20 September, 2016

Filled Under: , ,

Ese indwara ya Diyabete y’ubwoko bwa 2 iteye ite? Ni nde ushobora kuyirwara?

Kugeza umunsi wa none nta muti urasohoka ukiza indwara ya Diyabete burundu.
Mbese Diyabete ni indwara ki ?

Nk`uko igitabo nifashishije kitwa “Lange Curent Medical Diagnosis and Treatment 2008” kibivuga, Diyebete ni uruhurirane rw`ihungabana mu mubiri w`umuntu guturutse ku izamuka rikabije ry`ibipimo by`isukari mu maraso. Ibyo biterwa n`ibintu bibiri :

- Kubura k`umusemburo (hormone) witwa insuline.
- Kuba uwo musemburo witwa insuline utabasha kwakirwa n`umubiri (Resistance) bifatanyije n`uko insuline itarekurwa ku rugero rukenewe.

Hari amoko abiri ya Diyabete:

-Diyabete bita Type I, iterwa n`uko utunyabuzima remezo (cellules, cells) twitwa Islet B twangiritse. Iboneka cyane mu bana no mu ngimbi
-Diyabete bita Type II, niyo iboneka kenshi. Ubundi ku muntu muzima iyo Insulin itakiriwe neza ngo ikore akazi ishinzwe mu mubiri, habaho kongerwa mu bwinshi byayo, ariko kuri iyi Diyabete, ntabwo habaho kwiyongera k`ubwinshi bw`uwo musemburo. Iyi

Diyabete iboneka kenshi ku bantu begeze ku myaka ya za 40, ariko ntibivuze ko n`abandi batayirwara.

Diyabete y`ubwoko bwa 2 itangira buhoro buhoro

Ni indwara itangaje kuko yongera amahirwe yo kurwara indwara z`umutima n`imiyoboro y`maraso (cardiovascular diseases). Ni ngombwa kumenya ko iyo ndwara iza buhoro buhoro kuko mu ntangiriro igaragaza utumenyetso ducye cyane ku buryo uyirwaye ashobora kumara imyaka myinshi ataramenya ko ayirwaye.

Ikibabaje ni uko muri icyo gihe igenda yangiza umutima n`imiyoboro y`amaraso. Byaba byiza kuyipimisha mbere y`uko igeza igihe iganza uyirwaye.

Niba uri mu bafite amahirwe (ibyago) kurusha abandi yo kuba warwara iyo ndwara bimenye. Mbese abo ni bande ?

1. Ni imwe mu ndwara iva mu muryango (hereditaire). Kuba ufite umubyeyi cyangwa umuvandimwe wayirwaye.
2. Umubyibuho ukabije cyane cyane iyo inda yabyibushye, ibyo bigaragara ku muzenguruko w`urukenyerero (ceinture) kuba gore 80cm, ku bagabo 94cm.
3. Imirire yiganjemo ibinyamavuta bikomoka ku nyamaswa. Kuba kandi iyo mirire ikennye ku mboga n`imbuto.
4. Kuba urwaye indwara y`umuvuduko w`amaraso ukabije (hypertension) ibyo na byo byongera amahirwe yawe yo kuba warwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
5. Kutanyeganyega (sedentarity lifestyle). Uko udakora imyitozo ni nako wongera amahirwe yawe yo kuyirwara.
6. Kuba wararwaye Diyabete mu gihe cyo gutwita, aha turavuga abagore, iyo yitwa ‘Gestational diabetis”. Kuba umugore kandi yarabyaye umwana munini cyane hejuru ya 4 kg na byo byongera amahirwe mabi.
7. Umuvuduko ukabije w`amaraso (hypertension), ubwiyongere mu maraso bwa triglyceride, kugabanyuka kwa HDL-Cholesterol ari yo cholesterol nziza, hamwe n`ibipimo by`isukari nyinshi mu maraso igihe umuntu atariye.
8. Imyaka yigiye hejuru, Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri yibasira abarengeje imyaka 40 y`amavuko.

Diyabete y`ubwoko bwa kabiri ni indwara yakwirindwa!!! niba ufite kimwe cyangwa byinshi muri ibi, byaba byiza ubiganiriyeho na muganga. Imenye maze wirinde !!!

0 Comments: