14 September, 2015

Filled Under: ,

Ese umuntu amize igiceri, Icupa, ikirahure cyangwa ikindi kintu gikomeye Hari ikibazo byamutera mu mubiri?

Ikibazo cy'umukunzi wa Baza Muganga: Mfite ikibazo iyo umuntu amize agapande k'icupa bigenda gute? Igisubizo: Ubusanzwe iyo tugize ikintu runaka turya gihita gikorerwa igogorwa (Digestion), iryo gogorwa rigtangirira mu kanwa rikarangirira mu rura runini ibyo wariye biri hafi gusohoka! Iryo gogorwa akenshi imisemburo mu cyongereza bita enzymes Niyo igira uruhare runini mu gucagagura ibyo wariye, nubwo Amenyo n'imikaya igize igifu n'amara nabyo bibigiramo uruhare rugaragara! ubwo rero urumva Ko kugirango 
ibaze nawe
Ifoto y'umuntu wamize amakanya ya plastics
ikintu gikorerwe digestion hagomba kuba Hari enzyme yabugenewe igicagagura! Iyo ntayihari icyo kintu wariye gisohoka uko wakiriye! Icupa rero kubera nta musemburo Uba mu mubiri ucagagura ibirahure cyangwa plastic, rizasohoka uko wakaririye. Ubwo ikibazo cyavuka ari uko yenda ryari rityaye rikaba ryagupfumura Amara, cyangwa rikagutera icyo mu kiganga twita fistura! Urakoze cyane kutubaza utanyuzwe n'ubusobanuro tuguhaye wongere utubaze!



0 Comments: