24 November, 2015

, ,

Dore ibyo utari uzi ku ndwara ya Malariya.

Malariya
Malariya ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa parazite kitwa plasmodium, gakwirakwizwa no kurumwa n’umubu wanduye kuko warumye umuntu urwaye malariya. Mu mubiri, utwo dukoko duhita tujya mu mwijima aho twikuba tukaba twinshi hanyuma tukanduza insoro zitukura (red blood cells cg globules rouges)
Malariya igaragara cyane mu bice bishyuha, ibibamo amashyamba, cg se ahantu hareka ibidendezi by’amazi
Bimwe mu bimenyetso bya malariya twavuga:
 *. umuriro
*. kumva ufite imbeho (niyo haba hashyushye)
". kuribwa Umutwe
*. kumva ubabara mu ngingo
*. kuruka
Akenshi ibi bimenyetso bitangira kugaragara nyuma y’iminsi 10 na 15 urumwe n’uyu mubu.
Malariya iyo itavuwe neza iba icyorezo gikomeye kuko ishobora kwangiza ibice by’ingenzi by’umubiri (nk’umutima, ibihaha, impyiko n’ubwonko) bikurizamo n'urupfu.
Bimwe mu byo wakora mu kwirinda malariya;
• Mu gihe warwaye ni ugukoresha imiti (ubu uri rusange mu Rwanda no mu karere dutuyemo ni Coartem cg indi miti igaragaramo artemisinin; aha wakwegera Muganga cg umufarumasiye akagusobanurira ku byerekeye iyi miti)
• Hari gukoresha imiti yica imibu izwi nka insecticides
• Kuryama mu nzitiramibu nabyo ni ingenzi mu kurwanya malariya
Ni gute namenya niba ndwaye malariya?
Malariya igaragazwa n’ibizami bya laboratwari bamaze kugufata amaraso, gusa biroroshye kumenya ko urwaye malariya ukurikije ibimenyetso twavuze haruguru.
Malariya ku bagore batwite
Umugore utwite agomba kwirinda malariya mu buryo bwose bushoboka, kuko ishobora kumuhitana kimwe n’umwana atwite. Malariya iteza ibibazo bikomeye harimo; kubyara igihe kitageze, kubyara umwana utuzuye, n’ibindi.
Umugore utwite agomba gufata imiti ya malariya ku nama za muganga gusa.
Bisangize n'abandi turandure malariya burundu