KANSERI Y'IBERE
Umugore umwe ku icyenda (1/9) aba afite ibyago byinshi byo kuba
yafatwa n'iyi kanseri mu buzima bwe.Abagabo nabo bashobora kuyirwara
ariko ni gake cyane nko hasi ya rimwe ku ijana (<1 font="">1>
-
INZEGO ZA KANSERI(STADES)
Muri make inzego za kanseri y'ibere ni ebyiri :
NB :Kumenyekana kwa kanseri itari kwirakwiza mu mubiri ni byiza kuko bituma ivurwa hakiri kare bityo ikaba yanakira.
- KANSERI ITARIKWIRAKWIZA MU MUBIRI :Niyo ikunze kuboneka cyane ku bagore ikaba ifata mu tuyoboro tw'amashereka ;
- KANSERI YIKWIRAKWIJE MU MUBIRI :Yo ishobora gufata mu bice byose by'ibere ndetse ikaba yarenga n'imbibi zaryo.
-
IKIYITERA
Ikiyitera kugeza ubu ntikizwi ariko hari ibyo yuririraho, aribyo : Hari ibindi byagaragaye iyi kanseri ishobora kuririraho :
- Uruhererekane mu miryango (facteurs genetiques) :Cyane cyane mu miryango ibonekamo gènes bita BRCA1 na BRCA2.Byagaragaye ko iyo mu muryango wawe harimo uwarwaye iyi kanseri byongera ibyago byo kuba wayirwara ;
- Guca mu cyuma inshuro nyinshi (radiographie) ;
-
Gukoresha cyangwa guhura kenshi n'imiti y'uburozi (produits chimiques toxiques) ;
Urugero :-DDT ;Ikoreshwa mu buhinzi mu rwego rwo kwica udukoko, -Parabene.
- Gufata k'urugero rukabije imiti irimo oestrogène nk'iyo bakoresha mu kuboneza urubyaro (contraceptive à base d'estrogènes).
- Abagore bari hasi y'imyaka 30 ntibakunze gufatwa cyane n'iyi kanseri naho 85 ku 100 (85%) by'abafatwa ni abafite kuva ku myaka 50 kuzamura kandi uko umugore yiyongera mu myaka ni nako ibyago byo kurwara iyi kanseri byiyongera ;
- Umuntu wigeze kurwara iyi kanseri ku ibere rimwe aba afite ibyago byinshi byo kuyirwara no kurindi ;
-
Kugira inturugunyu mu ibere (nodules du sein) ;
NB :Kugira inkabya (kyste) mu ibere ntabwo ari impamvu yo kuba warwara iyi kanseri .
- Gusama bwa mbere utinze : aha twavuga nko gusama bwa mbere nyuma y'imyaka 30;
- Kuba utarigeze ubyara na rimwe ;
-
Kuboneka vuba kw'imihango ya mbere ni ukuvuga mbere y'imyaka 12 no gucura utinze nyuma y'imyaka 55.
-
UKO YIGARAGAZA NB :Ntitwakwibagirwa ko hari n' izindi mpamvu zishobora guhindura amabere nko :
- Akabyimba mu ibere :ni nacyo kimenyetso gikunze kuboneka haba ku bagore cyangwa ku Bagabo ;
- Kuba hari uruzi rudasanzwe cg amaraso asohoka mu moko ;
- Kwinjira kw'imoko imbere mu ibere ;
- Guhinduka k'uruhu rw'ibere,rugakomera ndetse rugasa n'urutukura ;
- Gutukura ,gushyuha no guhinduka k'uruhu rukikije imoko (inflammation du pourtour du mammelon),
-
Guhinduka kw'ingano y'ibere cyangwa kw'ishusho yaryo.
- Gutwita
- Imihango y'abagore
- Inkabya y'ibere
- Infection
-
UKO WAYIRINDA
- Kugerageza kwirindda zimwe mu mpamvu twabonye kanseri yuririraho Urugero:kwirinda inzoga n'itabi
-
Kubungabunga ubuzima:-kurya neza (imboga n'imbuto,n'ibikungahaye kuri vitamine D)
-kugira umuco wo konsa ku babyeyi,
-gukora imyitozo ngororamubiri (sport). - Kwikorakora kenshi ku bere(auto palpation) ushakisha ikintu kidasanzwe (nk'inturugunyu),
- Kwisuzumisha kwa muganga wabyigiye nibura buri myaka ibiri ku bagore bafite imyaka 50 kugeza kuri 60.
-
UBURYO IVURWA
Iyo kanseri yabonetse,bashobora gukoresha kimwe cyangwa byose muri ibi bikurikira mu kuyivura:
NB:Iyo kanseri yarenze igihe cyo kuvurwa,umurwayi wayo bamuha ubufasha bumugabanyiriza ububabare (soins palliatives).- kubaga (chirurgie);
- imiti (chimiotherapie);
- imirasire (radiotherapie).
0 Comments:
Post a Comment