Posts

Showing posts from January, 2015

Dore icyo wakora igihe kwituma bikugora(Impatwe), imiti wagura muri farumasi n'igihe biba ngombwa kujya kwa muganga.

Image
IMPATWE (Constipation) Ikibazo cy'umukunzi wa Baza muganga: Mwiriwe? mbandikiye mbasaba ko mwafasha umuvandimwe mu kibazo yagize. I kabazo cye giteye gutsa,kuva akiri muto yagiraga ikibazo cyo kwituma kuburyo rimwe narimwe yajyagamo bikanga byanakunda akababara,uko agenda akura byagiye birushaho gukomera,kuburyo ubu atacyinifuza kujya mubwiherero niyo agiyeyo avamo yacitse ibisebe,kuko umwanda(amabyi) usohoka uba ukomeye cyane,agerageza kun y wa amazi gusa ntacyo bitanga.ese yaba ariki kibitera?ese harumuti yabona?mumufashe kuko arababaye! M urakoze   Impatwe ni indwara ya rusange mu bantu. Abakuze bashobora kurwara impatwe urugero bitewe no kutanywa ibintu bihagije, imiti banywa, indyo ituzuye no kudakora imyitozo ngorora muburi. Ibimenyetso by'impatwe: • Uko muntu asanzwe ajya kwituma biragabanuka kandi /cyangwa bikagora ukurikije uko byari bisanzwe bimeze. Icyo umuntu yakora mu gihe afite iki kibazo: • Mu gitondo mbere yo kurya ujye ubanza ugire ikintu unywa,...

Menya byinshi ku bushye, uko wafasha umuntu wahiye, ndetse n'ibyiciro by'ubushye.

Image
UBUSHYE ( S kin burn) Ubushye bushobora guterwa n'ibintu bitandukanye bishobora gutwika uruhu cyangwa se n'umubiri wawe bikaba bukaba hari n'igihe bugera ku igufa bitewe n'icyagutwitse. Urwego rwa mbere rw'ubushye ni ugushya ku ruhu, icyo gihe uruhu ruratukura kandi hakokera. Mu bushye haba harimo uburibwe bwokera ariko ntihatumba. Bishobora guterwa n'izuba cyangwa n'ibintu bisukika bishyushye. Ubushye buto ushobora kubwivurira mu rugo. Urwego rwa kabiri rw'ubushye ni ubucengera mu mubiri imbere, nk'urugero bishobora guterwa n'ibintu bisukika bishyushye, umwuka w'amazi ushyushye cyangwa amavuta. Ahahiye haratukura, hakabyimba, hakababaza cyane, hakanatutumbamo amazi imbere. Uko wakwikorera ubutabazi bw'ibanze: • Hita ukonjesha aho hantu hahiye ukoresheje amazi akonje umare nk'iminota 15 - 30, kugira ngo ubushye budakomeza gukwira n'ahandi kandi bigabanye n'ububabare. • Kuramo ibintu bishora kukuvamo urugero nk'im...

Kuva imyuna ni iki? ni gute nakwikorera ubutabazi bw'ibanze igihe nyirwaye? ni ryari najya kwa muganga?

Image
KUVA IMYUNA(epistaxis) Ijambo kuva i myuna ni kimwe no kuvuga kuva amaraso mu mazuru. Kuva imyuna bishobora kwizana cyangwa bishobora guterwa n' ibicurane , kwipfuna cyane, kuma mu mazuru, ubumuga cyangwa kugira umutima utera vuba vuba ni ukuvuga ufite umuvuduko w'amaraso mwinshi. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Kuva imyuna birahindagurika rimwe iza ari mike ubundi ikaza ari myinshi. Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze: • Pfuna amazuru umaremo ibiremve byose. • Kanda ku mazuru mu minota 15 - 30. • Ryama ariko umere nk' u wicaye, umutwe wegutse. • Shyira barafu cyangwa se ishashi irimo barafu hejuru y'amazuru(ku bayibona) no mu irugu(ariko ugire ikintu ubanza ku mubiri){ubukonje butuma imitsi yegerana bityo bikaba byafasha amaraso gukama. } • Shyira barafu cyangwa se agace ka barafu mu kanwa, kugira ngo byoroshye mu mihogo hafi y'amazuru. • Mu minsi ibiri wirinde gukora mu mazuru, kurya ibiryo bishyushye, koga amazi ashyushye no kunywa ...

