29 August, 2016

Filled Under:

Avoka urubuto rwibitsemo intungamubiri nyinshi. Soma utumaro 10 avoka ifitiye umubiri wawe.

Avoka nk’ikiribwa gifitiye akamaro umubiri wacu bitewe no kuba ikungahaye ku mavitamine nka A, B, C na K, usanga hari bamwe batacyitaho cyane cyane aho abagabo benshi bakunda kuvuga ko ari ikiribwa cyagenewe abana n’abagore, mu gihe mu bihugu byateye imbere ari nkitegeko ko buri mafunguro hagomba kuba hongeweho ibikomoka kuri Avoka.
ni byiza kuyirya
Akaba ari yo mpamvu tugira ngo turebere hamwe icyo ishobora kumarira umubiri wacu.
 1. Ifasha umutima gukora neza hakoreshejwe vitamine B6 na vitamine E dusanga muri iki kiribwa.

2. Igabanya ikigero cya “cholesterol” mbi: ubushakashatsi bwakozwe mu kureba ibigabanya cholesterol mu maraso bwagaragaje ko 17% byabongeraga Avoka ku mafunguro yabo bagabanukiwe na cholesterol mbi mu maraso yabo ku rugero rufatika.

3. Irinda ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso bitewe n’uko ikungahaye kuri Potasiyumu.

4. Ifasha umuntu kugira amaso mazima bitewe nuko ikungahaye kuri carotenoid ifasha mu kurinda imitsi ifasha ijisho mu gihe umuntu arihindukiza, ikanarinda ukuza kw’ishaza mu maso.

5. Iringaniza ikigero cy’isukari mu maraso kubera ko ifite ibinure bishobora gufasha ama Insulins gukora neza

6. Irinda umwana kuba yavukana ubumuga igihe umugore utwite yabashije kuyikoresha mu mafunguro, kuko ikungahaye kuri folate na vitamine B bikaba ari ingenzi mu kurinda iki kibazo cyo kuvukana ubumuga.

7. Irinda kanseri harimo nka Kanseri ya Prostate ifata abgabo, ndetse na Kanseri y’ibere ifata abagore hakoreshejwe Aside Oleic iboneka muri iki kiribwa.

8. Ivura ukugira impumuro mbi mu kanwa, aho ishobora koza mu mara n’ururimi dore ko ari byo soko yo kugira mpumuro mbi mu kanwa.

9. Ituma intungamubiri zindi zibasha kwinjira neza mu mubiri.
Ubushakashatsi bwagaragje ko iyo umuntu ariye Salade irimo ibikomoka kuri Avoka aba yongereye inshuro 5 mu kwinjra kw’intungamubiri ugereranije nuba atabashije gufata kuri iki kiribwa.

10. Bituma umuntu agira uruhu runyerera kuko yuzuyemo amavuta abobeza uruhu ndetse akanarurinda kugira amabara y’umutuku.

Ntidukwiye rero kwirengagiza iyi mimaro tumaze kurebera hamwe ahubwo byaba byiza duharaniye ko yose tubasha kuyibona uko yakabaye.

0 Comments: