AKAMARO KA POME MU MUBIRI WAWE
Pome ni imwe mu mbuto zamamaye cyane kandi zizwiho kugira intungamubiri
cyane, yaba ari ku bantu basanzwe cg abakora imyitozo ngorora mubiri.
Uru rubuto ruzwiho uburyohe bwihariye ruzwiho kurinda ubuzima cyane no
guha umubiri ubwirinzi ku ndwara zitandukanye ariho havuye imvugo
rusange “pome imwe ku munsi ikurinda kwa muganga”
Akamaro ka pome ku buzima
Akamaro ka pome ku buzima
- Pome nubwo zikennye ku byongera imbaraga, zikize kuri fibre birinda kwiyongera kw’amavuta mabi mu mubiri. Fibre zirinda amara kuba yakwangizwa n’ibintu bibi twagereranya n’uburozi bushobora kwinjiramo
- Vitamini C uretse gufasha ubwirinzi bw’umubiri inagira uruhare mu kurinda indwara z’umutima no kurwanya kuribwa mu ngingo.
- Ibyo ugomba kuzirikana
Mu mihingire ya Pome, hakunzwe gukoreshwa imiti irinda udusimba twonona ibihingwa; kubera ingaruka zaterwa n’ubwandure bwa Pome mu gihe isarurwa, mbere yo kuyirya ugomba kuyironga neza mu mazi menshi.

Comments