Indwara yo Kugira impumuro mbi(kunuka) mu gitsina, n'uko wayirinda.Dore icyo wakora niba uyirwaye
Kugira impumuro mbi mu gitsina n’ubwo waba wakarabye ni ikibazo yaba k'uwo bibaho ndetse no k'uwo babana cyangwa se uwo bashakanye. Biterwa rero n’impamvu zitandukanye gusa zimwe muri izo mpamvu zishobora kwirindwa . Ni muri uwo rwego tugiye kubagezaho ibintu bitera impumuro mbi mu gitsina, uko wabyirinda n’icyo wakora igihe ufite icyo kibazo. Impamvu zitera impumuro mbi mu gitsina: Kuba ufite uburwayi ( infections): ushobora kurwara infections ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina n'urwaye ayo ma infections uwo mwayikoranye akaba afite ahandi yazikuye bikaba byagutera impumuro mbi mu gitsina. Indwara bita mycose vaginale: iyi ndwara nayo izana impumuro mbi mu gitsina ikaba igaragazwa no kugira uburyaryate mu gitsina, ubushyuhe buryana, ndetse rimwe na rimwe ukajya wumva ari nk’akantu kakurumye. Ushobora no kugira amabara y’umutuku cyane mu imbere mu gitsina, hakazamo n’udusebe dutukura. Uyirwaye usanga akunda gushima mu gitsina. Kogesh...