28 September, 2016

Filled Under:

INDWARA YO KUJOJOBA(FISTULE) KU BAGORE, ESE KUJOJOBA NI IKI? ESE IYI NDWARA ITERWA N'IKI? ESE IRAVURWA?

INDWARA YO KUJOJOBA KUBAGORE ( fistula)
Inshamake k'urwungano rw'inkari
Urwungano rw'inkari rugizwe n'impyiko (kidney), imiyoboro ikura inkari mumpyiko ikazijyana mu ruhago (ureters), uruhago n'umuvaruhago usohora inkari hanze. Ku muzenguruko w'aho umuvaruhago ujya gusohokera hanze,hariho inyama ihora yifunze (sphincter),ibuza inkari gusohoka,igafunguka iyo umuntu afashe icyemezo cyo kurekura inkari ziri mu ruhago.Uruhago n'umuvaruhago byegeranye n'imyanya myibarukiro ariyo: umura(uterus) uba uri hejuru y'uruhago ahagana inyuma , inda ibyara iba inyuma y'uruhago ndetse n'umuvaruhago.
Indwara yo kujojoba ni iki?
Indwara yo kujojoba ni ukuba inkari zisuka buri kanya munda ibyara y'umugore, zinyuze mu mwanya udasanzwe uhuza imiyoboro y'inkari n'imyanya myibarukiro udafite ikiwufunga. Uwo mwanya ushobora kuba uhuza uruhago n'umura, uruhago n'inda ibyara, cyangwa umuvaruhago n'inda ibyara.
Indwara yo kujojoba iterwa ni iki?
Indwara yo kujojoba ni ingaruka iterwa n'impamvu ziri mu byiciro bibiri:
  1. Ingaruka zo kubyara Kujojoba ahanini ni ingaruka yo kubyara.Mugihe umwana avuka bisanzwe anyura mumyanya myibarukiro (uterus& Vagin) iri hagati mu ruziga rw'amagufa (Bassin), umutwe we wihata muri uwo mwanya udakweduka ari nako imyanya y'inkari(Vessie& Urètre) n'iyo ari gucamo itsindagiwe cyane n'umutwe kuri ayo magufa. Muri icyo gihe rero nibwo wa mwanya udasanzwe ushobora gukorwa bitewe ahanini n'impamvu ebyiri:
    • Iyo umwana atinze kuvuka aho ya myanya yatsindagirawe kumagufa ntihagerwaho neza n'amaraso bigatuma habora (necrosis) nuko hagatobokamo akayira.
    • Iyoumwana yamanutse cyane bikaba ngombwa ko akuruzwa ibyuma (Forceps) cyangwa umubyey abagwa (Césarienne) bishobora gutuma yamyanya yatsindagiwe n'umutwe ikomereka hagacika akayira.
  2. Ingaruka z'indwara zifata imyanya myibarukiro Zimwe mu ndwara zishobora gufata imyanya myibarukiro zigatuma umubiri woroha cyangwa ugacika ibisebe, bityo ka kayira kajojoberamo inkari kagakorwa. Aha uburwayi bukunze kubitera ni nka kanseri ndetse n'igituntu gifata iyo myanya. Ese indwara yo kojojoba iravurwa?
    Indwara yo kujojoba yakwirindwa mbere na mbere. Ibi ahanini bigakorwa igihe ababyeyi bitabiriye kwisuzimisha inda ndetse no kujya kubyarira kwa muganga hakiri kare. Iyi iravurwa igakira cyane cyane iyo ari ingaruka zo kubyara. Igikorwa ni ukubaga ahikoze inzira itahakwiye hagafungwa maze inkari zigasubira kunyura mu nzira isanzwe. Iyo ari ingaruka y'indwara ifata imyanya myibarukiro habanza kwitabwa kuri iyo ndwara kugeza ikize nk'igituntu, yaba ari idakira nka kanseri hakitabazwa imiti igabanya ubukana bwayo.

0 Comments: