a) UBURYO BWO KWIFATA, ubu ni uburyo bwo kureka cyangwa se kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina. Bukaba ari bwo buryo twavuga ko bwizewe 100% bwo kwirinda gutwita iyo bukoreshejwe neza nta kudohoka. Gusa hari igihe butaba bwizewe, iyo bukoreshwa rimwe na rimwe, cyane cyane ku bantu bubatse.
b) UBURYO BWO KWIYAKANA: Ubu ni uburyo bukoreshwa n’abagabo, aho umugabo yiyaka umugore we akavana igitsina cye mucy’umugore mbere y’uko asohora. Gusa ubu ni uburyo butakwiringirwa kuko busaba ko nyiri ukubukoresha(umugabo)aba azi neza nta kwibeshya kandi afite ubushake bwo kuza kwiyaka umugore we mu gihe gikwiriye( mbere yo gusohora). Iyo bitabaye gutyo ashiduka uburyo bwe butageze ku ntego. Ubu buryo nanone usanga buvugwaho kuba butizewe, kuko bwirengagiza ko mu matembabuzi asohoka mbere y’amasohoro ya nyayo haba harimo intanga. Izi ntanga rero zikaba zishobora guteza ibibazo mu gihe mwashakaga kwirinda gutwita, akakwiyaka zarangije kugeramo kare.
c) UBURYO BWA KAMERE BUKORESHWA N’IMIRYANGO KUGIRANGO HIRINDWE INDA ZITATEGUWE; NI UBURYO BWO KWIFATA RIMWE NA RIMWE (MU GIHE CY’UBURUMBUKE), Ubu ni uburyo bwo kwifata ntihakorwe imibonano mpuzabitsina ariko atari igihe cyose ahubwo ari mbere gato na nyuma gato y’uko intangangore irekurwa(ovulation). Ikintu cy’ingenzi gituma ubu buryo burinda gusama ni ukumenya neza nta kwibeshya igihe intanga y’umugore wawe irekurirwa, niho usanga abenshi bakoresha urunigi kugirango bagabanye ukwibeshya. (ubutaha tukaba tuzababwira uko urunigi rukoreshwa). Nubwo ubu buryo bushobora gufasha no kurinda imiryango kutabyara abana batateganyijwe, bufite n’amahirwe menshi yo gutenguha ababukoresha, biturutse ahanini nk’uko twigeze kubivuga, ku kutamenya igihe intangangore irekurirwa, nanone biturutse ku kudashobora kwifata muri cya gihe cy’uburumbuke ni ukuvuga mbere na nyuma y’uko intangangore irekurwa (igihe cya ovulation).
KANDA HASI AHA USOME IBIBANZA KURI IYI NKURU
SOBANUKIRWA BIRAMBUYE N’UBURYO BWO KUBONEZA URUBYARO
KANDA HASI AHA USOME IBIKURIKIRA
- KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORA NK’URUKUTA RUZITIRA INTANGANGABO NTIZINJIRE MU MYANYA MYIBARUKIRO CYANGWA MURI NYABABYEYI Y’UMUGORE.
- KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BWO KONSA.
- KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUKORESHA IBININI CYANGWA INSHINGE.
- KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BUSABA KUBAGWA(KWIFUNGISHA BURUNDU)
Byateguwe na Dr. RUTAYISIRE François Xavier
Email: rutayisirefx@gmail.com
+250782796172
+250722198296
1 Comments:
The Best Casino Games Online - Dr. Maryland
You can play a 제주도 출장마사지 wide 군산 출장마사지 variety of casino games for 성남 출장마사지 free, but the main bonus is that you can play for real money 계룡 출장안마 at the same time. 남양주 출장마사지 The casino also has an
Post a Comment