SOBANUKIRWA INDWARA YA HEPATITE IKUNZE GUTERA KANSERI Y'UMWIJIMA KU BANTU BATANDUKANYE.
HEPATITE ni iki? Hepatite ni indwara ifata umwijima igatuma ubyimbagana kandi ukangirika mu buryo bugaragara. Iyi ndwara ikaba iterwa n'ibintu byinshi bitandukanye. Hepatite iterwa n'iki? Mbere yo kuvuga ikiyitera, reka tubanze tuvuge ko kugeza ubu hazwi ubwoko 5 bwa Hepatite, aribwo hepatite yo mu bwoko bwa A, B, C, D na E. Ubusanzwe hepatite iterwa na virus, gusa hari n'ibindi bishobora kuyitera harimo kunywa inzoga nyinshi, imiti imwe n'imwe, n'indwara zangiza abasirikare b' umubiri nka SIDA. Iyi ndwara yandura ite? Ubusanzwe, Hepatite A na E ziterwa n'amavirus zikaba zandurira mu kurya cg kunywa ibiribwa n'ibinyobwa byanduye izo virus. Hepatite B, C na D zo zandurira mu matembabuzi y'umubiri, nko mu mibonano mpuzabitsina, mu bikoresho byanduye, by' umwihariko Hepatite B umubyeyi utwite ayanduza umwana, ikanaba mvukanwa nanone hepatite C ikunze cyane kwandurirwa mu guterwa maraso arimo virus ya hepatite C(HCV) Ibimenyetso bya hepati...