AKAMARO K'UBUNYOBWA MU MUBIRI WAWE

Ubunyobwa tugiye kuvuga hano ni ubwitwa arachides mu gifaransa, bukitwa peanuts mu cyongereza. Gusa hariho ibindi byitwa ubunyobwa nka cashew nuts, almonds n’ utundi kandi intungamubiri zirimo inyinshi bizihuriraho. Ubunyobwa buribwa bukaranze, wabukoramo isupu, ndetse hari n’ababuhekenya ari bubisi.

Akamaro ku buzima

  • Ubunyobwa ni isoko ya za aside zo mu bwoko bwa omega-3. Muri zo twavuga linoleic acid, alpha-linoleic acid, eicosapentaneonic acid, n’izindi. Izi aside zose zizwiho kurinda kubyimbirwa no kuribwa, kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’umutima, kanseri y’amabere, iy’amara n’iya prostate, izi aside kandi zinarinda rubagimpande, indwara y’ibisazi (Schizophrenia), iyo kwibagirwa (Alzheimer’s disease), no kudatuza.
  • Ubunyobwa bukaranze ni isoko nziza ya zinc. Uyu mwunyungugu ugirira akamaro abagabo n’abagore nubwo akamaro kayo kaboneka cyane ku bagore kurenza abagabo. Zinc ifasha umubiri kwirinda ibyuririzi n’izindi mikorobe zibasira umubiri, mu gukorwa kwa DNA na RNA, mu gutuma twumva uburyohe, gukira kw’ibisebe no mu gukura k’urusoro mu nda, zinc inafasha kandi mu mikorere y’imisemburo igenga imyororokere (ubanza ariyo mpamvu bavuga ko ubunyobwa bwongera amasohoro), ikindi kandi ifasha urwagashya mu gukora no kurekura insulin.
  • Ubunyobwa bubonekamo manganeze. Iyi izwiho gufasha umubiri mu gusohora imyanda no kurinda umubiri kuba wakangizwa n’uburozi buzanwa n’iyo myanda.
  • Ubunyobwa ni isoko ya za flavonoids zitandukanye. Muri zo harimo cryptoxanthin, carotene, lutein, resveratrol n’izindi. Izi zose zizwiho kurinda no kurwanya kanseri, indwara z’umutima, indwara ya Alzheimer, n’indwara y’imitsi . Binarinda kandi ubwandu bwaterwa na bagiteri n’imiyege.
  • Ubunyobwa bukize k’umuringa. Umuringa ni ngombwa mu gukorwa kw’amaraso, na collagene; iyi ikaba poroteyine y’ingenzi mu gusana umubiri.

Comments

Popular posts from this blog

KUBONEZA URUBYARO: UBURYO BW’IMYITWARIRE CYANGWA SE (BWA KAMERE)

Sobanukirwa indyo yuzuye n'ibiyigize, Ese warya cg wakora iki ngo ubashe kugabanya ibiro? Muganga arakugira inama

Wari uziko ushobora kuba ufite trichomonas ariko nta bimenyetso ufite? Menya byinshi kuri yo.