Menya indwara y'uduheri tuzamo amashyira, ishobora kwinjirira aho bakogoshe kandi ifata abantu bingeri zose cyane abana

Image
UDUHERI TUZAMO AMASHYIRA DUTUTUMBYE Uduheri tuzamo amashyira duterwa n'udukoko twitwa sitafirokoke(staphylococcus) cyangwa sitereputokoke (streptococcus) dutuma uruhu  ruzana uduheri turimo amashyira, tukaba twandura ku buryo bworoshye cyane ku bana, ariko gake cyane  ku bantu bakuru. Utu duheri tuzamo amashyira, akenshi twandurira mu gusuhuzanya cyangwa gukoranaho. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Ubusanzwe uduheri tuza hafi y'umunwa na hafi y'amazuru tuba ari uduheri tudatinda, duhita  dukira mbere y'uko umuntu atangira kutwibazaho. • Muri utwo duheri havamo amashyira cyangwa ibisa n'amazi, iyo twumye tujya gusa n'umuhondo,  tukameneka cyangwa tukavirirana nyuma y'iminsi ibiri, utwo duheri turimo amashyira tuba  twafashe n'ahandi tukaba twinshi. • Mu ijosi naho hashobora kubyimba hakanababaza. • Hejuru y'ibyo bimenyetso byo ku ruhu umuntu ashobora kugira umuriro. Uko wakwivura iyi ndwara: • Haranira kugira isuku ihagije y' intoki. • ...

Impengeri cyangwa se utubyimba two ku mubiri, ushobora kutwirinda ukaturinda n'abo mubana

Image
IMPENGERI CYANGWA UTUBYIMBA Reba no ku miswa yo mu birenge . Impengeri ni utubyimba duto duterwa na virusi ituma abana bazana uduheri, ntibikunze kuba ku bantu  bakuru. Abakunda kurwara impengeri cyane cyane ni abantu bafite uruhu rwumye n'abana bafite uruhu  rurwaragurika. Igihe cyo kwandura gisimburana kuva ku ibyumweru bibiri kugeza ku byumweru bitandatu. Impengeri akenshi zimara amezi, rimwe na rimwe zikamara imyaka kandi aho zivuye ntizihasiga inkovu. Umwana uzirwaye ntabwo abagomba kwirindwa kwegera abandi, ngo bimubuze kujya ku kigo cy'incuke  cyangwa ngo bimibuze kujya ku ishuri. Impengeri cyangwa utubyimba ubusanzwe turikiza nta wundi muti  uhambaye bisaba. Ibimenyetso by'iyi ndwara: • Agahengeri kaba kangana na milimetero ebyiri urebeshe amaso agahengeri kaba kangana n'agaheri  gasanzwe ariko mo hagati ushobora kubonamo akantu. • Impengeri zishobora kuba ari mbarwa, zirenga icumi cyangwa zirenga ijana. • Akenshi impengeri ziza ahantu hari uru...

Indwara y'imiswa yo mu birenge ushobora kuyirinda; kuyivura niba warayanduye; ongera ubumenyi kuri yo

