19 October, 2015

Filled Under:

Inanasi.Dore ibintu 7 by'ingenzi ishobora gufashamo umubiri wawe.

 AKAMARO K'INANASI MU MUBIRI WAWE
Inanasi ibonekamo isukari ndetse kenshi abayirya bakurikirana uburyohe bwayo no kuba igira amazi menshi, ariko hari n’ibyiza byinshi ifitiye umubiri w'umuntu reka turebere hamwe bimwe muri byo.

  1. Inanasi ifasha gukomeza amagufa
Inanasi ngo ibamo umunyungugu wa "manganese”, iyi ikaba yuzuyemo ibifasha umubiri kugira amagufa akomeye. Iyi manganese kandi  ifasha kubungabunga amagufa ku bantu bashaje ndetse ituma uruhu rusa neza. Inanasi kandi  ifasha kuringaniza urugero rw’isukari mu mubiri.  
       2. Ifasha mu igogorwa ry’ibiryo
Uru rubuto  ni ingenzi mu igogorwa ry’ibyo kurya. Umuntu urya inanasi kenshi  aba arimo kwirinda ibibazo bishobora guturuka ku igogorwa ridakorwa neza. Ibi bikaba  biterwa na bromelaine iboneka mu inanasi ikaba  ifasha indurwe bigatuma acide zigabanuka mu gifu.
      3. Ifasha gukomeza ingingo
Inanasi ifasha ingingo gukomera ndetse ikanarinda uburibwe mu ngingo bwa hato na hato, kandi ikanafasha mu gutuma mu gihe umuntu yakomeretse akira vuba ibikomere mu gihe yamenyereje uyu mubiri we uru rubuto.
     4.Inanasi ni ingenzi ku buzima bwo mu kanwa
Mu gihe abantu batari bake usanga bataka indwara z’amenyo,  umuntu ukunda kugira inanasi mu mbuto afata bimurinda izi ndwara kuko  ifasha mu gukomeza amenyo.
     5.Ifasha kureba neza
Urubuto rw’inanasi  rubonekamo ibyitwa beta carotene, ibi  bikaba ari ingenzi mu gutuma umuntu abasha kureba neza. Kurya inanasi buri munsi rero  bikaba bishobora kurinda umuntu ibyago by’indwara z’amaso.
    6.Ibonekamo vitamini C
Iyi vitamini ifasha umubiri kuringaniza urugero rw’ubukonje mu mubiri ndetse ikarinda ubudahangarwa bw’umubiri.
     7.Inanasi ishobora kurinda iseseme
Kuba ifasha mu kubungabunga ubuzima bwo mu kanwa, ngo haniyongeraho ko mu gihe byibura umuntu anyweye ikirahuri kimwe cy’umutobe w’inanasi ngo bishobora kumurinda kuruka.
source :izuba-rirashe.com

0 Comments: