nyamaswa zirimo imbwa n’injangwe zikunze kwandura iyondwara kuburyo zinayanduza n’abana ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga ku ndwara z’uruhu  bagaragaza ko 20% by’abantu barware indwara y’ibihushi bayandurjwe n’inyamaswa.
Indwara y’ibihushi  iravurwa igakira hakoreshejwe umuti wa Antifungal drugs, isabune ya shampoo ndetse hari na Poudre yabugenewe kwa muganga basiga ku uruhu.
Mu gihe umwana wawe yatangiye kukaragaza ibimenyetso by’indwara y’ibihushi n’ibyiza guhita umujyana kwa muganga.
Source: UMUSEKE.RW

0 Comments: