Sobanukirwa impamvu zitera abagabo kuzana inda (nyakubahwa),izitera umubyibuho ukabije ndetse nuko wabirwanya
Umubyibuho ukabije ni iki? Umubyibuho ukabije (obesity) ni igihe habaho imihindagurikire mu mubiri cyane hiyongera ibinure biba byaturutse kumpamvu zitandukanye noneho umubiri ukagenda ubibika mubice bitandukanye nko mu mikaya, ku ruhu,mu bibero,mu bikanu ndetse n'ahandi henshi hatandukanye. Nk'uko bigaragara ku ifoto ahagana hepfo,buri wese ashobora kumenya niba afite umubyibuho ukabije bijyanye n'ibiro afite ndetse n'uburebure bwe,aho ufata ibiro byawe (x kgs) ukagabanya uburebure bwawe (in meters) bwikubye. Nkuko bigaragara hepfo ku ifoto,iyo usanze biri munsi ya 18 byitwa imirire mibi cyangwa se ibiro bike bitagejeje ku bikenewe, Iyo usanze biri hagati ya 18 na 25 byitwa ko ufite ubuzima bwiza (normal or healthy) Iyo usanze biri hagati ya 25 na 30 byitwa ko utangiye kugira ibiro byinshi (pre obesity) Iyo bigiye hejuru ya 30 byitwa umubyibuho ukabije. Dore zimwe mu mpamvu zitera umubyibuho ukabije Impamvu ya mbere ibitera ni imirire itaboneye cyane...