Wari uziko ushobora kuba ufite trichomonas ariko nta bimenyetso ufite? Menya byinshi kuri yo.
Trichomonas ni iki? Trichomonas ni indwara ikunda gukwirakwizwa mu gihe hakorwa imibonano mpuzabitsina idakingiye. Iterwa n'agakoko kitwa Trichomonas vaginalis. Nubwo ibimenyetso by'indwara bitandukanye, abantu benshi bafite aka gakoko ntibashobora kuvuga ko banduye. Trichomoniasis niyo ndwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina ikunze kuvurwa igakira. Muri Amerika, abantu bagera kuri miliyoni 3.7 bafite ubwandu bwayo. Nyamara, abagera kuri 30% bonyine nibo bafite ibimenyetso byose bya trichomonas. Ikunze kwandurwa n'abagore cyane kuruta abagabo. Nanone abagore bakuze nibo bayandura cyane kurusha abagore bakiri bato. Bigenda gute ngo umuntu arware trichomonas? Kagakoko twabonye, kava ku muntu wanduye trichomonas kakajya ku muntu utanduye mugihe bakora imibonano mpuzabitsina. Ntibisanzwe koaka gakoko gafata ibindi bice by'umubiri, nk'amaboko, umunwa cg ahandi. Ntibizwi neza impamvu abantu bamwe banduye aka gakoko bagira ibimenyetso mu gihe abandi bo batabibona. B...