Image
IMISWA YO KUBIRENGE Imiswa yo ku kirenge ikunda kuza ahantu umuntu akandagirira, ibyo bigatuma bigora ko umuntu arinda  uruhu rwaho cyangwa kuharinda gutsikamirwa. Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye imiswa yo mu birenge: • Aho iyo miswa itangiye kuza umuntu yumva habyimbye. Iyo iri gukura yinjira mu mubiri, ukumva  hajemo uburemere kandi imiswa igatangira kujya ikubabaza. Uko wakwivura(wakwikorera ubutabazi bw'ibanze) • Imiswa yo kubirenge ikira nyuma y'ibyumweru bike iyo washyizeho agapfuko kabugenewe  (siparadara). Ukata agapfuko kangana nuko umuswa ungana ukakomekaho, hanyuma ukagafatisha siparadara. Buri nyuma y'iminsi ibiri uhindura igipfuko kuzageza igihe imiswa ikiriye  neza"irandukanye n'imizi yayo". Kwivura imiswa ukoresheje siparadara zabugenewe akenshi bimara hagati y'ibyumweru2-4. • Kugira ngo ukire vuba nuko wakoresha umuti uboneka muri farumasi uvangwa n'amazi ashyushye.  Aho imiswa iri uhashyiraho uwo muti ugakora ku buryo utang...

Kuki umugore utwite Muganga amubaza igihe aherukira mu mihango? Dore uko abaganga babara igihe umubyeyi utwite azabyarira, bahereye ku gihe aherukira kujya mu mihango!

Image
ICYO ABAGANGA BAKORESHA KUGIRANGO BAMENYE IGIHE UMUBYEYI AZABYARIRA Ababyeyi benshi bajya kwisuzumisha igihe batwite bakunda kubazwa igihe baherukira mu mihango, abenshi babyibazaho kuko rimwe na rimwe baba babwiye muganga ko babizi neza ko batwite. Kuki umugore utwite muganga amubaza igihe aherukira mu mihango? Benshi mu bagore rero babazwa iki kibazo, bacye nibo bamenya impamvu. Ubundi umubyeyi uje kwisuzumisha atwite akorerwa byinshi harimo kureba uko ubuzima bwe bumeze nyuma yo gutwita, ubw’umwana uri munda, ndetse n'ingorane afite cyangwa ashobora kugira n’ibindi. Ariko kugirango abaganga bamenye inda afite igihe igezemo bituma bamukurikirana bijyanye nabyo, bamuza itariki aherukira mu mihango. Iyi tariki nayo ibafasha kumenya ibyumweru umwana amaze munda ya nyina ndetse no kumenya igihe runaka yakwitegura kubyara. Mu buganga hakunda gukoreshwa ibyumweru kurusha uko bakoresha amezi. Urugero : mu buzima busanzwe havugwa ko inda ifite amezi 4 ariko mu bug...

Ni ryari bavuga ko umuntu afite umuriro?, ni ryari najya kureba muganga igihe mfite umuriro? ni gute nakwikorera ubutabazi bw'ibanze mu gihe mfite umuriro?,

Image
KUGIRA UMURIRO Kugira umuriro bisobanura ko ubushyuhe bw'umubiri buba bwarengeje urugero rusanzwe rw'ubushyuhe bw'umubiri. Indwara nyinshi zitera kugira umuriro. Impamvu isanzwe ni ibicurane bifatanye no kugira umuriro   biterwa na virusi, ituma iyo umuntu akimara gufatwa agira umuriro mwinshi cyane kandi akawumarana  iminsi myinshi. Umuriro wo kugipimo cya 39 ku rugero rwa celcius, ntabwo uba ari ikibazo, ariko utuma umuntu ananirwa cyane  kandi agacika intege akanabira ibyuya byinshi bigatuma umuntu akenera ibyo kunywa byinshi. Kuzamuka  k'umuriro mu buryo bwihuse bishobora guturuka na none ku ndwara zo kubyimbirwa cyangwa se kuri inflamation. Biterwa kandi na  virusi ituma amara abyimba akenshi bituma umuntu aruka agahitwa kandi akagira n'umuriro. Imyanya ijya ibyimbirwa (ingero: ikibyimba cya kubyimba k'uruhu) ahabyimbye hatera kugira umuriro ndetse hejuru y' ibyo ahabyimbye haba hokera kandi hanatukura. Umuriro ushobora no guterwa n'ikindi kita...

