IMIRIRE MIBI
Imirire myiza ni ingirakamaro ku muntu uwo ariwe wese kugirano agire
ubuzima bwiza. Imirire mibi yo igira ingaruka zikomeye ku buzima bw'umuntu,
harimo kugabanuka k'ubudahangarwa bw'umubiri,ibyo bigatuma umuntu
ashobora kwibasirwa n'indwara zinyuranye ndetse bigatera kudakura ku
bana mu gihagararo no mu bitekerezo (reduced Physical and mental
development) bityo umuntu ntashobore kwiteza imbere n'igihugu muri
rusange.
Muri iki gihe isi ifite ibibazo by'imirire twavuga ko biri mu bwoko
bubiri harimo imirire mibi ishingiye ku kubura
intungamubiri(undernutrition) ndetse n'imirire mibi ishingiye ku kurenza
intungamubiri zikenewe n'umubiri(overweight).Kimwe n'ahandi mu bihugu
bikiri mu nzira y'amajyambere,ikibazo cy'imirire mibi irangwa n'ibura
ry'intungamubiri zubaka umubiri n'izitera imbaraga (Protein Energy
malnutrition: PEM) ndetse n'ibura ry'intungamubiri zirinda
indwara(Vitamin and mineral deficiencies) gikomeje kugaragara mu gihugu
cy'u Rwanda. Ibi bikaba bigira uruhare mu kuzamura umubare w'abana
n'ababyeyi bapfa mu gihugu.
ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2005,bwerekanye ko 19,5%
by'abana bari munsi y'imyaka itanu bari bafite ikibazo cy'imirire mibi
ikabije(Severe malnutrition).Mu rwego rwo gukemura ku buryo burambye iki
kibazo cy'imirire,hashyizweho gahunda yo kuboneza imirire,ikazajya
ikorwa mu Rwanda hose hifashishijwe abajyanama b'ubuzima muri buri
mudugudu.
IBIMENYETSO BY'INDWARA Z'IMIRIRE MIBI
Buri bwoko bw'imirire mibi bugira uburyo bwigaragaza bitewe n'ubwoko bw'intungamubiri zibura.
Ibimenyetso by'imirire mibi ishingiye ku kubura intungamubiri (undernutrition)
-
Bwaki yumisha (Marasmus)Iterwa no kubura intungamubiri mu bwinshi no
mu bwiza (quality and quantity).iryo bura rishobora guterwa no gucuka
imburagihe,amashereka adahagije n'indwara z'impiswi,kuruka ndetse no
kudasobanukirwa n'ibyimirire.
Ibimenyetso bya Bwaki yumisha n'ibi bikurikira:
-
Guta ibiro bikabije
-
Gupfuka umusatsi
-
Kuzongwa bikabije
-
Kugira iminkanyari nk'iy'umusaza mu maso ku mwana
-
Kudakura mu gihagararo
-
Guhorana apeti,guhora ashonje ashaka kurya
-
Kutabyimba umubiri.
-
Bwaki ibyimbisha (Kwashiorkor) Iyi ndwara iterwa ahanini n'igabanuka
rikabije ry'inyubakamubiri (Protein),akaba ari nayo mpamvu yo
kubyimbagana Ubusanzwe iyi ndwara ikunze kugaragara ku bana bacukijwe
imburagihe. Ibimenyetso biranga iyi ndwara n'ibi bikurikira:
-
Kubyimbagana nicyo kimenyetso cya mbere gihita kigaragaza
akenshi.bitangirira ku birenge n'amaguru nubwo usanga akenshi bishobora
no kuba k'umubiri wose
-
Guhindura imyitwarire: Kwigunga
-
Kwanga kurya,
-
Gutakaza ibiro ku buryo budakabije
-
Kudakura mu gihagararo
-
Gusaduka,komoka no gucika ibisebe k'uruhu
-
Kurwara ubugendakanwa
-
Gucurama umusatsi.
-
Bwaki ifashe impu zombi (Marasmus-kwashiorkor) Iyo ibimenyetso bya
Bwaki yumisha biri kumwe n'bya bwaki ibyimbisha bavuga ko bwaki ifashe
impu zombi.
N.B:Ibimenyetso bikurikira dushobora
kubisanga mu bwoko bwose bw'imirire mibi twavuze haruguru bushingiye ku
kubura intungamubiri (undernutrition).
-
Kugira amaraso make (Anaemia) Kugira amaraso make cyangwa se anaemia
mu rurimi rw'icyongereza bisobanuye ko haba habayeho igabanuka rya
poroteyine bita Hemoglobine mu maraso.ibyo bikunze kugaragarira ku bice
bitandukanye by'umubiri birimo: Ururimi,ibiganza cyangwa imbere mu
gihenehene cy'ijisho.ibyo bice byose bireruruka.
-
Ubuhumyi (Nutritional blindness) Ubu buhumyi buterwa no kubura
vitamine A mu mubiri. Ibimenyetso nteguza byo kubura Vitamini A mu
mubiri (Warning signs and symptoms)
-
Ubuhumyi
-
Kutabona iyo hari urumuri ruke
-
Imbere mu gihenehene cy'ijisho haruma
-
Mu jisho hazamo ishaza (cataracte)
-
Kimwe mu bimenyetso mpuruza byo kubura vitamine A harimo gucika ibisebe mu maso (ulceration)
-
Ibimenyetso bigendanye n'igabanuka rya vitamine B Mu mubiri.
-
Kutagira apeti
-
Gucika intege
-
Paralizi y'amaguru n'amaboko
-
Ibibazo by'uruhu cyane cyane ku bice bigerwaho n'izuba.
-
Ibimenyetso bigendanye n'igabanuka rya vitamine C mu mubiri.
-
Kubyimbagana
-
Kuva amaraso mu ishinya
-
Kuribwa mu ngingo.
Indwara z'imirire mibi iterwa no kurenza urugero rw'intungamubiri zitandukanye.
Izo ndwara akenshi zikunze kugaragara mu bihugu byateye imbere (developed countries).izo ndwara akaba ari izi zikurikira:
-
Umubyibuho ukabije
-
indwara z'umutima n'imiyoboro y'amaraso
-
Diyabete (Type II Diabete)
-
Ibijagu (Dental carias)
-
Indwara y'umwijima (Cirrhose hépatique)
-
Kanseri y'urura runini (colo-rectal cancer)
-
Indwara ifata ingingo (Goutte)
IMPAMVU Z'IGENZI ZISHOBORA GUTERA IKIBAZO CY'IMIRIRE MIBI.
-
Ubumenyi buke ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye.
-
Kwiyongera kw'indwara ziterwa n'udukoko
-
Ibura ry'ababyeyi ku kwita ku burere bw'abana babo.
-
Gukoresha nabi umutungo w'urugo
-
Kubyara abo udashoboye kurera
-
Ubuvuzi butanoze
-
Ubwiyongere bukabije bw'abaturage
-
Ubukene muri rusange.