Posts

Showing posts from May, 2018

Wakora iki ngo urwanye uburibwe bukabije mugihe uri mu mihango? Muganga aragusobanurira birambuye ndetse anakugire inama n'uburyo wavurwa

Image
Umugore uribwa mugihe ari mu mihango Ukwezi kw'umugore (imihango) ni iki?   Ukwezi k'umugore cyangwa Imihango ni igihe kigerwamo na buri mugore wese ufite imyaka iri hagati ya 13 na 45 usibyeko harubwo ayibona mbere y'iyo myaka 13 cyangwa akarenza imyaka 45 akiyibona. Muri iyo myaka,umugore wese agomba kubona imihango buri kwezi muburyo buri kuri gahunda kandi budahindagurika (Normal periods),iyo tugenekereje dusanga igomba kuba iminsi 28 Nubwo benshi usanga bagira amatariki ahindagurika kuburyo hari abagore bashobora kubona imihango inshuro ebyiri mukwezi cyangwa akaba yanarenza amezi 3 atarayibona (Amenorrhea),ukwo kuyibura birenze amezi 3 akenshi biba bitewe n'impinduka mu mubiri (Disorders) ndetse n'uburwayi (diseases) cyangwa bigaterwa nuko atwite . Aho imihango ituruka n'impamvu itera uburibwe bukabije (dysmenorrhea) Nk'uko twese tubizi,igi cyangwa ovule,ntiriboneshwa amaso,ni ritoya cyane kuburyo ripima umurambararo uri hagati ya 47-62 ...