Mon–Sat, 08:00–20:00 (CAT) · +250 782 796 172 Emergency? Call 912 or go to the nearest hospital

Ibyo turya n'intungamubiri zibirimo

AKAMARO KA SOYA MU MUBIRI WAWE

Soya 
Soya ibarirwa mu binyamisogwe ikaba ikiribwa gifite intungamubiri zinyuranye kandi nyinshi.
Ku bantu badakunda cg badashobora kurya inyama, soya ni imvano nziza y’ibyo umubiri ukura mu nyama, iki nicyo gituma benshi bayigereranya n’inyama. Ni mu gihe kuko uretse vitamini B12 iboneka mu bikomoka ku matungo; ibindi byose wakura mu nyama wabisanga no muri soya ndetse by’umwihariko yibitseho poroteyine zikubye 3 iziba mu nyama.
Muri soya dusangamo:
  • Intungamubiri arizo:poroteyine, ibitanga ingufu, fibre, n’amasukari atari menshi (ntacyo yatwara abarwaye diyabete)
  • Imyunyu ngugu nka: Manganese, calcium, zinc, phosphore, potassium, ubutare (fer), umuringa, magnesium na molybdenum
  • Vitamini zibonekamo ni: Vitamini B1; B2; B6 na B9; C na K.
Ibi byose bigize soya nibyo bituma ikora ibi bikurikira:
  • Ifasha umubiri kurwanya indwara zinyuranye z’amagufa nko kuribwa kwayo cyangwa kumungwa
  • Ifasha umubiri mu mikorere yawo yose aho itera ingufu umubiri no kugira umuvuduko
  • Kuba irimo Vitamini C biyiha ingufu zo gufasha umubiri gusohora imyanda no kugabanya igipimo cya cholesterol mbi mu mubiri
  • Ifasha igifu mu igogorwa ry’ibiryo
  • Ikomeza amagufa kubera ikungahaye kuri calcium
  • Ifasha gutakaza ibiro no kurwanya diyabete; aha bisaba kuyirya ikaranze cyangwa kurya ibitonore byayo, gusa inafasha kongera ibiro aho uyikoramo tofu cyangwa ukanywa amata yayo.
  • Ku bagore batwite irinda abana babo kuvukana ubumuga kubera irimo Vitamini B9
  • Irwanya indwara zinyuranye z’umutima
  • Yongerera amaraso gutembera neza ikanafasha umutima gutera neza
  • Igabanya kudasinzira no gusinzira nabi
  • Irinda kanseri y’amara
  • Ku bagore bari mu gihe cyo gucura ibafasha kutagira umunabi
Icyitonderwa 
Kubera irimo ibimeze nk’imisemburo ya estrogen, kurya SOYA irenze igipimo ku bagabo bishobora kubatera ikibazo cyo kudashyukwa, kugira intanga nke byanatera kutabyara. Niyo mpamvu niba wayiriye mu buryo bumwe biba bihagije.
Iribwa ite?
Iribwa mu buryo bunyuranye; ushobora kuyikoramo isosi, inyobwa mu gikoma, iribwa ibitonore, urayikaranga ukayihekenya, soya ikorwamo amata akanyobwa nk’icyayi, ikorwamo tofu iribwa nk’inyama ndetse inakorwamo amavuta y’ubuto n’amajyani.
Niba wayifashe mu buryo bumwe tuvuze haruguru birahagije singombwa ko uyifata mu buryo bundi keretse kuyikarangisha nk’amavuta

ImportantThis article is health information, not a diagnosis. It does not replace an examination by a clinician. If symptoms are severe or getting worse, go to the nearest health facility or call 912.

Not sure if it is serious?

Ask first. It costs you nothing to check.

Many people wait too long with warning signs that are easy to treat early. Send a message and a doctor will tell you whether you can manage at home or need to be seen.

Ask a doctor