Trichomonas ni iki?
Trichomoniasis niyo ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikunze kuvurwa igakira. Muri Amerika, abantu bagera kuri miliyoni 3.7 bafite ubwandu bwayo. Nyamara, abagera kuri 30% bonyine nibo bafite ibimenyetso byose bya trichomonas. Ikunze kwandurwa n'abagore cyane kuruta abagabo. Nanone abagore bakuze nibo bayandura cyane kurusha abagore bakiri bato.
Bigenda gute ngo umuntu arware trichomonas?
Kagakoko twabonye, kava ku muntu wanduye trichomonas kakajya ku muntu utanduye mugihe bakora imibonano mpuzabitsina. Ntibisanzwe koaka gakoko gafata ibindi bice by'umubiri, nk'amaboko, umunwa cg ahandi. Ntibizwi neza impamvu abantu bamwe banduye aka gakoko bagira ibimenyetso mu gihe abandi bo batabibona. Birashoboka ko biterwa n'ibintu byinshi birimo nk'imyaka y'umuntu n'ubuzima bwe muri rusange. Abantu banduye badafite ibimenyetso bashobora kwanduza abandi.
Ni iki cyakubwira ko urwaye Trichomonas?
Abagera kuri 70% banduye nta bimenyetso baba bafite. Iyo trichomonas iguteye ibimenyetso, bishobora kuva ku kuryaryatwa byoroheje kugeza ku muriro ukabije. Abantu bamwe bafite ibimenyetso babibona mu gihe cy'iminsi 5 kugeza 28 nyuma yo kwandura. Abandi bo ntibagaragaza ibimenyetso kugeza mu gihe kirekire . Ibimenyetso bishobora kuza kandi bishobora no kugenda.
Ibimenyetso bya trichomoniasis kubagabo ni bikurikira:
Kubabara no kuryaryatwa ku gitsina cg mu muyoboro w'inkari;
Kubabara(Gushya) nyuma yo kwihagarika cyangwa nyuma yo kurangiza gukora imibonano mpuzabitsina;
Kugira ibintu biva mu gitsina.
Ibimenyetso bya trichomonas ku bagore birimo:
Kokerwa, gutukura cyangwa kubabara imyanya ndangagitsina;
Kumva abangamiwe igihe yihagarika inkari;
Impinduka mu myanya myibarukiro yabo (ni kuvuga, kwiyongera kururenda rusohoka mu gitsina rukaba rwinshi kandi rworoshye cyane) urwo rurenda rushobora kuba rwerurutse, rwererana, rusa umuhondo, cyangwa icyatsi kibisi gifite impumuro idasanzwe nk'iyamafi.
Kugira trichomoniasis birashobora gutuma wumva udashimishijwe no gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo hatabayeho kuvurwa, ushobora kumarana ubu burwayi amezi cyangwa imyaka.
Ibibazo n'ingaruka ziterwa no kurwara trichomonas?
Trichomonas ishobora kongera ibyago byo kwandura cyangwa gukwirakwiza izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Urugero, trichomoniasis ishobora kwangiza imyanya myibarukiro ikagutera nk'udusebe ku buryo bishobora koroha kwandura virusi itera sida , cyangwa uyirwaye bigatuma byoroha kwanduza virusi itera sida uwo bakoranye imibonano mpuzabitsina.
Nigute trichomonas igira ingaruka kumugore utwite n'umwana we?
Abagore batwite barwaye trichomoniasis bagira ibyago byinshi byo kubyara hakiri kare (kubyara imburagihe). Nanone, abana bavutse ku babyeyi banduye bavukana ibiro bike (munsi y'ibiro 2.5).
Nigute trichomonas isuzumwa?
Udukoko tubiri twa trichomonas. |
Ntibishoboka gusuzuma trichomoniasis ukurikije ibimenyetso byonyine. Ku bagabo no ku bagore, abaganga bashobora kugusuzuma no kukwakira ibizamini bya laboratoire kugirango babone ko ufite ka gakoko gatera trichomoniasis.
Ivurwa ite?
Trichomoniasis Ivurwa hakoreshejwe imiti (yaba metronidazole cyangwa tinidazole). Ibi binini bifatwa mukanwa. iyi miti n' abagore batwite bashobora kuyifata. Ntabwo byemewe kunywa inzoga mugihe cyamasaha 24 nyuma yo gufata iyi miti.
Nyuma yo kuvurwa iyi ndwara, ushobora kuzongera kuyandura. Umuntu umwe kuri batanu, ashobora kongera kuyandura mu gihe cyamezi 3 nyuma yo kuvurwa. Kugira ngo wirinde kwandura, wowe nuwo muhuza ibitsina mugomba kuvurirwa icyarimwe. Tegereza kongera gukora imibonano mpuzabitsina kugeza igihe mwavuwe kandi ibimenyetso byose byagiye (akenshi bigenda mu cyumweru). Isuzumishe buri mezi 3 kugirango umenye neza ko utongeye kwandura, cyangwa wisuzumishe vuba niba ibimenyetso byawe bigarutse mbere y'icyo gihe.
Nigute trichomoniasis yakwirindwa?
Inzira yonyine yo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ni ukudakora imibonano mpuzabitsina iyo ariyo yose.
Niba ukora imibonano mpuzabitsina, ushobora gukora ibintu bikurikira kugirango ugabanye amahirwe yo kurwara trichomoniasis.
Kudaca inyuma uwawe kandi ubizi neza ko yisuzumishije kandi atarwaye.
Koresha agakingirizo igihe cyose ukoze imibonano mpuzabitsina. Ibi bishobora kugabanya amahirwe yawe yo kurwara trichomoniasis.
Niba wowe cyangwa hari umuntu uzi ufite ibimenyetso bya trichomoniasis cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gana ivuriro rikwegereye.
Ufite ikindi kibazo, reba ahanditse contact us utwandikire.