Posts

Showing posts from May, 2015

Indwara yo Kugira impumuro mbi(kunuka) mu gitsina, n'uko wayirinda.Dore icyo wakora niba uyirwaye

Image
Kugira impumuro mbi mu gitsina n’ubwo waba wakarabye ni ikibazo yaba k'uwo bibaho ndetse no k'uwo babana cyangwa se uwo bashakanye. Biterwa rero n’impamvu zitandukanye gusa zimwe muri izo mpamvu zishobora kwirindwa . Ni muri uwo rwego tugiye kubagezaho ibintu bitera impumuro mbi mu gitsina, uko wabyirinda n’icyo wakora igihe ufite icyo kibazo. Impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina: Kuba ufite uburwayi ( infections): ushobora kurwara infections ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina n'urwaye ayo ma infections uwo mwayikoranye akaba afite ahandi yazikuye bikaba byagutera impumuro mbi mu gitsina. Indwara bita mycose vaginale: iyi ndwara nayo izana impumuro mbi mu gitsina ikaba igaragazwa no kugira uburyaryate mu gitsina, ubushyuhe buryana, ndetse rimwe na rimwe ukajya wumva ari nk’akantu kakurumye. Ushobora no kugira amabara y’umutuku cyane mu imbere mu gitsina, hakazamo n’udusebe dutukura. Uyirwaye usanga akunda gushima mu gitsina. Kogesh...

Menya indwara ya vitiligo, ituma umuntu azana ibibara by'umweru ku ruhu rwe.

Image
Indwara ya vitiligo ifata uruhu Ndabahaye Mwiriwe! J ewe Ndiburundi Mu kirundo Nashaka Mumfashe Mumbwire, Nashaka Kubaza Kungwara Ifata Umuntu Akagira Amabara Kumubiri Ukamenga Numwema(NYAMWERU)! None Iterwa Niki? Iravurwa Igakira? Bayivura Gute? Murakoze! Nkuko uno mugenzi wacu yabajije ikibazo abinyujije kuri page yacu ya facebook(Baza Muganga) , indwara ya Vitiligo ihangayikishije benshi, kandi benshi bayibazaho byinshi. Reka dusubize ibibazo bijya biyibazaho. Indwara ya Vitiligo irangwa no kuzana amabara y'ibidomagure by'umweru ku ruhu.Ushobora kuba warigeze kubona umuntu afite amabara y'umweru mu maso cyangwa ku bindi bice by'umubiri. Uwo muntu ashobora kuba yari arwaye vitiligo iyi ndwara rero ikaba iterwa no kubura umusemburo wa « Melanin ». Uno musemburo wa « Melanin » uboneka mu ruhu niwo utuma rusa uko rwakagombye gusa, hanyuma ibura ryawo rikunze guterwa no gusenyagurika cyangwa gupfa k'uteramangingo tuwukora bigatuma umuntu azana amabara y'umweru...

Indwara y'ibihushi ifata ku ruhu! dore ibiyiranga n'ibimenyetso byayo

Image
Indwara y'ibihushi Ibihushi n’indwara iterwa n’agakoko kataboneshwa ijisho kazwi ku izina rya ” dermatophyte”mu ndimi z’amahanga. Ako gakoko kibera inyuma ku ruhu, ku turemangingo twapfuye (tissus mortes). Ntikajya kinjira imbere mu turemangingo two mu mubiri  kuko gatungwa n’utwoya twose tuva mu ruhu ugasaga aho ako gakoko kororokeye umubiri wahinduye ibara. Agakoko ka dermatophyte  kameze nk’ibihumyo bitaribwa bigenda bigakurira k’ugishishwa cy’igiti. Agakoko ka  dermatophyte  gafite  ishusho  imeze nk’impeta kagira ibara ritukura.    Gakunze kwibasira inyuma y’uruhu,umusatsi ndetse n’inzara kuburyo igice cy’umubiri kafashe kahasiga ubusembwa ugasanga uruhu rwatonnye amabara atandukanye.  Indwara y’ibihushi yibasira cyane cyane  abana bari munsi y’imyaka 12 uretse ko n’abantu bakuze hari igihe usanga bayirwaye.  Iyi ndwara ishobora kwandura   umuntu k’uwundi mugihe basangiye ibikoresho byifashishwa n’abogoshi,ibisokozo...