DORE UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UFASHWE N'INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA

Image
INDWARA YO KUBYIMBIRWA MU NZARA Kubyimbirwa mu nzara ni ukubyimbirwa aho inzara zihurira n'uruhu, zigasaduka kandi zikanavaho. Guca inzara ukazigira ngufi cyane bishobora gutuma wisesereza kubyimbirwa bigacengera mu rwara imbere. K ubyimbirwa mu nzara bishobora kuba ku mpande aho inzara zirangirira cyangwa ku ruhu aho inzara zitangirira zifatana n' umubiri. Inzara zo ku mano zakuze zinjira mu mubiri biba biterwa no kwambara inkweto zitagukwira zifunganye cyane cyangwa se n' ibindi bintu bishobora kuba bitsikamira cyangwa bibangamira amano. Ibimenyetso byakwereka ko urwaye iyi ndwara:     • Kubabara cyangwa kokerwa mu nzara zo ku ntoki cyangwa ku mano. • Aho inzara zihurira n'umubiri hatukura cyane. • Aho inzara zihurira n'umubiri harimo amazi. • Kubyimba aho inzara zihurira n'umubiri igihe kirekire, hagasaduka kandi inzara zikavamo. Inzara zirashishuka kandi n' aho zihurira n'umubiri hakababaza. Uko wakwivura n'uko wakwirinda kurwara i...

Ese ko mbabara mu muhogo ni gute nakwivura mbere yo kujya ku ivuriro?, ni iyihe miti nagura?, ni ryari najya kureba muganga?

Image
UBURWAYI BWO MU MUHOGO Impamvu za rusange zitera kubabara mu muhogo ni uburwayi bwo mu rumiriro no gufunga mu  mazuru bitewe no kumagara mu myanya y' urumiriro. Ububabare bwo mu muhogo bushobora guterwa  n'ikintu cyose umuntu akoze gishobora kwangiza amatembabuzi yo mu mubiri, akenshi biterwa n'itabi, ariko n'ivumbi ndetse n'imyuka y'ubutabire dusanga mu mwuka duhumeka iba yasohowe n'amamoteri nayo irabitera. Kubyimbirwa ko mu myanya y'urumiriro cyangwa  kw'imitsi yo mu myanya yo mu rumiriro bishobora guterwa n'agakoko nka bagiteri agahumyo cyangwa na virusi. Ibimenyetso umuntu agaragaza: • Kubabara uri kumira • Kumagara ukumva mu rumiriro hahanda. • Gutukura mu muhogo/kumva mu muhogo hahomye ibindi bintu. • Ububabare bwo mu muhogo ubwumvira mu matwi kandi atariho urwaye. Uko wakwivura iyi ndwara: • Ububabare bwo mu muhogo bwatewe na virusi akenshi bugaragazwa n' ibicurane , bikaba byikiza. • Ububabare bushobora kugabanywa n'i...

Indwara yo kutumva iterwa n'ubukurugutwa bwabaye bwinshi mu matwi, dore uko wayivura, imiti wagura muri Pharmacy, n'igihe biba ngombwa kujya ku ivuriro

Image
UBUKURUGUTWA BWAFUNZE AMATWI Ubundi ubusanzwe ugutwi kugizwe n'ibice bitatu by'ingenzi ni ukuvuga ugutwi kw'inyuma(outer ear), ugutwi ko hagati(middle ear), n'ugutwi kw'imbere(inner ear). Ubukurugutwa burinda ugutwi ko hagati(Middle ear), bwihoma ku ruhu rwaho bukaba nk'agashishwa kometseho. Ibice bigize ugutwi Ubu bukurugutwa rero bushobora gufunga ugutwi ko hagati, iyo ubwinshi muri bwo bwahomye mu gutwi ko hagati kandi bukumiraho. Iyo ukoze mu gutwi ushobora gusunika ubukurugutwa bigatuma bwegerana. Iyo amazi agiye  mu gutwi, agacengera muri bwa bukurugutwa bishobora gutuma mu matwi yo hagati habyimba . Ibimenyetso byakwereka ko ubukurugutwa bwagufunze amatwi: • Kumva neza biragabanuka • Kugira injereri mu matwi • Isereri • Kumva ugutwi kuremereye Uko wakwivura n'uko wakwirinda ko ubukurugutwa bufunga mu matwi hawe: • Iyo wumvise ugutwi kwafunze biba byatewe n'ubukurugutwa bwinshi bwumiye mu matwi, mu  kwivura wakoresha umuti utonyang...

