26 August, 2024

Indwara y'ubushita bw'inkende "Monkeypox"

 Ubushita bw'inkende, buzwi mu Cyongereza nka "Monkeypox," ni indwara iterwa n’udukoko twitwa Monkeypox virus, tubarizwa mu muryango umwe n’udukoko dutera indwara y’iseru (smallpox), aritwo Orthopoxvirus. Iyi ndwara yagaragaye bwa mbere mu 1958 mu nkende zo mu bushakashatsi bwakorewe muri Danemark, ari naho yakomoye izina ryayo. Mu bantu, ubushita bw'inkende bwagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1970 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

umubyeyi urwaye indwara y'ubushita bw'inkende

Ibimenyetso: Ubushita bw'inkende butangira kugaragaza ibimenyetso hagati y’iminsi 5 na 21 nyuma yo kwandura, kandi bimara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu. Ibimenyetso bikunze kuboneka harimo:


Umuriro: Umuriro mwinshi uhora wiyongera.

Umunaniro ukabije mu mubiri: Guhorana umunaniro n’ububabare bw’ingingo.

Kuribwa umutwe: Indwara itangira abantu banaribwa umutwe.

Kugira inturugunyu zibyimbye kandi zikubabaza: cyane cyane mu ijosi, mu kwaha, mu mayasha no mu rukenyerero.

Ibiheri ku mubiri: Ibimenyetso by’ingenzi ni ibiheri ku ruhu, bibanza kugaragara nk'uduheri duto, tugakura tukaba uduheri dukuze, nyuma tukaba uduheri dufunze, tunavamo amazi, hanyuma tugakama tukaba inkovu. Ibiheri bikunze kugaragara mu maso, ku ntoki, ku birenge, no ku bindi bice by’umubiri.

Uko yandura: Ubushita bw’inkende bushobora kwandura hagati y’abantu binyuze mu guhura n’amaraso, ibyuya, cyangwa amacandwe y’umuntu wanduye. Kandi bishoboka no kwandura binyuze mu guhura n’ibikoresho cyangwa imyambaro y’umuntu wanduye.

Uko ivurwa: N’ubwo ubushita bw’inkende butagira umuti wihariye, ibimenyetso byabwo biravurwa, kandi abarwayi bashobora kwitabwaho mu bitaro bikomeye mu gihe ubuzima bwabo bwaba bugeramiwe. Gusa, inkingo z'iseru zishobora gutanga ubwirinzi kuri iyi ndwara kuko udukoko twazo tuba mu muryango umwe na Monkeypox.

Uko wakwirinda kurwara ubushita bw'inkende: Kwirinda iyi ndwara birimo kwirinda guhura n’abantu bayirwaye, gukaraba intoki neza, ndetse no kwirinda kugirira aho bihurira n’ibikoresho cyangwa imyambaro byakoreshejwe n’umuntu wanduye.

Indwara y'ubushita bw'inkende ni icyorezo kigaragara cyane muri Afurika yo hagati n'iyo mu burengerazuba, ariko mu myaka ya vuba ishobora kwandura abantu mu bihugu bitandukanye bitewe n'urujya n'uruza rw'abantu. Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ni ngombwa mu guhangana n’ikwirakwira ry’iyi ndwara.