28 September, 2016

Filled Under: ,

ITABI N'UBUZIMA BWAWE. ESE ITABI RIGIZWE N'IKI? ESE KUNYWA ITABI HARI INGARUKA BIGIRA?

UBUBI BW'ITABI KU BUZIMA
Uburyo ubwo aribwo bwose bwakoreshwa unywa(isigara,inkono y'itabi) cyangwa ujundika(ubugoro)ibikomoka ku bibabi by'itabi byose bigira ingaruka mbi ku buzima.
Uko unywa itabi cyane,kandi mu gihe kirekire,ninako ingaruka mbi ku buzima zigenda ziyongera.
Ibigize itabi
Itabi rigizwe:
  • Nicotine
  • Iyo umaze kuricana haboneka CO (monoxyde de Carbone)
  • Goudrons, Irritants
Nicotine
Ni cyo gice cy'itabi gitera gukoronizwa(guhora wumva urishaka ukagira amahoro aruko uribonya cyangwa dependence). CO
Ni gaz ituma oxygene igabanuka mu maraso,umuntu akaba yagira ibibazo bitandukanye biterwa n'umwuka uba muke mu mubiri.
Goudrons na Irritants(umuyonga w'itabi)
Bituma ibikororwa bidasohoka neza bikaguma mu nzira y'umwuka bityo bikaba byatera ibibazo mu nzira y'imyanya y'ubuhumekero.
Ingaruka z'itabi ku buzima
Ubushakashatsi bwagaragaje :
  • 1/3 cya za cancer ziterwa n'itabi.85% by'abarwayi ba cancer y'ibihaha byagaragaye ko ari abanywa itabi.
  • Kandi bwagaragaje ko hari isano riri hagati ya cancer y'urura runini,ni y'amaraso.
Indwara z'umutima:habaho gufungana cyangwa kuziba kw'imiyoboro y'amaraso mu bice bitandukanye by'umubiri, ibyo bikaba byatera zimwe mu ngaruka zikurikira:
  • Crise y'umutima(infractus du myocarde);irangwa no kubabara mu gatuza no gufungana kw'imitsi ijyana amaraso mu mutima.
  • Kuvirirana mu bwonko(AVC,Accidents Vasculaire Cerebrale);birangwa na paralyse y'igice kimwe cy'umubiri(hemiplegie).
  • Kubyimba no kubabara amaguru bitewe no kuziba kw'imitsi ijyana amaraso mu gice cy'amaguru(thrombose Veineuse de membres inferieures)bishobora kuviramo umuntu gucibwa amaguru
  • Guhumeka nabi bitewe no kuziba kw'imitsi ijyana amaraso mu bihaha
  • Hiperitensiyo(hypertension)
  • Kutabyara biva ku gufungana cyangwa kuziba kw'imitsi ijyana amaraso mu myanya myibarukiro.
  • Ku bagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro,iyangirika ry'imitsi itwara amaraso mu mubiri rishobora kwikuba inshuro 40 iyo bari hejuru y'imyaka 40.
  • Gutinda gukira kw'igisebe(ku banywa itabi) kubera ko amaraso ahagera ari make Ingaruka ku mikurire yihuse y'umwana
  • Umwana avuka afite ibiro bike (uruzingo);kubera ko aba yaragiye abona intungamubiri nke mu nda ya nyina bitewe no gufungana cyangwa kuziba kw'imitsi ijyana amaraso ku mwana.
  • Umwana ntakura neza,kubera kugabanuka kw'amashereka kandi afite intungamubiri nke.
Izindi ngaruka
  • Itabi rishobora gutera Allergie,Asthme na boronchite
  • Ingaruka ku ruhu;itabi ritera iminkanyari no guhindura ibara ry'uruhu
  • Ritera umuhumuro utari mwiza mu kanywa.
  • Itabi rishobora gutera indwara z'ishinya,kuba amenyo yakuka,no guhindura amenyo umuhondo.
  • Kuvamo kw'inda ku bagore batwite,kuva ku bagore
  • Indwara ziterwa na microbes mu bice byo mu kanywa, amazuru , n'umuhogo ziriyongera
  • Itabi ritera gukoronizwa(dependence psychologique), guhangayika ndetse
  • Gusarara
  • Itabi rigabanya ireme ry'amagufa,bikaba byatuma avunika ku buryo bworoheje.
Mukwanzura ,tumaze kubona ingaruka nyinshi cyane z'itabi ku buzima niyo mpamvu twakwihatira kurengera amagara yacu turyirinda. Uburyo bwo kuryirinda cyangwa kurireka kuburyo burambuye bizaza mu masomo y'ubutaha, Allah abarinde.

0 Comments: