28 September, 2016

Filled Under:

Dore icyo ababyeyi bakora kugirango ntibanduze umwana wabo agakoko ka sida igihe banduye.

BANTU MWARUSHINZE MUFITE UBWANDU BWA SIDA, MWARI MUZI KO MUSHOBORA KUBYARA UMWANA UTANDUYE MURAMUTSE MUKURIKIJE INAMA ZA KIGANGA?
Babyeyi rero mubana n’ubwandu bwa sida, mwagombye kumenya ko agakoko ka sida kari mu mubiri wanyu gashobora no kwanduza umwana muzabyara. Umwana ashobora kwandurira munda ya nyina, ariko akenshi yandura mu gihe abyarwa anyura mu myanya ndangagitsina ya nyina aho ahura n’amaraso n’uruzi rwo mu gitsina bya nyina biba birimo udukoko twa sida (mu gihe uruhinja narwo rwaba rwagize udusebe niyo twaba duto cyane ku mubiri mu gihe cyo kuvuka) no mukonka kuko n’amashereka ya nyina aba arimi udukoko twa sida. Hakorwa iki ngo umwana uvuka ku mubyeyi we ubana n’agakoko ka sida abe ashobora kuvuka atanduye?
    Kubyara umubyeyi abazwe (Césarienne mu gifaransa) bituma uruhinja rudahura cyane n’amaraso n’uruzi rwo mu gitsina bya nyina, bityo kwandura bikagabanuka;
  • Kuhagira uruhinja rukimara kuvuka ako kanya ukoresheje amazi abongamira kubaho no kwibaruka by’agakoko ka sida: ibyo bituma amarasaso n’uruzi rwo mu gitsina bya nyina biba byagiye ku mubiri w’uruhinja byuhagirwa bikanavanwaho, bityo n’udukoko twa sida twaba turi kumubiri w’uruhinja tukavanwaho;
  • Kubabishoboye, Kutonsa umwana ahubwo agatungwa n’amata yo munganda y’ifu : ibyo kubera ko agakoko ka sida kaba kari no mu mashereka kuburyo umwana ashobora kwanduzwa n’amashereka aramutse ayanyweye;
  • Kubadashoboye kuba bagura ayo mata yo mu nganda y’ifu kubera ko ahenda, kandi amata y’amatungo nk’inka akaba atajyanye n’igifu cy’uruhinja kugera ku mezi atandadu, konsa uruhinja nk’ibisanzwe ariko ukirinda kumuheraho ikindi kintu kitari amashereka (nk’amata y’inka, ay’ifu, igikoma,…) kugeza ku mezi umwana ashobora kunywa no kurya ibindi bintu (amezi atandatu), icyo gihe ugahagarika konsa maze ukamuha ibindi bintu bitari amashereka. Bikorwa gutyo kubera ko iyo uvanze ikindi kintu n’amashereka, icyo kintu kindi (amata, igikoma n’ibindi) bigizwe n’intungamubiri nini (ugereranije n’izigize amashereka), kuburyo iyo igifu n’amara zibinyunyuje , aho zinyuze zihagira hagari(zirahapanura) maze agakoko ka sida kaba kari mu mashereka kakaba kabonye aho kunyura kuburyo bworoshye.
  • Kugirango ibi byose tuvuze haruguru bigire ingufu mu kutanduza impinja, hari imiti irwanya ubukana bw’agakoko ka sida baha umubyeyi mbere na nyuma yo kubyara n’iyo baha uruhinja akivuka( NEVIRAPINE) n’undi bamuha (zidovudine) buri munsi kuva ku munsi wa kabiri avutse kugeza agize ukwezi kumwe avutse.
ICYITONDERWA: KUBERA KO BYAGARAGAYE KO
  • ABANA BATONKA BATUNZWE N`AMATA Y`IFU YO MU NGANDA CYANGWA N`AMATA Y`INKA, BAHURA N`IBIBAZO BIKOMEYE BY`UBUZIMA (IMPISWI N`INDUTSI ZA BURI GIHE BIGATUMA BAGWINGIRA NTIBAKURE MAZE INDWARA ZOSE ZIKABIGIZAHO NKANA BITYO BAGAPFA BIKOMEYE,…),
  • GUKORESHA IMITI YO KURINDA UMWANA NK`UKO BYAVUZWE HARUGURU (GUKORESHA UMUTI UMWE KANDI) BITUMA UDUKOKO TWA SIDA TWIBURUNGUSHURA TUGAHINDUKA UDUKOKO TUTUMVA IMITI ISANZWE ITUVURA (RESISTANCE MU GIFARANSA) KUVA UNO MWAKA MU RWANDA KIMWE NO MUBINDI BIHUGU BIKENNYE,
HEJWE KUJYA HAKORESHWA UBURYO BUKURIKIRA:
 