Sobanukirwa uburwayi bwo mu matwi, umuhaha... uko wazivura, imiti wagura muri farumasi,n'igihe biba ngombwa ko ujya kwa muganga

Image
IBIMENYETSO BISHOBORA KUGARAGAZA UBURWAYI BWO MU MATWI Impamvu rusange ituma abantu barwara mu matwi, ni ukubyimbirwa mu matwi, iyo ikaba ari indwara rusange ku bana batari bageza ku myaka yo gutangira amashuri. Ikaba iterwa na virusi, amabagiteri, cyangwa n'utundi dukoko dutera kubyimbagana. Ibimenyetso byakwereka ko urwaye mu matwi: • Ububabare, kumva injereri mu matwi • Ibicurane , inkorora, umuriro • Kutumva neza • Ugutwi gutangira kuvamo amashyira cyangwa amazi • Kubura amahoro n' ijoro • Kubangamirwa • Kumva udashaka ibiryo(kubura apeti) • Ibicurane by' umwana birengeje ibyumweru bibiri • Gukomeza kuzana ingonera mu maso kandi ushyiramo umuti Uko wakwivura mbere yo kujya ku ivuriro:  • Niba utangiye kubabara nijoro ukaba wumva bidakabije, ushobora gutegereza kugeza mu gitondo,ukabona kujya kwa muganga. I gihe utarembye mu minsi y' ikiruhuko ushobora gutegereza umunsi uzakurikiraho w'akazi. • Uburyo bw' ibanze bwo kugabanya ububabare ni ugu...

Dusobanukirwe n'inzoka zo mu nda

Image
INZOKA ZO MU NDA(Enterobius vermicuralis) Inzoka zo mu nda n' indwara isanzwe ku bana bari hagati y' imyaka 3-10, ariko n'abantu bakuze n' abari mu  zabukuru nabo bashobora kuzirwara. Izo nzoka zo mu nda ziba zifite umubyimba wa milimetero  n'uburebure bwa sentimetero, zikaba ari inzoka zifite ibara ry'umweru. Kuzandura biterwa n'amagi y' inzoka agera mu muntu binyuze ku ntoki zanduye umuntu akoresheje ku munwa. Nanone ushobora  kuzandura bitewe n'ahantu wakoze: gukoresha intoki mu kibuno(cyane cyane abana nibo bakunze kubikora) - gushyira intoki zanduye ahantu -  gukoresha intoki ahantu handuye - gushyira intoki zanduye ku munwa. Ibimenyetso by'inzoka zo mu nda • Uburyaryate mu kibuno cyane cyane nijoro • Kwituma amabyi arimo utuyoka • Bishobora no kugaraganzwa no kumva udashaka kurya cyangwa kubura amahoro • Kwishimagura bishobora gutuma wandura indwara z'uruhu zanduzwa n'udukoko duto Uko wazivura mbere yo kujya kwa muganga • ...

ICYOREZO CY' IBICURANE(INFLUENZA), KIZAHAZA KURUSHA IBICURANE BISANZWE DORE UKO WACYITWARAHO

Image
ICYOREZO CY' IBICURANE( INFLUENZA ) Icyorezo cy'ibicurane mu ndimi z'amahanga bita Influenza ni ibicurane biterwa na virusi(Influenza viruses) zituma mu myanya y'ubuhumekero bw'umuntu haza  ibisebe. Ibi bicurane bitandukanye n'ibicurane bisanzwe. Icyo cyorezo kiza muri buri tumba. Abantu bakuru badakunze kurwaragurika akenshi bakira icyo  cyorezo nyuma y'icyumweru 1-2 baba bamaze bayanduye. Abasaza, abakecuru, abana, n'abandi bantu basanzwe barwaye indwara zimwe na zimwe zigabanya ubwirinzi bwabo bw'umubiri ,icyorezo k'ibicurane gishobora kubagiraho ingaruka yo  kuba barwara izindi ndwara(ibihaha,umuhaha) no kujya mu bitaro. Umuntu wafashwe n' icyo cyorezo cy'ibicurane ashobora guhita yanduza abandi umunsi ubanziriza ko bigaragara ko yafashwe na nyuma y'iminsi 3- 7  yaramaze gufatwa. Igihe umuntu aba agifatwa ariko nta bimenyetso by'uburwayi afite, no mu minsi  yambere ibimenyetso by'uburwayi bigitangira kugaragara, ubus...

