INAMA ZIGIRWA ABABYEYI MUBIJYANYE NO KONSA UMWANA
Mu mashereka habamo Abasirikare (Antibodies) bafite ubushobozi bwo
kurinda umubiri w’umwana indwara zinyuranye kuva akivuka,ibyo
bikagabanya umubare w’indwara zikunze kwibasira abana bato nk’impiswi,
kuruka n’izindi,ibyo bigaterwa ahanini n’uko amashereka ariyo yonyine
muri rusange igifu cy’umwana kibasha gusya neza kuva akivuka.Konsa
umwana rero n’impano ikomeye nyina umubyara agomba guha umwana
we,itagira indi binganya agaciro mumpano zose yashobora kuzamugenera
ubuzima bwe bwose.Umwana siwe wenyine rero ubona izo nyungu kuko nkuko
turibubigaragaze hepfo twifashishije ubusakashatsi bwakoze, umubyeyi
wonsa nawe akuramo inyungu nyinshi yaba mugihe yonsa ndetse no mubuzima
bwe buri imbere. Mubyukuri inyungu zo konsa umwana ntizibarika,ariko
turarebera hamwe zimwe murizo.
Muri ikigihe,mu miryango imwe n’imwe usanga ababyeyi bamwe badaha
agaciro igikorwa cyo konsa abana babo,ugasanga bahitamo kubaha amata
y’ifu ategurirwa munganda (lait maternisé ou lait infantile) cyangwa se
amata y’inka,bibwirako byasimbura amashereka nyamara ibyo sibyo ,n’ubwo
usanga abayategura bagerageza kongeramo intungamubiri zimwe nazimwe nka
za vitamine ,imyunyungugu,na protein (ibyubaka umubiri) ariko ibiboneka
mumashereka byo ni ibyo murwego ruhanitse (protein de haute valeur
biologique).Mumashereka habamo intungamubiri zihariye zifite akamaro ko
kurinda umwana indwara zinyuranye,zikaba zitaboneka mu mata y’ifu
ategurirwa munganda .Muri izo ntungamubiri zihariye harimo:
- Izifasha mumikurire y’umwana (Facteur de croissance);
- Izifasha mukumurinda indwara ziterwa n’udukoko bita bagiteri (Facteur antibacteriens);
- Izifasha mukumurinda indwara ziterwa n’udukoko bita virusi (Facteur antiviraux);
- Izifasha mukumurinda indwara ziterwa n’udukoko bita parazite (Facteur antiparasitaires);
- Imisemburo (hormones) inyuranye:harimo uwitwa Insuline umufasha mukwirinda indwara ya Diyabete;
- Izifasha mu igogorwa ry’ibiryo (Enzymes :Amylase,Lipase,Lysozyme).
Nkuko rero bigaragara, amashereka ntabasha gusimbuzwa ayo mata mugihe
cyose nyina w’umwana yaba ashoboye kumwonsa.Mugihe kandi umwana yonka
agirana ubusabane budasanzwe na mama we,ibyo bigatuma arushaho kumumenya
no kumukunda cyane,bikagaragazwa n’uburyo usanga umwana yifata mugihe
arimo konka yitegereza nyina cyane mumaso,amushyira intoki
mukanwa,amutera utugeri n’ibindi mubyukuri bigaragaza ibyishimo
bidasanzwe umwana yiyumvamo mugihe yonka.Amashereka igihe cyose umwana
akeneye konka aba ashobora guhita ayabona kuko yo nt’asaba gutegurwa
cyangwa se kujya kuyagura (toujours disponible,pur,économique) nkuko
bimeze kumata. Amashereka kandi ahora kugipimo cy’ubushyuhe kibereye
(température idéale) ntasaba gushyushywa cyangwa se gukonjeshwa nkuko
bikorwa kumata.Umubyeyi rero ntiyakagombye kuvutsa umwana we iyo mpano
agenerwa n’Imana ntakiguzi gitanzwe.
INYUNGU KU MWANA WONKA
- Umwana wonka akura neza kuberako amashereka agenda ahinduka mubiyagize bigendanye n’ikigero umwana agezemo (varying composition), biturutse kandi kuntungamubiri zinyuranye akura mumashereka (optimal mix of nutrients & antibodies);
- Ntibakunze kwibasirwa no kuruka ndetse no guhitwa;
- Bimurinda indwara zo munda (gastro-enteritis, necrotizing entercolitis),izo mumatwi (otitis),izo mumpyiko, izo munzira z’ubuhumekero (umusonga,bronchite);
- Bimurinda indwara z’amenyo ,n’izo mumaraso (septicemia);
- Bituma ubwonko bwe bukura neza, bimurinda kandi indwara ya mugiga (meningitis);
- Bimurinda kanseri zimwe na zimwe zifata abana (childhood lymphoma);
- Bimurinda kwituma nabi (diarrhea or constipation);
- Bigabanya ibyago byo kuba yazarwara indwara y’umutima,na diyabete ifata abana (childhood diabetes);
- Bigabanya ibyago byo kuba munini mubwana bwe (childhood obesity);
- Bigabanya ibyago byo kuba yapfa muburyo butunguranye (mort subite du nouveau-né),nokuba yarwara apandisite (acute appendicitis);
- Bituma umwana agirana na mama we urukundo n’ubusabane bidasanzwe (Maternal bond);
- Bimurinda kugira Allergi no kuzahazwa n’indwara ziyikomokaho ( allergic disease: asthma, eczema).
INYUNGU KU MUBYEYI WONSA
- Bigabanya ibyago byo kuzarwara kanseri y’amabere,iy’umura n’iyagasabo k’intanga (endometrial and ovarian cancer);
- Bimurinda kuzarwara indwara z’amagufwa (osteoporosis and hip fracture);
- Bimufasha muri gahunda yo kuringaniza urubyaro (familly planning);
- Bituma umura (uterus) usubira kungana nkuko wahoze mbere yo gutwita (sa taille normale), bigatuma udutsi twavaga twifunga bityo ntihabeho kuva amaraso menshi nyuma yokubyara (post-partum bleeding);
- Kimwe no ku mwana wonka,umubyeyi wonsa agirana ubusabane budasanzwe n’umwana we mugihe cyo kumwonsa, akarushaho kumukunda no kumva amwishimiye cyane;
- Umubyeyi abasha gukora imirimo ashinzwe kuko umwana we aba afite ubuzima bwiza,bikamurinda guhora kwa muganga ndetse no mubitaro bya hato nahato umwana yarwaye;
- Bituma kandi umuryango utera imbere kuko amafaranga yagakoreshejwe mukumuvuza ndetse no kumugurira amata y’ifu usanga ahenze muri rusange, akoreshwa muzindi gahunda z’iterambere ry’urugo,dore ko amasherekayo ari impano y’Imana umubyeyi abona ntakiguzi atanze.
0 Comments:
Post a Comment