Posts

Showing posts from November, 2016

Dore uko wasoma amakuru y'ubuzima ku buntu ndetse n'igihe udafite internet. Baza Muganga

Image
Abantu bose baba bifuza kugira ubuzima bwiza. Ni muri urwo rwego isoko nziza y'amakuru y'ubuzima iba ikenewe. Hano ku rubuga rwa BAZA MUGANGA dukora ibishoboka byose kugirango tukugezeho amakuru yizewe yakorewe ubushakashatsi bwimbitse kandi arimo inama z'ingirakamaro zagufasha kugira ubuzima bwiza. Gusa nubwo bimeze gutyo hari bamwe bazitirwa n'uko nta bushobozi buhoraho bwo kugura internet babona. Niba nawe ari uko bimeze, wihangayika. Urubuga Baza Muganga ku bufatanye na Facebook, twishimiye kubamenyesha ko guhera ubu abantu mwese mukoresha umurongo wa Airtel, mushobora kubona amakuru yose mwifuza ku buzima ku buntu. Ubu ushobora gusura uru rubuga ku buntu ndetse n'igihe waba udafite amafaranga kuri simukadi( Simcard) yawe.  Uko wabigenza ngo usure Baza Muganga nta kiguzi. 1. Ugomba kuba uri gukoresha Simcard ya airtel cyangwa uri gukoresha Wi-Fi(Wireless) 2. Telefone yose ukoresha, andika  aderesi ikurikira www.freebasics.com muri browser ya telefone y...