SOBANUKIRWA IBIJYANYE N'INDWARA Z'URUHU N'UKO WAZIVURA MBERE YO KUJYA KU IVURIRO

Image
SOBANUKIRWA IBIJYANYE N'INDWARA Z'URUHU Umwera uterwa n'umwuka wumye wo hanze, gukaraba inshuro nyinshi, no guhindagurika k'ubushyuhe (igihe cy' ubushyuhe/igihe cy' ubukonje). Ubuheri bushobora guterwa no guhindagurika k'umubiri, udusimba dutoya cyane twangiza umubiri, virusi cyangwa ibihumyo(uduhumyo duto dutera indwara nk'ibihushi,...) nabyo biri mu bishobora kuba byakwangiza umubiri, ibintu bikoze mu butabire bishobora kwangiza umubiri( nk'imiti cyangwa amavuta amwe n'amwe twisiga), uburwayi buturuka kubisanira( cyanga ibyo dukomora mu babyeyi biri genetic) cyangwa n'izindi mpamvu. Uburyaryate bwongerwa n'ibyuya, amavuta afashe cyane, umunaniro uterwa no gutekereza cyane cyangwa imyenda ikanyaraye. Ibimenyetso bishobora kukwereka ko ufite ikibazo cy'indwara y'uruhu: • Gukomera k'uruhu, kocyera, gusa n'ahacitse igisebe, guhindura ibara k'uruhu no kuryaryata. • Uruhu rwafashwe n'indwara ruratukura rukokera kand...

Dore icyakubwira ko uzarwara Indwara ya Tifoyide(Thyphoid fever), Imwe mu ndwara zivugana abantu kubera kutayimenya neza

Image
TIFOYIDE(TYPHOID) Tifoyide (typhoid)  ni indwara igagaragara ku isi hose yandura iyo umuntu ariye cyangwa anyoye amafunguro  arimo udukoko  dutera tifoyide twita salmonella typhi Typhoid (tifoyide) ni indwara y’icyorezo igaragazwa no guhitw a ,indandara( umuriro ukabije ) uduturugunyu ku mubiri cyane cyane mu gituza ndetse no kubura amahoro. Typhoid ni indwara imenyerewe mu Rwanda. IKIYITERA Tifoyide iterwa n’udukoko twitwa salmonella typhi biciye  mu bifungurwa byamaze kwandura,cyangwa amazi,iyo uriye cyangwa unyoye ikintu icyo aricyo cyose cyandujwe nutwo dukoko.Abantu barwaye iyo ndwara bashobora gukomeza gukwirakwiza udukoko tuyitera mu myanda basohora . IBIMENYETSO BIYIRANGA Mu bimenyetso bigaaragara vuba harimo: Umusonga Kubabara umubiri wose Kubabara munda Impiswi zikabije Umuriro ukabije IBINDI BIMENYETSO BIRANGA UMUNTU URWAYE TYPHOID Ubukonje budasanzwe(ubuyanja) Umuntu yumva atameze neza Kubura umutuzo Guta ubwenge Kuva...

Ese uruyuki, Ivubi, IKivumvuri cyangwa utundi dusimba dushobora kukuruma ugapfa? Ni gute wabyitwaramo igihe warumwe n'agasimba?

