14 September, 2015

Filled Under: ,

SOBANUKIRWA INDWARA Y'UMUGONGO(ANKYLOSING SPONDILITIS) N'UKO IVURWA

Ankylosing Spondilitis :Indwara ifata Umugongo mu gice cyo hasi.
Ankylosing Spondilitis ni indwara ifata ingingo z'uruti rw'umugongo ni ukuvuga aho agatirigongo kamwe gahurira n'akandi, ndetse igafata n'ibindi bice byegereye izo ngingo. Ni indwara iri mu bwoko bw'ama inflammation(ku
babara, kubyimba, gutukura, no kudakora kw'ahantu hafashwe n'uburwayi nibyo biranga inflammation.) Gusa icyo twabanza kuzirikana ni uko Ankylosing Spondilitis ari indwara idaterwa n'agakoko, nk'uko tubizi ku ndwara zimwe na zimwe.
  • 0.2% by'abatuye isi barwaye iyi ndwara y'umugongo.
  • 90% by'abayirwaye byaje kugaragara ko hari undi muntu wo mu muryango we wigeze kuyirwara(heredity).
  • Ikunda kwibasira cyane abahungu aho usanga ikigereranyo cy'abahungu bayirwara ku bakobwa ari 5:1.
  • Ubusanzwe itangira mu bwana, ariko ibimenyetso byayo bishobora kigaragara mu gihe cy'ubugimbi cyangwa mbere yaho ho gato.
  • Ikimenyetso gikunda kugaragara cyane ku bafite ubu burwayi, ni ububabare (uburibwe bw'umugongo mu gice cyo hasi, cyangwa mu mayunguyungu ahagana inyuma .
DORE IBYO UTAZAHISHA MUGANGA KUKO ARIBYO AZAHERAHO AKEKA KO URWAYE ANKYLOSING SPONDILITIS :
  • Kugira ububabare mu mugongo igice cyo hasi.
  • Kuba ubwo bubabare ubumaranye igihe kirenze amezi atatu (3)
  • Niba hari igihe ubwo bubabare bukubuza gusinzira, cyangwa ugakanguka ijoro rigeze hagati kubera kuribwa umugongo.
  • Nanone umuntu ufite iyi ndwara y'umugongo, agira ikibazo cyo kumva ingingo zagagaye(zabaye ibigamba) ,igihe abyutse mu gitondo cya kare, ibyo akaba yabimarana nk'iminota 30.
  •   Gukora imyitizo ngororamubiri, byorohereza umuntu urwaye ankylosing Spondilitis, maze akumva amerewe neza. Mu gihe kwicara hamwe, guhagarara ,kunama, cyangwa kuba umuntu ari hamwe gusa ,bituma ibimenyetso by'iyi ndwara birushaho kuzamba.
MU BINDI BIMENYETSO BYAYO TWAVUGA NKO:
  • Kugira umunaniro
  • Gutakaza ibiro
UMURWAYI ABA AFITE IBYAGO BYINSHI BYO:
  • Guhetama Umugongo
  • Kugabanuka k'ukwihina k'uruti rw'umugongo,igihe wihengekeye imbere cyangwa ku ruhande.
  • Kugabanuka k'ukwaguka kw'igituza mu gihe umuntu yinjije umwuka mu bihaha.
UKO ANKYLOSING SPONDILITIS IVURWA :
IBISABWA UMURWAYI :
  • Gukora imyitozo ngororamubiri (urugero nko kwiruka,koga,...)
  • Imyitozo yo guhagarara wemye n'iyo guhumeka winjiza cyane umwuka mu bihaha.
  • Kwirinda kwicara cyangwa guhagarara kuburyo umugongo uba utagororotse.
IBININI:
Ibinini byo mu bwoko bwa NSAIDs, urugero nka ibuprofen na aspirin, bigabanya ububabare bityo umurwayi agashobora kwikorera imirimo ye.
Niba wanywaga itabi ugomba guhita urireka kuko ryongera ibyago byo guhetama umugongo.
ESE IYI NDWARA Y'UMUGONGO MURI KUTUBWIRIRA YICA NYIRAYO?
  • Akenshi iyi ndwara irikiza nubwo nanone hari igihe yongera kugaruka, ibi kandi bikaba bishobora kubaho ku myaka iyo ariyo yose waba ufite.
  • Hari igihe umugongo uhetama ariko umuntu agakomeza ubuzima bisanzwe nta bubabare.
  • Gukira bikunda kwihuta cyane iyo ari umugore uyirwaye nanone bikihuta ku muntu wafashwe n'iyi ndwara arengeje imyaka 40.
  • Iyo yafashe uyirwaye kuva mu bwana hari igihe bimuviramo ubumuga bukabije, ku buryo kugirango umuntu akire bisaba kubagwa
Byateguwe na RUTAYISIRE François Xavier (a medical student who was in Year 4(DOC2) ,at University of RWANDA ,School of medicine). Now he is in Level 5 (Doc 3)


0 Comments: