Posts

Showing posts from April, 2018

Ese kuribwa mu gifu biterwa n'iki? Sobanukirwa indwara zitandukanye zibasira igifu,uko zivurwa ndetse n'inama ugirwa na Muganga.

Image
Igifu ni akanyama ko munda gateye nk'agafuka kaba hagati y'umuhogo n'urura ruto mugace kitwa duodenum,mu gifu habamo ururenda (mucus) rufite imvubura twita chief cells zikora jus gastrique,iyo jus gastric ibamo imvubura yitwa pepsin ishinzwe gusya intungamubiri (proteines),igifu kandi kigira Acide chlorhydrique ishinzwe gushwanyaguza ibiryo bigeze mugifu,kibamo imiyoboro itwara n'ijyana amaraso, Igifu kigizwe kandi n'ubwoya bwihuza igihe harimo ibiryo kugira ngo byorohe bicagagurwe,iyo byamaze gucagagurwa byanorohereye byivanze n'indurwe (chyme) bihita byoherezwa mu rura ruto. Uko igifu gifatwa ndetse n'uko kirwara Impamvu zitera kuribwa no kurwara igifu ni nyinshi,ariko iyingenzi ni ubwoko bw'ibiryo tuba twariye cyane ibyiganjemo amavuta n'ibinure,ibirimo acide nyinshi. Igifu kandi giterwa no kuba unywa itabi,ikawa nyinshi ndetse n'inzoga Igifu gishobora guterwa no kunywa imiti yo kwa muganga myinshi cyane iyiganjemo igabanya ububabare...