Image
IBIBAZO BITERWA NO KURUMWA N'UDUSIMBA N'AHO TWAKURUMYE Udusimba twinshi two mu RWANDA tuguruka ntabwo turyana kandi n'uturumana iyo turumye umuntu, akenshi harikiza. Aho ikivumvuri cyangwa uruyuki rurumye umuntu mukuru muzima ntacyo haba. Ibimenyetso • Aho twarumye umuntu muri icyo gice cy'umubiri  harokera, hakabyimba, hagahindura ibara ndetse hakanaryarayata. Bamwe barabyimbirwa cyane Uko wabyitwaramo igihe warumwe n'agasimba: • Hanagura aho twakuriye/twakurumye, wihakanda kandi wihashima. • Ahabyimbye kandi hari ku kurya ushobora gushyiraho barafu/ikintu gikonje cyane, ni biba  ngombwa ufate umuti ugabanya ububabare. Ntuzashyire barafu cyangwa ikintu gikonje ku mubiri  nta kintu kindi ubanje ku mubiri! • Ahari uburyaryate ushobora gusigaho amavuta ya korutizone aboneka muri farumasi.  Ushobora kuwugura kuri farumasi udafite urupapuro rwanditswe na muganga mukuru(ni byiza ko mu rugo uba uwufite by'agateganyo). Igihe biba ngombwa ko umuntu ajya ku Ivuriro: ...

MENYA UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UGIZE IBISEBE

Image
UKO WAKWIKORERA UBUTABAZI BW'IBANZE IGIHE UGIZE IBISEBE Ibisebe byoroheje bishobora kuvurirwa mu rugo. Ibimenyetso • Ibisebe bishobora guterwa no kwambara inkweto zitagukwiriye cyangwa zikiri shyashya, n'uko waguye hasi ugakomereka, ari ikintu cyagushwaratuye, hari ikintu cyagutemye nk'icyuma cyangwa igice cy'ikirahure cyangwa hari ikintu cyakujombye. Uko wakwivura • Karaba intoki zawe • Oza cyangwa hanagura mu gisebe n'iruhande rwaho ukoresheje amazi yo muri robine(atembaho) n'isabune  isanzwe/cyangwa isabune yica udukoko dutera uburwayi. Mu gihe uhoza unakureho ibyatumye  uzana igisebe, urugero nk'imicanga cyangwa udusate duto tw'uturahure. • Kanda ku gisebe iminota mike wifashishije igitambaro gisukuye, kugira ngo amaraso ari kuva  akame. • Pfukisha igisebe igitambaro cyabugenewe urugero: Zengurutsaho bande cyangwa shyiraho  igitambaro cyabugenewe ubundi urenzeho papiyekora. Ikitonderwa: Siparadara ipfuka ishobora gutuma mu  gisebe hazamo...

Indwara ya tetanos( Agakwega)

Image
TETANOSI(AGAKWEGA) Tetanosi ni iki? Tetanosi (Agakwega) ni imwe mu ndwara z’urwungano rw’imyakura(nervous system) y’igikatu kandi yica,ikaba iterwa n’ubumara mu mwakura (nerve) buturutse ku gakoko(bacterium) ka  Clostridium tetani , aho aka gakoko kagaragara hirya no hino ku isi mu butaka,mu rura(intestine) rw’inyamanswa n'abantu. Aka gakoko gakurira he mu mubiri? Mu busanwe dukurira mu bisebe nibikomere. Ibisebe nibikomere rero usanga byarabaye karande ibyo biba byorohereza utwo dukoko kuba twahakurira tukanahororocyera Agakoko k'injirira mu bisebe Ibisebe rero usanga bimeze nkibifunguye cyangwa bicukutse (deep wounds) byaba byatewe n’impanuka cyangwa ikindi kintu icyari cyo cyose  cyatuma igisebe kiba nk'ikirangaye nabyo biba byoroherereza twa dukoko kuba twahakurira. Utu dukoko rero dushobora kwinjira mu mubiri binyuze mu bushye,aho umubiri waba wacitsemo cyangwa se aho baba baguteye urushinge kandi nanone turiya dukoko(bacterium) dushobora gusagarira (attack) um...