  • KONSA UMWANA KUGEZA IGIHE ACUKIYE NK`IBISANZWE (HEJURU Y`AMEZI CUMI N`UMUNANI),
  • UMWANA AGAFATA UMUTI BITA NEVIRAPINE KUVA AKIVUKA KUGEZA AGIZE IBYUMWERU BITANDATU AVUTSE (cyangwa kugeza acutse iyo umwe mubabyeyi ariwe wanduye gusa undi atarandura: couple discordant.
  • NYINA AGAFATA IMITI IGABANYA UBUKANA BW`AGAKOKO KA SIDA KU BURYO BUKURIKIRA:Ibyo byose iyo byubahirijwe, hafi abana bose bavuka ku babyeyi babana n’agakoko ka sida bavuka, bakanakura nta bwandu bwa sida bafite kandi ntibahure n`ingaruka zo kutonka. Ibyo byose rero bisaba ngo wegere abaganga ngo bagusobanurire banakwinjize muri iyo gahunda.
    Bibliographie:
    Guidelines for the provision of comprehensive care to persons infected by HIV in Rwanda: version 2010 Tropical Medicine & International Health Volume 15, Issue 9, pages 992–999, September 2010

    Umusozo
    1. IYO UMUBYEYI AFITE ABASIRIKARI B`UMUBIRI BO MU BWOKO BWA CD4 BARI HEJURU YA 500 MURI BURI MICOROLITIRO (MICROLITTRE MU GIFARANSA) Y`AMARASO AFITE IMITI ITATU IGABANYA UBUKANA BW`AGAKOKO KA SIDA (TENOFOVIR+LAMUVIDINE+EFAVIRENZ) KUVA INDA IGIZE IBYUMWERU CUMI NA BINE (14 SEMAINES D`AMENORRHEES MU GIFARANSA) KUGEZA ICYUMWERU KIMWE UMWANA ACUTSE HANYUMA AGAFATA IMITI IBIRI (TENOFOVIR+LAMUVIDINE) MU GIHE CY`ICYUMWERU KIMWE AMAZE GUCUKA.
    2. KU MUBYEYI UFITE ABASIRIKARI B`UMUBIRI BO MUBWOKO BWA CD4 BARI HAGATI YA 300 NA 500 MURI BURI MICOROLITIRO (MICROLITTRE MU GIFARANSA) Y`AMARASO, AFATA IMITI ITATU NK`UMUBYEYI WAMBERE UVUGWA MU GIKA 1), ARIKO AKAYIFATA UBUZIMA BWE BWOSE.
    3. IYO UMUBYEYI ABANA N`AGAKOKO KA SIDA ARIKO AGEZE IGIHE (KIMENYWA N`ABAGANGA) CYO GUFATA IMITI IGABANYA UBUKANA BW`AGAKOKO KA SIDA, UWO MUBYEYI AFATA BYIHUTIRWA IMITI ITATU (TENOFOVIR+LAMUVIDINE+NEVIRAPINE) AKAYIFATA UBUZIMA BWE BWOSE.

0 Comments: