20 September, 2016

Filled Under: ,

Sobanukirwa na bimwe mu bimenyetso ushobora kugaragaza igihe ufite Diabete yo mu bwoko bwa 2

Indwara ya diabete yo mu bwoko bwa kabiri(diabete type2) yibasira abantu bose hatitawe ku kigero barimo kandi biragoye kugira ngo umuntu amenye ko ayirwaye. Ibyo rero bituma umubare utari muto wibanira na yo nta wubimenya. Indwara ya diabete ituma intungamubiri za carbohydrates (cyangwa se ibinyamasukari) zagenewe gutanga imbaraga zidakoreshwa zikaba nyinshi mu mubiri bikaviramo umurwayi kugira amasukari menshi mu maraso ye; uko iminsi yicuma bikagenda byongerera umurwayi ibyago byo kurwara umutima, ubuhumyi, kwangirika kw'imyakura n'ukw'inzungano zitandukanye.
Abarwayi benshi ba diabete yo mu bwoko bwa kabiri iyo ikibafata, ntibakunze guhita bagaragaza ibimenyetso, ariko  igihe umuntu agaragaje imihindagurikire ikurikira ashobora gukeka ko afite diyabete bigatuma yihutira kujya kwa muganga:

1. Inyota ikabije: iyo bimenyetso byayo bibashije kugaragara, inyota iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa no kuma mu kanwa, gushaka kurya cyane no kunyaragura rimwe na rimwe. Hashobora kuza no kugira ibiro byinshi cyangwa kubitakaza.

2. Kuribwa umutwe: iyo amasukari abaye menshi mu maraso, hakurikiraho kuribwa umutwe, kubona ibicyezicyezi no kugira umunaniro mwinshi udasanzwe.

3. kwandura izindi ndwara: inshuro nyinshi diabete yo mu bwoko bwa 2 ntiboneka ahubwo ivumburwa n’uko umurwayi agaragaje izindi ndwara zatewe na yo. Akenshi umurwayi w’ubu bwoko bwa diyabete arangwa n’uko iyo akomeretse akantu gato hakira bigoranye, kwandura indwara zifata urwungano rw'inkari, kwandura indwara zidasanzwe ziterwa na champignons (Fungi) hamwe no kuribwa ku ruhu mu rukenyerero.

4. Kubura ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina: ibi byo biriganje cyane ku barwayi ba diabete kuko indwara ya diabete yangiza imiyoboro y'amaraso n'imyakura bigana ku myanya ndagagitsina, bigatuma umuntu adashaka kuyikora ndetse n'ubigerageje ntabe yagera kuri bya byishimo bya nyuma. Si ibi gusa kuko diabete ituma n'ububobere bwo mu gitsina gore butaboneka, igatuma n'igitsina cy’umugabo kidafata umurego, abagabo bari hagati ya 35% na 70% babana na diabete bahura n'iki kibazo mu buzima bwabo mu gihe umugore umwe kuri batatu barwaye diabete ahura n'ikibazo cyo kudakora imibonano mpuzabitsina.

Hari ibintu byongera ibyago byo kurwara diabete umuntu ashobora kwirinda ari byo:

-Kugira umubyibuho ukabije

-Kudakora imyitozo ngoraramubiri

-Kunywa itabi

-Gufata indyo ikungahayemo inyama z'imikaya cyangwa ibinure byinshi

-Kurya amasukari menshi

Hari n'ibindi bintu byongera ibyago byo kurwara diabete umuntu adashobora kugira icyo akoraho

-Inkomoko: Abanyafurika, Abanyamerika n'Abanyaziya bafite ibyago byinshi byo kurwara diabete

-Umuntu ufite se, nyina cyangwa undi muvandimwe uyirwaye cyangwa wayirwaye, ibyago bye ni byinshi byo kuyirwara.

-Umuntu ufite imyaka 45 gusubiza hejuru afite ibyago byinshi byo kuyirwara.

0 Comments: