Indwara y’isusumira (Parkinson’s disease) ni indwara iterwa n’iyangirika ry’uturemangingo tw’ubwonko (neuronal cells), tw’agace gashinzwe kugenzura imikorere y’ingingo kandi ako gace gatuma umuntu ahagarara agakomera neza akanatambuka.
Iyi ndwara yibasira abantu b’ibitsina byombi, ikaba ikunze
kugaragara ku bantu bari hagati y’imyaka 50 na 65, gusa akenshi ijya inafata
abakiri bato.
Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura.
Ntabwo ihita izahaza umuntu ako kanya, ahubwo igenda imwibasira uko imyaka igenda yicuma na yo ikagenda ikura.
Iyo hashize imyaka iri hagati y’10 na 20 umuntu yarafashwe
no gususumira, aba ageze ku rugero rwo kuba nta kintu na kimwe ashobora gukora,
ariko kureba, kumva hamwe no gutekereza byo bikomeza gukora uko bisanzwe, ibi bigashimangira
ko iyi ndwara itibasira igice cy’ubwonko cya cerebral
cortex kibiyobora.
Dore bimwe mu bimenyetso by’indwara y’isusumira:
- Uwo yamaze gufata atangira asusumira ikiganza kimwe cyangwa byombi(tremor or shaking).
- Intoki zafata ntizikomeze, hagakurikiraho amaboko n’amaguru,
- Kugenda yomboka(bradykinesia).
- Imikaya irakanyarara (Rigid muscles)
- Mu gihe gikurikiyeho noneho umuntu iba imaze kumwibasira ku buryo no kuvuga bitangira kuba ikibazo, ugasanga ahora avuga magambo amwe (monotonous speech)
- Arangwa no gukora ibintu bimwe na bimwe ahubutse
- Ashobora kuvuga adidimanga ndetse no kwandika cyangwa kunoza umukono bikunze kumugora
Zimwe mu mpamvu zitera ubu burwayi
Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’isusumira
- Akenshi usanga ziba uruhererekane mu miryango
- Hari uturemangingo twitwa lewy bodies tuba mubwonko tubigiramo uruhare
- Hari no kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge
Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda uburwayi bw’isusumira
- Kwirinda ibiyobyabwenge kuko bishobora kwangiza uturemangingo tw’ubwonko
- Gukora imyitozo ngororamubiri (Physical Exercises)
- Gukora uturimo dutandukanye twa buri munsi ku bageze mu za bukuru (Daily living activities)
- Kurya indyo yuzuye.
- Kuruhuka bihagije kuko bifasha ubwonko gukora neza bityo bikaba byakurinda ubu burwayi.
Uko iyi ndwara ivurwa
Hari imiti myinshi ishobora kukuvura gusa uyihabwa na muganga gusa wagusuzumye abanje kukwandikira ordonance medicale
Carbidopa-levodopa,Dopamine agonists nka mirapex,ropinirole,
hari indi nka eldepryl,zelapar,tolcapone na anticholinergics nka benztropine ndetse na amantadine.
Hari abantu benshi bafite ubu burwayi bw’isusumira,ugasanga baratereye iyo, abandi bagakeka ko barozwe, nyamara ubu ni uburwayi kandi buvurwa bugakira. Ku bantu mufite cyangwa mwatangiye kugaragaza ibimenyetso by'ubu burwayi bw’isusumira,mushobora kugana kwa muganga (neurologist) ubegereye cg mukatubwira tukabafasha kuri +250785688920.
Byateguwe na
Muganga NIYOMUBYEYI Théophile

1 Comments:
This is exactly equally an excellent content i quite really liked checking. This isn't all the time which i possess potential to work out an issue. Osteoporosis
Post a Comment