11 May, 2016

Filled Under:

KUBURA IMIHANGO (AMENORRHEA). ESE BITERWA N'IKI?

kubura imihango
 INDWARA YO KUBURA IMIHANGO
Kubura imihango ni kibazo gishobora kuba icy’igihe gito cyangwa gihoraho, bikaba byaterwa no gutwita cyangwa no kugenda nabi kw’imikoranire iri hagati y’ubwonko, imirerantanga, nyababyeyi hamwe n’inda ibyara. Bikaba bigabanyijemo ibice bibiri:
  1. Kubura imihango by’ibanze  ( primary amenorrhea); Ibi tubivuga iyo umwana w’umukobwa yageza ku myaka 14 nta mihango nta n'ikindi kimenyetso na kimwe cy’ubwangavu(nko kumera amabere, insya, kugira akajwi gato) aragira, cyangwa ku myaka 16 ibyo bimenyetso byaraje ariko imihango ntize.
  2.  Kubura imihango warayigeze (amenorrhee secondaire); Ibi byo tubivuga iyo habayeho kumara amezi agera kuri atatu nta mihango ku muntu usanzwe agira ukwezi kudahindagurika cyangwa amezi atandatu utabona imihango ku muntu wari usanzwe agira ukwezi guhindagurika.
 
  1. Kubura imihango by’ibanze (Primary amenorrhea)
Ibitera iyi ndwara:
  • Ubusembwa karemano bw’uturemangingo butuma imirerantanga idakura
  • Kudakora neza kw’igice cy’ubwonko kigenzura imisemburo ya kigore
  • Kutagira umura, inkondo y’umura cyangwa inda ibyara
  • Urukuta munda ibyara rutuma imihango idasohoka, cyangwa akaranga busugi gafunze burundu
  • Ibibyimba mu bwonko bituma imisemburo ituma habaho imihango idakorwa neza.
  • Imiti imwe nimwe ishobora gutera kubura imihango (metochlopramide, heroin, n’imiti ivura ibibazo byo mutwe)
  • Guhangayika (stress)
 Ibimenyetso biranga iyi ndwara:
Ahanini ibimenyetso bigaragazwa n’imikurire y’imyanya ndangagitsina n’imikurire y’umubiri muri rusange hagati y’imyaka 10 na 14.
  • Kugwingira mu gihe cy’ubwangavu (kuba mugufi cyane ugereranyije n’abandi bangana mu myaka)
  • Kutamera insya, cyangwa  ubucakwaha
  • Kudakura kw’amabere
  • Kugira ubwoya bwinshi ku mubiri nk’ubw’abagabo
  • Kuribwa munda mu minsi runaka buri kwezi bigaragaza ko imihango ihari ariko yabuze aho isohokera
2. Kubura imihango warayigeze (secondary Amenorrhea):
Ibitera iki kibazo:
  • Gutwita
  • Gufungana kw’umura (asherman syndrome) biterwa no kuva cyane mu gihe cyo kubyara, infection mu mura, cyangwa kozwa mu mura( curettage)
  • Gufungana kw’inkondo y’umura (cervical stenosis) bishobora guterwa na infection, curettage cyangwa kubagwa
  • Kudakora neza kw’imirerantanga ahanini biterwa n’utubyimba twinshi ku mirerantanga (polycystic ovarian syndrome)
  • Kudakora neza kw’igice cy’ubwonko kigenzura imikorere y’imirerantanga bishobora guterwa n’uburwayi buri mu mubiri, ibibyimba byo mu bwonko, stress , kunanuka cyane, n’imirire mibi.
  • Indwara y’umwingo, diabete n’izindi.
  • Gucura (menopause)

Ese kubura imihango biravurwa?
Byaba kubura imihango by’ibanze, cyangwa warayigeze bishobora kuvurwa bitewe n’icyabiteye, kandi nanone bitewe n’uko ufite icyo kibazo yifuza kubyara cyangwa atabyifuza. Inama twamugira ni ukugana abaganga binzobere mu buzima bw’imyororokere (Gynecologists/ obstetritians) bakareba icyabiteye n’uko cyavurwa.
Ingaruka ziterwa no kubura imihango:
  • Kubura urubyaro.
  • Guhangayika kuko umuntu aba yumva atameze neza nk'abandi cyangwa se ingaruko zo kutabyara

1 Comments:

Unknown said...

Kubura imihango birababaza cyane namaze igihe kinini narayibuze, nagiye henshi bikanga nkaribwa mu kiziba kinda, nkarwara umutwe nkabura ubushake, ndetse n'amavangingo akabura pe,inshuti yanjye yandangiye umuntu ampa umuti w'umuvugutano nawunyweye rimwe gusa, yahise iza. Kandi ibihe ntibihinduka. muzamuhamagare numero he 0788354951.amahoro!! Yeah abahe gukira.