20 September, 2016

Filled Under: ,

Ese ni irihe tandukaniro riri hagati ya Diyabete yo mu bwoko bwa 1 n’iyo mu bwoko bwa 2?

Diyabete izwiho ko ari indwara iterwa n’ikigero cy’isukari yo mu maraso kiba kiri hejuru, ni imwe mu ndwara zikomereye isi yose muri iyi minsi dore ko iyo wayirwaye iba ari twibanire. Diyabete rero irimo amoko abiri ari yo : Diyabete 1 na Diyabete 2 kandi zikaba zitandukanye ari nako abazirwaye bagaragaza ibimenyetso bitandukanye kandi zikavurwa ku buryo na bwo butandukanye. Umaze kumenya ubwoko bwa Diyabete urwaye, ushobora no kumenya uburyo wakitwara; dore itandukaniro rya biriya byiciro bya Diyabete:

Ikizitera

Diyabete 1 ishobora kugaragara ku myaka iyo ari yo yose cyane cyane mu bantu bakiri bato, iterwa n’uko impindura (pancreas) iba itagishoboye gukora imisemburo yitwa “Insulin” ihagije umubiri uba ukeneye dore ko uyu musemburo ari wo umubiri ukoresha kugira ngo isukari yo mu maraso ibashe gukoreshwa ikaba akenshi iterwa n’uruhererekane rwo mu miryango. Kimwe na Diyabete 1, Diyabete 2 na yo iterwa n’umubiri utabasha gukoresha neza “Insulin” uba ufite ngo ubashe guhindura isukari yose yo mu maraso mo iby’umubiri uba ukeneye.

Ibimenyetso

N’ubwo bimwe mu bimenyetso bigenda bisa, hari itandukaniro rito kuko abarwayi bose baba aba Diyabete 1 cyangwa Diyabete 2 bose bagira ikibazo cyo kugira inyota ikabije, inzara idasanzwe no gukunda kwihagarika kenshi bidasanzwe, gutakaza ibiro, umunaniro uhoraho rimwe na rimwe ntibarebe neza. Ariko ibi bimenyetso bikagaragara hakiri kare cyane ku barwayi ba Diyabete 1 ugereranyije n’aba Diyabete 2 kuko bo bashobora no kumara imyaka igera kuri 2 bataramenya ko barwaye Diyabete. Abarwayi kandi ba Diyabete 2 bashobora kugira amabara yirabura adasanzwe ku ruhu.

Umuti

Kuby’ibyago ibi byiciro bya Diyabete byose umuntu arabibana ariko ugahabwa amabwiriza ndetse ukanakurikiranirwa hafi na Muganga ku buryo nyabwo bwo kugenzura isukari yo mu maraso. Kuko abantu babana na Diyabete 1 umubiri wabo uba utabasha gukora “Insulin” ihagije, baba bakeneye kujya baterwa “Insulin” kugira ngo umubiri ube ari yo ukoresha.

Diyabete 2 yo abarwayi bayo baba basabwa kubahiriza inama bahabwa na muganga z’amafunguro baba bagomba gufata kugira ngo isukari itazamuka ndetse tutirengagije gukora imyitozo ngorora mubiri.

0 Comments: