ISUKU Y’IBIRIBWA
Isuku y’ibiribwa ni ingenzi mu buzima bwacu bwa buri munsi mu rwego rwo kwirinda indwara zituruka ku isuku nke.
Zimwe mu mpamvu zituma ibiribwa
bihumanywa n'udukoko twanduza, ni uko haba habaye isuku nke mu gihe
ibiribwa bitegurwa( production), bitunganywa ( transformation), bibikwa
(conservation) n’igihe byoherezwa ( distribution des denrees), n’igihe
biribwa (consomation).
Bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umuntu yandujwe n’ibiribwa.
Kuribwa mu nda, guhitwa, kuruka, kuribwa
umutwe, kuba wagira umuriro ndetse n'ibindi; Ibi kandi bikagaragara vuba nyuma yo
kumara kurya biriya biribwa.
Ibyo bimenyetso bishobora gukomera cyane
ku bantu ubudahangarwa bw’umubiri bwo guhangana n’indwara bwagabanutse.
Aha twavuga: abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore batwite, abageze
mu za bukuru ndetse n’ababana n’ubwandu bwa SIDA.
Hari uburyo shingiro butatu (3) bwo kwita ku isuku y’ibiribwa:
Kwirinda kwanduza ibiribwa:
Mu gihe cyo gutegura no kubika ibiribwa, ibiribwa ari bibisi ubirinda kubishyira hamwe n’ibiribwa ari uko bitetse.
Kugabanya cyangwa kubuza amahirwe udukoko
kororoka mu biribwa: ibi bijyana no kwita ku gipimo cy’ubushyuhe
cyangwa cy’ubukonje ibiribwa bigomba kubikwamo (respect de la chaine du
froid)
Kwica udukoko twanduza ibiribwa mu gihe cyo kubitegura hakoreshejwe uburyo butandukanye:
Guteka ibyo kurya bigashya
Gukonjesha (refrigeration): gukonjesha
ibiribwa ku bukonje buri hagati ya dogree 1 kugeza ku 10.
Urugero; ibinyobwa, imboga, n’ibindi
Gukonjesha bikabije ( congelation): ubukonje buri munsi ya zero. Urugero Inyama, amafi, n’ibindi
Kugabanya amazi( activite de l’eau): ni uburyo bwo kumisha ibiribwa hakoreshejwe umunyu
Uko wakwirinda guhumanywa n’ibiribwa
Igihe uguze ibiribwa biba byaramaze
gutegurwa kandi bifunze, ni byiza ko tubanza kureba igihe byakorewe
n’igihe ntarengwa cyo kubirya, igipimo cy’ubushyuhe n’icy’ubukonje cyo
kubikamo ibyo biribwa
Ku biribwa utegurira mu rugo,ni byiza
kwita ku isuku yo kubitegura, kubibika ndetse no kubigabura(isuku y’
ibikoresho bitegurirwamo cyangwa bibikwamo, isuku y’ubitegura, intoki
zikora kubiribwa).
Icyitonderwa
Igihe ushidikanya ku biribwa wariye
cyangwa ugaragaje bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru nyuma yo kurya
ifunguro ryanduye, wakwihutira kujya kwa muganga.
Abantu barwaye indwara zatewe n’isuku nke
y’ibiribwa cyangwa se bafite umwanda ku mubiri bari muri bamwe
bahumanya ibiribwa, ntibagomba gukora ku biribwa cyangwa ngo bategure
amafunguro ari buhabwe abantu
Abakozi bategura amafunguro agaburirwa
abantu bagombye gusuzumwa na muganga nibura rimwe mu gihembwe indwara
zandurira mu biribwa.
0 Comments:
Post a Comment